RFL
Kigali

Indirimbo nshya ya Diplomat, ‘Ideoloji’(Ingengabitekerezo), ihatse iki? Ivuze iki ku munyarwanda?

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/09/2015 12:01
7


Nta minsi ishize umuraperi Diplomat ashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Ideoloji’. Ideoloji cyangwa se ingengabitekerezo ni ijambo ubusanzwe rizwi cyane mu Rwanda yaba abize cyangwa se abataragize amahirwe yo kwiga, yaba abato cyangwa se abakuze, gusa bamwe bashobora kuryibeshyaho mu bundi buryo.



Iri ijambo ryagiye rikoreshwa cyane mu Rwanda yaba mu itangazamakuru ndetse n’abanyapolitike, ahanini bavuga ingebitekerezo ya Jenoside cyangwa se ideoloji ya Jenoside bijyanye ahanini n’amateka twese tuzi y’igihugu cyacu.

Nyuma y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, nyuma yaho hagiye hagaragara abantu babaye abacakara cyangwa se imbata za mateka bamwe bagifite mu mutwe ibitekerezo by’ivangura rishobora gutuma hashobora kubaho indi Jenoside aribyo byatumye akenshi abanyepolitike bakomeza kugaragara na n’ubu barwanya abo bantu, bahashya ingengabitekerezo yabo ya Jenoside, iryo jambo naryo ryamamara hose mu Rwanda.

Diplomate

Ubwo umuraperi Diplomat mu cyumweru gishize yashyiraga ahagaragara indirimbo ye nshya ‘Ideoloji’ yakorewe na producer Trackslayer, benshi mu basanzwe bakurikirana ibihangano by’uyu muraperi usanzwe azwiho kugira ubutumwa bw’inyurabwenge kandi buzimije ntibasobanukiwe neza ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye, hamwe nicyo yashakaga kugeraho mu by’ukuri ayihimba.

Kanda hano wumve indirimbo 'Ideoloji' ya Diplomate

Nk’uko nawe abyihamiriza ngo abantu benshi bakomeje kumubaza icyo yari agamije akora iyi ndirimbo, bamwe bakagerageza kuyihuza naya ngengabitekerezo ya Jenoside no kubyitiranya mu gihe ntaho bihuriye. Ibi byatumye twegere uyu muraperi agaruka cyane ku butumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo ye, anaboneraho gushyira ahagaragara amagambo yayo(Lyrics), kugirango birusheho gufasha abakunzi be.

Mu kiganiro na Diploamate yatangiye agira ati “ Ideoloji ubundi bisobanura ingengabitekerezo. Bavuga ko Ideoloji ari umubyeyi wa politiki n’amadini. Ideoloji bikaba bijya gusobanura isomo ry' imitekerereze. Kuba ari umubyeyi wa politiki nama dini bituma ideoloji ubwayo ari ingengabitekerezo igamije gukangurira abantu kwikunda.”

Mu gusobanura neza ibi, yakomeje agira ati “ Nkuko mbigarukaho mu ndirimbo aho ngira nti ‘kurura wishyira nta cyaha kiri mu kwikunda. Hari abayoboke benshi ba church of england kurusha ahandi hose ku isi muri Nigeria, gusa izahora yitwa Church of England. Nta na rimwe iteze izitwa Church of Nigeria. So, Ndakangurira bene wacu babanyarwanda n’abanyafrika kwikunda cyane cyane nshingiye ku bivugwa haruguru. Impamvu nkangurira abantu banjye kwikunda ni mu rwego rwo kugira ngo turusheho kwiyibuka no kumenya abo turi bo."

Akomeza agira ati “Tugomba kwikunda rero kuko na Yesu yaravuze ngo ukunde mugenzi wawe nkuko wikunda. Ntiyavuze ngo reka kwikunda ahubwo ukunde mugenzi wawe, rero mbona ko niniha urukundo ruhagije ku kigero cyo hejuru na mugenzi wanjye nzabasha kumuha igipimo kinini cy’urukundo nindamuka mukunze uko nikunda. Ikindi muri Ideoloji yanjye ndakangurira abantu banjye gukurura bishyira ariko nkabibutsa ko ari ugukurura ushyira umutwe, ntukurure ushyira igifu kuko burya byose si mu nda ahubwo byose ni mu mutwe.”

Mu kumvikanisha ibi, yakomeje agira ati “ Urugero naguha ni umurongo igihugu cyacu cyihaye w’iterambere aribyo ubukungu bushingiye kubumenyi. Turi mu cyiswe "knowledge based economy". Urumva rero ko iyo uhaye umutwe ubukungu bwawo ari bwo bumenyi bukugeza ku bundi bukungu bwose wifuza.”

Diplomate

Ngayo ng’uko, uko niko Diplomat asobanura ubutumwa rusange bukubiye mu ndirimbo ye nshya Ideoloji.

Reba amagambo agize iyi ndirimbo:

 

                                         Intro: Do I need to introduce myself? {IDEOS,LOGOS}. Manzi!

                                         (Chorus): Ngaho kurura wishyira, (harmone) ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. (harmone) burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira.

(VERSE 1).

Ntitugipfuye ukundi. Plot yo kwica imbata itera amajyi y’ izahabu yaburiyemo nka coup ya Peter mu Burundi. Ni jye mushumba uragiye imikumbi. Uzamwite umupfayongo. Uwo uzasanga akebesha imbugita afashe ku bujyi. Buri murongo ni umuti. Nyir’ibiganganza bimisha inyuguti. Nk’ ibitonyanga by’ imvura mu cyi. Biterwa n’ icyo ukunda. Turimo flavours zitandukanye lakini mi ndo completely tafauti. Kandi, wibuke isukari irica hakiza ubuki. Biroroshye cyane ko, wafungura coffre fort utazi uwayifunze kurusha uko, wafungura ubwonko bw’ umutwe wifunze ku bw’ ibyo. Nikoreye isi ntengata ijuru gukomeza kwerekera bimbana ikosi. Sinaba aka wa mwana murizi badakiza urutozi. Kuko ndi wa mwana batea ibanganga bakamutega isunzu rimwe bakamutera mu ibanga ry’ umusozi. Ku ruhande rwange nk’ umukozi. I keep my vision clear. Coz only a coward lives in fear. Iyo operation itararangira sindekura ndi ikinya. Diplomat, East African, one and only Shakespeare. Enhanced na beats za Trackslayer. What’s unclear? All hail his majesty the punchline king is here. (finest). Yeah!

                                                (Chorus): Ngaho kurura wishyira, (harmone) ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. (harmone) burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira.   

(VERSE) 2.

Kurura wishyira.yes! nta cyaha kiri mu kwikunda. Look! Hari abayoboke benshi ba church of England. Kurusha ahandi hose ku isi muri Nigeria. Gusa izahora yitwa church of England nta na rimwe iteze izitwa church of Nigeria. Ndatinya umunsi, tuzagira abanzi b’ amahoro yacu ba simusiga. Tukaba abakunzi ba football yabo magara ntusiga. Bar’ inventa buri munsi. Barakora mark nshya y’ ikinyabizga. Twe tugakora impushya zo gutwara ibinyabiziga. Yego twaribohoye ntawe ukiboshye. Gusa turacyari mu nzira ndende y’ iterambere nayo itoroshye. Birasaba guhaguruka twese n’ iyonka no gukora ibishobotse. Ni uhinga ugamije guhinga ugaharura. Uzaba uri mu ntambwe zimwe nuwahinze agasarura. Kuko burya byose byitwa ibirunga yaba Gahinga na Muhabura. Sinzaguseka ni witendeka ku bikorwa benshi bafata nk’ ibidashoboka. Gusa nzagupinga ni utsindwa utaraba gukora ibishoboka. Ubu umusanii kugafata. Ni ugufunga amazuru akamanuka urukundo. Jye nafunze imyuka mbona umucyo w’ akazuba ndakomeye nk’ icyuma cy’ inyundo. Si ndi agafu k’ ivugwa rimwe tonton. Ndi precious kirenge kirenge cya rutare. Sinari gupfa guhebeba n’ iyo nza kuba ihene nari gutontoma nk’ intare. (harmones)

                                                                 (Chorus): Ngaho kurura wishyira, (harmones) ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. (harmones) burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira. 

(VERSE 3): 

Urabona umwana uhetswe n’ uwigenza ukayoberwa umukuru? Uwo baramuzi kugera ibukuru. Arko icyo sicyo gikuru, kuko urebye nta n’ umusaza uri muri twe uko niko kuri. Ni kumwe gusa inda zishaka gucura izindi zikiyita nkuru. Ntibyoroshye kuba wabyara mbere yo gusama. Ariko bizagutangaza ni ubona uwuhanya ashaka gutamira na mbere y’ uko yasama. Muri iyi njyana. Ndacyafite byinshi byo kuba nasana. Bityo nkeneye abantu kuko bitabaye nahamana impano ubushobozi bugakama. Ngaho uwumva ko we byose abishoboye niyisome ku itama. Gusa nyine twariyemeje ni uguhangana. Si mu kujya ishyamba no kugambana. Twaramaramaje ni ugupambana. Twamize inzembe. Twakacanze ibimene by’ amacupa. Bityo ntitwatinya ibisate by’ ibicuma. Iyi ni affare y’ aba Super. Niba utizeye amenyo yawe ntuzayafunguze icupa. Burya hari n’ igihe ukanguka ugakanura. Ariko kureba bikakubera iturufu. Bityo si umutima utera. Yewe si n’ umwuka duhumeka. Ni uburyo dutekereza. Nibwo bubasha gutandukanya umuzima n’ umupfu.

                                                                       (Chorus x 2): Ngaho kurura wishyira, (harmones) ntukurure ushyira igifu, wowe kurura ushyira umutwe, kuko burya byose si mu nda. (harmones) burya byose ni mu mutwe. Wowe kurura wishyira. theTrackslayer. (harmones) wowe kurura wishyira. (harmone) wowe kurura wishyira.

                                                                      Beat fades to end…






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kafeelo issa8 years ago
    Diplomat alavuga ki
  • Alain8 years ago
    DPG ni umuhanga cyane.gusa abumva ubutumwa bwe nibo bake kuko benshi bibereye muri simbuka simbuka.courage DPG
  • Irasesenguye8 years ago
    Issa, urabaza ngo Diplomat aravuga iki se ntuzi gusoma? Cga uri muba contre success, murigora weee. Nk'ibi nibyo avuga rero, wihereho wisuzuma urasanga nawe urimu byiciro kubyamuteye guhimba iyi ndirimbo. Sikiliza vizuri na ukubari sawa sawa, uache idéologie (mawazo mabaya asiyo ya vision).
  • sagga8 years ago
    diplomat I appreciate your work. keep it up I quote much from ur lyrics and it keeps me moving ...!
  • serge8 years ago
    Ntitugipfuye ukundi. Plot yo kwica imbata itera amajyi y’ izahabu yaburiyemo nka coup ya Peter mu Burundi. Ni jye mushumba uragiye imikumbi. Uzamwite umupfayongo. Uwo uzasanga akebesha imbugita afashe ku bujyi,DPG komereza aho kubutumwa bwiza ugena usakaza ku banyarwanda twikunde kdi dukunde abandi kwikunda kdi nuk tuzagira uruhare mu kubaka igihugu cyacu nkurubyiruko duhagarariwe numushumba mwizaa Nyakubahwa Muzehe wacu Kagame twimuvunisha nkurubyiruko ahubwo tumube hafi nitwe rwanda rwejo diplomate komereza aho
  • kriss8 years ago
    kafero ashobora kuba atbyumva arabajije ni mumusubize aho kumufobya kandi koko hari benshi batafpa kumva amagambo y'uyu muhungu gusa ni umuhanga
  • Uwayisenze j.m.v1 year ago
    umuhanzi dipromate aragashoboyerwos imana izamufashe ndamwemera cyane. Ni uwimusanze





Inyarwanda BACKGROUND