RFL
Kigali

Isi yaba isurwa n’ibivejuru bya Aliens bitanga ubwenge bw’ikoranabuhanga rihanitse kuri za Leta? (Igice cya 2)

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:6/09/2015 23:40
6


Iyo havuzwe ingingo y’ibivejuru bisura isi, benshi babigiraho amatsiko ariko n’impaka zikaba nyinshi hagati y’ababiganiraho. Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bagaramye n'ubwo abenshi yaba ababyemeza cyangwa ababihakana baba badafite amakuru ahagije kuri ibi bivejuru.



Iki ni igice cya kabiri cy’iyi nkuru ivuga kuri Aliens zaba zisura isi nk'uko twabisabwe n’umusomyi wa Inyarwanda.com.

KANDA HANO USOME IGICE CYA MBERE CY’IYI NKURU

Mu kiganiro Paul Hellyer wahoze ari Minisitiri w’ingabo wa Canada muri 1960 yagiranye n’umunyamakurukazi w’umurusiya Sophie Chevardnadze,  gica kuri televiziyo y’U Burusiya, Russia TV  muri Gashyantare 2014 yasubije byinshi mu bibazo abantu bakunda kwibaza ku bivejuru ndetse no kuri Aliens zisura isi. Iki kiganiro nicyo turi bwibandeho muri iyi nkuru ku mpamvu zikurikira : Paul Hellyer niwe   muntu wahoze ari mu buyobozi bw’igihugu gikomeye watangaje byinshi kuri iyi ngingo mu gihe abandi bakuru b'ibihugu bikomeye ku isi n’abayobozi bakuru bakunda kutagira icyo babitangazaho. Uretse kuba ari umwe mu bazi byinshi nk’umuntu wayoboye igisirikare cya Canada mu ntambara y’ubutita, Paul H. ni umwe mu bakora ubushakashatsi bwimbitse ku bivejuru bisura isi (Ufologue). Ikindi ni uko muri iki kiganiro yasubije byinshi mu bibazo abantu bibaza ku bivejuru bisura isi, Aliens.

Paul Hellyer watangaje byinshi ku bivejuru bisura isi

Ibivejuru bisura isi nk'uko indege zirirwa zitembera mu kirere

Umunyamakuru Sophie Chevardnadze yabajije Paul Hellyer icyo ashingiraho ahamya ko Aliens zisura isi, asubiza muri aya magambo: "  Impamvu mbivuga ni uko mbizi. Zisura isi yacu kuva mu myaka ibihumbi yashize. " Paul Hellyer yakomeje avuga ko  ibivekuru bisura isi nk'uko tubona indege zitembera mu kirere. Yatanze urugero rwo mu ntambara y’ubutita mu mwaka wa 1961  aho habonetse ibivejuru bigera kuri 50 byagaragaye mu Majyepfo y’Uburusiya bitambuka Uburayi bwose. Nyuma ngo inyigo yakozwe yagaragaje ko byibuze ubwoko (espèces ) 4 aribwo bwasuye isi mu myaka ibihumbi yashize.

Paul Hellyer yagize ati "  Dufitanye amateka maremare n’ibivejuru. Byakunze kuza cyane mu myaka amagana ashize cyane cyane nyuma y'aho tuvumburiye Bombe ya kirimbuzi (Bombe atomique). Ibivejuru byagize impungenge z’uko twakongera kuyikoresha kuko hagize intwaro ya kirimbuzi yongera gukoreshwa uretse twe bigiraho ingaruka nabyo bibigiraho ingaruka. "

Ibivejuru ngo bisura isi kuva mu myaka myishi ishize kandi ku bwinshi

Abajijwe impamvu nta munyasiyansi (Scientifique) n’umwe  kugeza ubu uragaragaza ku buryo bufatika uburyo ibi bivejuru bisura isi, Paul Hellyer nabyo yagize icyo abivugaho. Ati  " Ntekereza ko bakwiriye kuva mubyo barimo bidafatika, niyo bakwiga ku 10 ku ijana ry’ubushakashatsi nakoze mu myaka 8 ishize, bakwemera ko ari ukuri nk'uko mbyemera. Bakwiriye kubikora vuba na bwangu ariko ntekereza ko byabafata igihe kubisobanukirwa cyane cyane abatarigeze baca mu gisirikare uretse ko hari ibitabo byinshi byabyanditseho biri mu bihugu byinshi, abatangabuhamya batandukanye bamwe ndetse binjiye mu byogajuru byabyo abandi bajyanywe kuwundi mubumbe. Aya amakuru ni amabanga akomeye, nta Leta n'imwe ijya ibivugaho ariko hari abantu babikozemo bazi ibiri kuba. "

Abajijwe niba abona abavuga ko babonye ibivejuru bataba bagamije kwamamara, Paul Hellyer yasubije ko akiri Minisitiri yabonaga ama raporo abivugaho ariko ko 80 ku ijana by’abavugaga ko babonye ibivejuru byabaga ataribyo ariko ngo hagati ya 15 kuri 20 ku ijana ngo babaga bavuga ukuri .

Ku bigendanye n’ubwoko bwa Aliens (espèces )zaba zisura isi, Paul Hellyer yifashije imibare y’umuhanga mu by’isanzure, Edgar Mitchell wahamije ko ibivejuru bimaze gusura isi kugeza ubu biri hagati y’amoko 2 na 12. Yongeyeho ati "Ariko Raporo mperuka kubona ziturka ahantu hatandukanye(Sources) zivuga ko ubu bwoko bushobora kuba bugera kuri 80. Zimwe turasa kuburyo udashobora kuzitandukanya mu gihe muri kugendana mu muhanda. "

Bumwe mu bwoko Paul yagarutseho harimo ubwitwa blonds nordiques ndetse n’ubwitwa Tall Whites . Ubu bwanyuma ahamya ko ngo aribwo bukorana n’igisirikare cya Amerika cyo mu kirere (US Air Force) muri Nevada(Zone 51) agace twagarutseho mu nkuru zacu zatambutse. Ubundi bwoko ngo ni ubwitwa Petit Gris. Ubu bwoko ngo buba ari buto, bufite amaguru n’amaboko ananutse bufite imitwe minini n’amaso yijimye(Bruns). Izi ngo nizo zikunda kugaragazzwa muri filime zitwa iz’abana(dessins animés/Cartoons).

SOBANUKIRWA NA ZONE 51, AGACE AMERIKA IKORERAMO INTWARO Z’IBANGA BIVUGWA KO IFASHWAMO N’IBIVEJURU BYA ALIENS

Imiterere ya Tall Whites zivugwa ko zaba zikorana na Amerika muri Nevada 

Nkuko Paul . abisobanura uku niko Petits Gris / Grey Aliens ziteye 

Ibivejuru bisura isi bituruka he ?

Abantu benshi bakunda kwibaza aho ibivejuru(Aliens) bivugwa ko bisura isi bituruka. Iki kibazo nacyo Paul Hellyer yagize icyo akivugaho. Ati " Zituruka ku ruhurirane rw’izindi nyenyeri (systèmes stellaires) nka Pleadiens , Zeta Reticuli n’izindi zinyuranye. Hari n’izindi  zituruka kuri Andromedia. Impamvu ntanimwe tutazibona ntekereza ko ari uko zitajya zivanga mu bintu byacu tutabizitumiyemo.”

Abajijwe uko zivugana n’abantu, Paul Hellyer yasubije agira ati “ Zivugana n’abantu. Hari umusore duheruka kuvugana mu kwezi gushize, yagiranye umubano nazo ndetse n’umuvandimwe we muri 1974. Zabajyanye kuri Andromedia zibasobanurira uko zitekereza ndetse zibabwira ko turi kwangiza isi yacu ndetse ko ikintu kibi kizaba ku isi nitudahindura imigenzereze. Tumara igihe kinini turwana hagati yacu, tukamarira amafaranga ku ntwaro n’igisirikare aho kwibanda kukugaburira abashonje,…….dukinira ku ntwaro za kirimbuzi zifite ingaruka mbi ku isi. Ntizibikunda ari nayo mpamvu zifuje gukorana natwe. Zihitamo  abantu batazitinya kuko zishobora kugutera ubwoba bwinshi. Urugero naguha ni urw’umugabo watwaraga indege w’umunyamerika wakoranaga na Tall Whites muri Nevada nyuma aza kwica n’ubwoba .”

Kubwa Paul Aliens ngo zaje gufatanya n’abantu cyane cyane mu kubaha ku iterambere mu ikoranabuhanga kuko ngo zateye imbere cyane ariko abo zikorana nabo bose aho kwita kubiteza imbere ibihugu byabo kubuvuzi, Ubuhinzi n’ibindi ngo bibanda ku ntwaro zigezweho.

Reba hano ikiganiro kirambuye Sophie Chevardnadze yagiranye na  Paul Hellyer ku bivejuru bisura isi

Muri 2012, ubwo yari mu kiganiro cyacaga kuri televiziyo y’Uburusiya , Dmitri Medvedev wigeze kuba Perezida w’Uburusiya kuva muri 2008 kugeza muri 2012(Minisitiri w’intebe w’Uburusiya  kuva 2012), yabajijwe n’umunyamakuru niba yaba azi niba isi ijya isurwa n’ibivejuru. Medvedev wari uziko Camera zizimije, yabaye nk’umena ibanga ku bivejuru bisura isi .

Dmitri Medvedev wahoze ayobora Uburusiya akaba yarabaye nk'umena ibanga kuri Aliens

Yagize ati "  Iyo ugeze ku butegetsi, uretse guhabwa code y’ibanga ry’ibisasu bya kirimbuzi hari andi mabanga ahanitse (Top secret)uhabwa . Iyo dossiye iba ikubiyemo ibigendanye n’ibivejuru bya Aliens bisura isi umunsi ku wundi,….Aya mabanga aba abitswe n’inzego z’ubutasi kuburyo bukomeye, aba akubiyemo uburyo ibivejuru bisura isi. Ushobora kubona byinshi bibyerekeye urebye filime ya Barry Sonnenfeld, yise  'Men In Black'.Sinakubwira umubare wa za Aliens ziba hagati muri twe kuko bishobora guteza impagarara(Panique)." Ibi wabisoma mu nyandiko y’ikinyamakuru Gentside yo muri 2012 cyahaye umutwe ugira uti ‘ Dmitri Medvedev révèle ses secrets sur la venue des extraterrestres sur Terre ‘ cyangwa mu nyandiko y’ikinyamakuru Telegraph cyise Dmitry Medvedev muses on aliens and Vladimir Putin's lateness.

Umunyamakuru Jimmy Kimmel abaza Obama ku byerekeye Aliens zivugwa ko zisura isi

Mu kwezi kwa Werurwe 2015 ,mu kiganiro cyacaga imbonankubone kuri Televiziyo ya ABC yo muri Amerika , umunyamakuru Jimmy Kimmel yabajije Perezida wa Amerika Obama yari yatumiye uwo munsi kubyerekeye ku gace ka Zone 51 ndetse n’ibivejuru. Jimmy Kimmel ikibazo cye cyari giteye gutya " …Ndamutse mbaye Perezida, nubwo nziko ari ikintu kitashoboka(impossibe) ariko ntawamenya ….." Obama yahise amuca mu ijambo ati "Ariko hari igihe nanjye cyabayeho ko bitari gushoboka ko mba Perezida…. ". Jimmy Kimmel akomeza agira ati "  Ndamutse mubaye, naruhukira ahantu habitswe inyandiko zivuga kuri Zone 51 ndetse n’ibivejuru , ngasoma byose nkamenya uko byagenze, ese wowe warabikoze ? "

Obama mu kiganiro na Jimmy Kimmel yabaye nk'uhishura ibya Aliens nuburyo zikora

Mu magambo make,Obama yamusubije  aseka agira ati "  Iyo niyo mpamvu utaba Perezida , niba aricyo kintu wakora bwa mbere. Aliens ntizatuma bibaho ngo ube Perezida  kuko wazimenera amabanga yazo yose. Aliens zadusabye kubika neza ayo mabanga " Ubwo Jimmy Kimmel yakomezaga kubaza Obama kubya Aliens, Obama yasubije ko ntakintu yabitangazaho.

Jimmy Kimmel yamubwiye ko mugenzi we  wayoboye Amerika, Bill Clinton yatangaje ko yagiyeyo(Zone 51) ariko ngo ntagire icyo ahabona. Obama na we yasubije ko ibyo aribyo babasaba gusubiza.

Reba hano ako gace gato Obama aganira na Jimmy Kimmel kuri Aliens 

Imyemerere,ubumenyi runaka umuntu afite butuma atemera cyangwa yemera ko isi yaba isurwa na Aliens. Mu gice cya 3 ari nacyo cyanyuma cy’iyi nkuru tuzagaruka kucyo ibitabo bitagatifu, Bibiliya na Korowani byaba byaravuze ku bivejuru bisura isi ndetse n’umwanzuro kuri iyi ngingo. Indi ngingo ushaka ko twazavugaho mu nkuru zacu zitaha , watwandikira kuri avichris2810@gmail.com. Iyi email ninayo wakoherezaho ubwunganizi waba ufite ku nkuru nkizi tubagezaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ivan8 years ago
    Niyihe nyungu aliens zifite kuza ku isi mbese tuzigurana iki iyo zitanze ubumenyi bunaka, bavugana gute?
  • 8 years ago
    Ariko wana baba batubeshya ubuse biriya sibintu bikorera bakaduha amafoto atanabaho
  • akimpaye emmanuel8 years ago
    Murakoze,nange nkunda cyane inkuru z'ibiremwa byo ku yandi manyenyeri ,n'ubwenge bwabyo buhambaye.Ariko kuki ikiremwamuntu gishishikazwa no kwangiza isi cyane kurusha uko gishaka Icyayikiza?Murakoze
  • Annet muhooza 8 years ago
    Murakoze kutugezaho amakuru nange ndabikunda ahubwo mwabwira shaka kubyigaho ngo ntagire mvugagane nabyo byashoboka nge numva ntabwoba byantera kuko imana itera ubwoba kubirusha numva nabaza ese bizi imana niyo yabiremye cyangwa byabayeho bite numva imana iriyo itanga ubwenge ubworero bikorana nimana arikose kuki byanga ko abatuye isi bamenya amabanga yabyo ahari ntibyaba bikorana na satani Murakoze
  • sumaire8 years ago
    birakaze
  • Nelly 4 years ago
    Mbere yabyose mujye mwizera Imana Niyo nkuru ibindi ntacyo bibasha kudutwara turikumwe Nayo.





Inyarwanda BACKGROUND