RFL
Kigali

Bamwe mu byamamare barahiye kutazongera kwitabira Groove Awards kubera imikorere yayo

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/09/2015 14:02
3


Mu gihe irushanwa Groove Awards rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatatu mu Rwanda ndetse abahanzi bifuza kujya ku rutonde rw’abahatanira ibihembo byaryo bakaba batangiye kwiyandikisha, hari benshi bamaze gutangaza ko batazaryitabira kubera imitegurire yaryo



Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho urutonde rw’abantu batangarije inyarwanda.com ko batazitabira Groove Awards y’uyu mwaka. Muri bo harimo abahanzi, abanyamakuru n’abatunganya ibihangano. Hari abandi bari kuri uru rotonde, bahereye kuva kera iri rushanwa rigitangira batangaza ko badateze kuzaryitabira.

Iyo uganiriye na bamwe mu batangaza ko batazitabira Groove Awards 2015, bamwe bavuga ko bafashe uwo mwanzuro kubera ukuri guke n’amarangamutima ngo biba muri iri rushanwa. Hari n’abavuga ko iri rushanwa nta nyungu rifitiye abahanzi kuko ntacyo ribafasha mu kwiteza imbere.

Dore urutonde rw’abamaze gutangaza ko batazitabira Groove Awards (Abahanzi, abanyamakuru n’aba Producers) mu gihe cyose izaba itarakosora amakosa bayibonamo

Dominic Nic: Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe wigeze kwitabira Groove Awards ikibera muri Kenya, avuga ko amaze igihe kinini yarahagaritse ibyo kongera kwitabira amarushanwa. Dominic avuga ko mu buzima uko ugenda ukura cyangwa wigira imbere ari nako urushaho kugenda umenya ukanasobanukirwa uwo ugomba kuba we nyawe haba mu buzima busanzwe cyangwa mu gakiza. Iyo bitakubayeho ngo haba hari ikitagenda. Aganira na Inyarwanda.com, yagize ati

Njyewe rero numva ubu noneho nkwiriye kurushanwa gusa ngasiganirwa kugira ngo nzasingire icyo Kristo Yesu yamfatiye aribwo bugingo buhoraho. Iri rushanwa rero ntiribangikanywa n’andi yose ngo bishoboke. Aho nsiganirwa kugera, namenye neza ko ariho hari ubutunzi n’ibihembo bindutira byose. Kugirirwa icyizere nkaba uramya Imana Nkuru mbyumvana agaciro gakomeye bikandutira ibihembo n’amakamba by’iyi si.

 Umuhanzi Domini Nic ahamya ko atazongera gusubira mu marushanwa

Ndabarasa John: Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Ndabarasa John wanegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza mu njyana Gakondo muri Groove Awards 2014, yatangaje ko atazitabira irushanwa ry’uyu mwaka kubera ko ngo yasanze abaritegura bashaka cyane iby’umubiri kurusha iby’umwuka. Izindi mpamvu ngo ni ukuri guke n’amanyanga yabonyemo. Ndabarasa ushinja Groove Awards kumwambura ibihumbi 500 y'amanyarwanda aherutse gutangaza ko agiye kwandikira MINISPOC akayisaba guhagarika Groove Awards ariko kugeza n’uyu munsi ntabyo arakora.

Umuhanzi Ndabarasa John yatangaje ko atazitabira Groove Awards

Nelson Mucyo: Umuhanzi Nelson Mucyo ni umwe mu bamaze gutangaza ko batazitabira Groove Awards 2015. Nelson yavuze ko impamvu adashobora kujya mu irushanwa ry’uyu mwaka ari uko hari amakosa menshi ngo yagaragaye mu myaka yashize kandi akaba atarahabwa icyizere niba ayo makosa yarakosowe. Yagize ati:

Ntabwo nshaka ko hagira umuntu untora muri Groove Awards 2015, buri munsi abantu bahora bitotomba ariko ntakirakosorwa. Ntabwo nabyemera kujya muri Groove Awards hari amakosa menshi yagaragaye mu zayibanjirije kandi ntabwo nkeka ko iyi ariyo bizakosoka ntabwo turahabwa icyizere.

Nelson Mucyo ngo nta cyizere afite ko Groove Awards y'uyu mwaka izakorwa mu mucyo

Beauty For Ashes: Itsinda Beauty For Ashes ryanze kwitabira Groove Awards y’umwaka ushize, ritangaza ko kugeza n’uyu munsi ritangaza ko ritazitabira iri rushanwa kuko rituyumvisha impamvu Groove Awards muri gahunda yayo yo guhemba abahanzi bakoze cyane, ibanza kubasaba kwiyandikisha. Kavutse Olivier uyobora iri tsinda yatangaje ko badashobora kuziyandikisha ahubwo akaba asaba abategura iri rushanwa kuzakorana inama n’abahanzi bakabasobanurira bihagije byinshi kuri iri rushanwa.

 Itsinda Beauty For Ashes ivuga ko itazitabira iri rushanwa mu gihe bisaba kubanza kwiyandikisha

Peter Ntigurirwa (isange.com): Umunyamakuru Peter Ntigurirwa akaba umuyobozi mukuru w’urubuga isange.com, yatangaje ko atazitabira Groove Awards 2015 ndetse ko nibamusubizamo kandi yarabahakaniye kuva kera bizagera kure. Yagize ati

Kuva kera hashize 3 ans (imyaka itatu) dusabye abategura Groove Awards ko batadushyiramo ariko bakavunira ibiti mu matwi, so twe ntituri ku rwego rwo guhembwa nabo bantu rwose. Njye nibansubizamo bashaka kunyubakiraho izina bizagera kure”

Peter Ntigurirwa avuga ko isange.com itari ku rwego rwo guhembwa n'abo muri Groove Awards

Producer Bill Gates: Mulumba John Bill Gates umwe mu bacuranzi bakomeye hano mu Rwanda ndetse akaba afite inzu itunganya umuziki yitwa Gates Music Studio, yabwiye inyarwanda.com ko atazitabira Groove Awards y’uyu mwaka. Yagize ati “Ntabyo nshaka, njyewe ntabwo nzajya muri Groove Awards ni ukwica ubuhamya bw’umuntu, nta kamaro bimfitiye.”

Producer Bill Gates avuga ko kujya muri Groove Awards byamwicira ubuhamya

Umunyamakuru Steven Karasira: Karasira Steven ukora kuri Radio Umucyo, yadutangarije ko adashobora kwitabira irushanwa Groove Awards na cyane ko ngo yatangiye kuryamagana kuva kera rikiba muri Kenya. Yagize ati:

Ntabwo nanjyamo kubera agasuzuguro n’amafuti yabo no kutubaha abahanzi. Bashyira imbere abana badafite ikintu gifatika kandi abahanzi bakoze bahari ariko bakirengagizwa. Ni gute Aime Uwimana umuntu twubaha wamugereranya n’utwana tuvutse ejo?

Steven Karasira

Steven Karasira ngo yatangiye kurwanya Groove Awards ikiba no muri Kenya

Didace Niyifasha: Didace, umuyobozi wa Radio Inkoramutima avuga ko abo muri Groove Awards nta bushobozi bafite bwo guhemba abanyamakuru n’ibiganiro ku maradiyo bityo akaba avuga ko ku giti cye ndetse n’ikiganiro akora adashobora kwemera kwitabira Groove Awards. Yagize ati:

Ku giti cyanjye ndetse n’ikiganiro, sinajyamo. Sinshigikiye ko bahemba abanyamakuru by’umwihariko abakora muri Gospel kuko niyo bahembye usanga ibitangazamakuru bya Gikristo atari byo byatwaye ibihembo kandi bikora iminsi 7 mu cyumweru mu biganiro byubaka benshi ukayoberwa ibyo baba bashingiyeho.

Didace Niyifasha

Didace Niyifasha avuga ko adashyigikiye Groove Awards ku bijyanye no guhemba abanyamakuru n'ibiganiro bakora

Alexis Dusabe: Alexis Dusabe utakemera kwitwa umuhanzi ni umwe mu batajya bitabira amarushanwa ndetse kugeza n’uyu munsi niko bikimeze kuko atari yavuguruza ibyo yatangaje dore ko hashize igihe afashe umurongo mushya agenderaho mu ivugabutumwa akora harimo nko kudasubira kuri Radio, kugurisha indirimbo ze n’ibindi.

Alexis Dusabe ntakemera kwitwa umuhanzi

12.Aime Uwimana: Mu gihe abandi bahanzi n’amakorali batangiye kwiyandikasha mu byiciro bifuza mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2015, Uwimana Aime yabwiye umunyamakuru w’inyarwanda.com ko atajya yiyandikisha mu bahatana. Aime Uwimana ntabwo akunze kwitabira amarushanwa n’ubushize yahawe igihembo cyihariye kitahataniwe n’abandi bahanzi.

Aime Uwimana avuga ko atajya yiyandikisha mu marushanwa

Gutanga ibihembo ariko ba nyiri guhatana batabanje kwiyandikisha ni kimwe mu bintu benshi bifuza ariko si ko bikorwa muri Groove Awards. Ubuyobozi bwa Groove Awards bwemera amakosa yagiye aba mu myaka yashize ariko bukanatangaza ko hari kwigwa uko habaho impinduka akaba ari muri rwego hari gutegurwa inama yagutse izatumirwamo abantu bose bifuza gutanga ibitekerezo kuri Groove Awards Rwanda.

Kwiyandikisha kw’abahanzi no gutora kw’abanyamakuru mu irushanwa Groove Awards Rwanda 2015, byatangiye ku cyumweru tariki ya 13 Nzeri 2015 bikazarangira nyuma y’umwezi nk’uko Francine Havugimana uyobora Groove Awards mu Rwanda aherutse kubitangaza. Tariki ya 15 Ugushyingo 2015 nibwo hazatangazwa urutonde nta kuka rw’abazahatanira Groove Awards Rwanda 2015.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Murangwa8 years ago
    Groove Awards = Illuminati , muzabibona amaherezo
  • 8 years ago
    Very good Dominic Nic abivuze neza kabisa, bose nibamenyeko bari mu isi bafashe igihe mu ntambara, so bahatanire urugamba rwo gusingira ubugingo twese twifuza kuzabona kwa Data mu ijuru, ibi bindi byose bashukisha abahanzi ngo ni ibihembo, ni ibyo kubakereza no kubarangaza bashaka kububakiraho izina gusa gusa.... apu!
  • h8 years ago
    erega ushobora kurwanira byinshi ukazima burundu, ushobora guhatana mu buryo bashaka impano yawe ikazima bitewe n uko watwawe ukarangarira iby irushanwa ntiwite k umwimerere wawe





Inyarwanda BACKGROUND