RFL
Kigali

Yahanuye ko Papa Francisco azicirwa i New York

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/09/2015 17:14
1


Nyuma y’uruzinduko rwe mu gihugu cya Cuba, Papa Fransisco, kuri uyu wa kane, azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa New York. Umukinnyi wa filime Susan Sarandon, akaba ahamya ko azicirwa muri uyu mujyi.



Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru New York Daily News, Susan yatangaje ko ari umwe mu bakunzi bakomeye ba Papa Fransisco ko ndetse yishimiye ko yishimye ukuza kwe ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ahamya ko ahangayitse kuko yumva azicirwa mu mujyi wa New York.

Susan Sarandon aravuga ko yumva Papa azapfira i New York

Susan yagize ati “Uyu mu papa ndamukunda cyane. Aca bugufi… Ntabwo aguma mu ngoro cyangwa ibisa n’ibyo. Ntekereza ko ari Papa w’abaturage. Gusa nanone ndumva azicirwa muri uyu mujyi. Muri njye ndiyumvamo ko bazamwica

Avuga ko akundira Papa Francisco ko ataguma mu ngoro ye ahubwo akegeranga n'abaturage

Si ubwa mbere, uyu mugore agize icyo avuga kuri ba papa, dore ko yigeze koherereza Mutagatifu Yohani Pawulo wa 2, igitabo cyagendeweho hakinwa filime “Dead Man Walking” cyagwa se ‘Uwapfuye Ahagaze’ tugenekereje mu Kinyarwanda. Nyuma yaje no guha Papa Benedigito wa 16 ubutumwa butamunogeye na gato.

Papa Fransisco azajya mu mujyi wa New York kuri uyu wa Kane, tariki 24 Nzeri, 2015






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • germainkigali8 years ago
    Nonese ibyoyagiye avugakurababamdi bose byabayeho ngotubone kubivugabyinshi ? Ibyontihagirw uwobitera impagarara kuko simanaye. aiwemana





Inyarwanda BACKGROUND