RFL
Kigali

Benshi bahaye urw'amenyo Miss Shanel kubera gushyira hanze amafoto y'inda atwite yayambitse ubusa

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:25/08/2015 6:23
65


Umuhanzikazi nyarwanda Nirere Ruth uzwi nka Miss Shanel, yerekanye ko atewe ubwuzu cyane n’imfura ye yenda kwibaruka, abikora mu buryo butari busanzwe ku banyarwandakazi bwanatumye bitungura benshi ndetse ntibabivugaho rumwe, kuko yashyize hanze inda atwite yayambitse ubusa.



Ntaho byanditse ko kwerekana inda ku karubanda ku mugore utwite ari icyaha cyangwa ko ari amahano, ariko nanone ni ibintu bitamenyerewe mu rw’imisozi igihumbi. Ku bantu b’ibyamamare bo, Miss Shanel yakoze ibyigeze gukorwa na Kelly Rowland nawe ntibivugweho rumwe, ndetse na Zari wabyaranye na Diamond we akaba yaranatutswe na benshi barimo abo mu muryango w’uwo babyaranye bavugaga ko ibyakozwe nawe bihabanye n’umuco nyafurika.

Icyamamare Kelly Rowland nawe yigeze gushyira hanze inda atwite yayambitse ubusa ntibyavugwaho rumwe

Icyamamare Kelly Rowland nawe yigeze gushyira hanze inda atwite yayambitse ubusa ntibyavugwaho rumwe

zari

zari

zari

Zari wabyaranye na Diamond, nawe yigeze gukora nk'ibi atukwa cyane n'abanya Tanzania

Zari wabyaranye na Diamond, nawe yigeze gukora nk'ibi atukwa cyane n'abanya Tanzania

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Miss Shanel yashyize hanze aya mafoto ayaherekesha amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza aho tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Nshuti zanjye, mu mezi macye ashize nababwiye ko natangiye umushinga wa album nshya hamwe n’umunyamuzika w’igitangaza witwa Jean Baptiste Ferré, ariko nk’uko mubyibonera kuri aya mafoto, ngomba gufata igihe cy’ikiruhuko ngategerezanya ubwuzu umwana wanjye…  Vuba bishoboka nzabagezaho zimwe mu ndirimbo zanjye kuko nkeneye ubufasha bwanyu.”

shanel

Aya mafoto ya Miss Shanel, yayafotowe n’umugabo we Guillaume Favier bamaze igihe gisaga umwaka umwe bakoze ubukwe bakaba banitegura kubyarana imfura yabo, uyu akaba ari umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho kugeza ubu uyu muryango utuye.

shanel

Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto ye yashyize inda atwite hanze yambaye ubusa, amafoto yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram ndetse ahererekanywa ku bwinshi kuri whatsapp aho abantu batandukanye batabivugagaho rumwe, abenshi bemeza ko ibyakozwe n’uyu mugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bufaransa bitajyanye n’umuco nyarwanda.

shanel

shanel

shanel

Ese ku bwawe urabona bitwaye iki? Yatandukiriye cyangwa nta kidasanzwe ni uburenganzira bwe?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kanakuse8 years ago
    Biriya nibyo bita "Guta umuco ku gahinga"!!!!!!
  • 8 years ago
    It her choice niba umugabowe abimwemerera muramushakaho iki koko ?
  • craig8 years ago
    Arrrrheee! Biteye isesemi! Erega biyibagiza Ko uretse Ko Ari ishema gutwita...aya mafotos atanateye ubwuzu kureba kuko ntawe uba Uzi aho bazibatereye. Ndabigaye...kuki atajyaga ayapostinga ataratwita? Abonye agiye kuba umubyeyi none nibwo yigize inshinzi
  • Mimi8 years ago
    Ntakidasazwe yakoze every one afite uko ayobora ubuzimabwe so ntibikwiyeko mwabitindahocyane
  • 8 years ago
    erega abazungu bakomeje kudukoroniza!!!nawe ndebera ntibyari bikwiye kumunyarwandakazi.ubwambure bwe bukwiye kurebwa numugabo we gusa twe ntitubukeneye nagato kuko ntacyo bwatumarira kbs
  • LOVE8 years ago
    incuiii araberewe pe akabebe gira utebuke uracyenewe
  • 8 years ago
    Bajye biyubaha ibi nibintu koko knd NGO bafite abagabo hariya ko hagomba kubonwa nabatware babo none isi yose ikaba ihabona biriya ntakwiyubaha kurimo noneho kumunyarwandakazi birababaje pe ntibakadukoze isoni tujye twiyubaha
  • Karenzi8 years ago
    njye ndabona inshinzi ari wowe wihaye kumutuka. niba yambaye ubusa c ko ari ubwe hari ubwo yagutiye?! mujye mureka gucira abantu imanza zidashinga
  • Teddy8 years ago
    Najye Mba hanze ariko birambabaje. Ntabwo abanyarwanda baba hanze bose ariko bagayisha umuco nkuko nabibonye muri coments. Gusa nanone twibuke ko Miss Chanel ari icyamamare. Rero ibyamamare bigira uko byitwara. Gusa aha yarakabije. Na cyane ko gutwita ari igihe gikomeye. uba witeguye gukira cg no gopfa ( sinabitindaho). Usibye ko Gutwita birana-deforma kuburyo bitanakwiye gufatirwa amafoto nkaya. iyi ni Pronographie jye niko mbibona.
  • sharon8 years ago
    Ark kuki abantu twigira babamenya Ubungubu ikibi yakoze n'iki? Inda atwite niye, umubiri yerekanye nawo ntuwe mugabanya amagambo rero kuko burimuntu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka murekereho amashyari yanyu di turabazi ark ubundi mbibarize imuco n'iki? Ntugusebanya se cg nukwicana? Adasha kireba ayo mafote afunge amaso ntawamutumie
  • sharon8 years ago
    Ark kuki abantu twigira babamenya Ubungubu ikibi yakoze n'iki? Inda atwite niye, umubiri yerekanye nawo ntuwe mugabanya amagambo rero kuko burimuntu afite uburenganzira bwo gukora icyo ashaka murekereho amashyari yanyu di turabazi ark ubundi mbibarize imuco n'iki? Ntugusebanya se cg nukwicana? Adasha kireba ayo mafote afunge amaso ntawamutumie
  • marthens8 years ago
    ukuntu umuntu utwite akenshi aba asa nabi yewe ndumiwe icyakora jye no kuyereka muganga bintera isoni pe. ndumiwe hariho ibintu umuntu akora bikerekana uwariwe,Chanel ntimumwibuka aririmbana umupira yibagiye ipantaro. yararangiye.
  • Michelle8 years ago
    Ariko iyo murata iyo mico yanyu mwumva ari mwiza? hahahahaha.....muriha kumutuka muramutukira iki? Miss Chanel ni mwiza kandi azahora ari mwiza yaba atwite ou pas....njyewe ndabona aberewe no gutwita.. kandi mwe muri kumutuka muri guhomvomvwa mugorwa nubusa..ngo utuka utamutuka aba yituka so... TAISEZ-VOUS! umuco umuco umucooooo...njyewe mbona ari namubi ....
  • chnl 8 years ago
    Arikose mwagiye mureka kwinjira buzima bwabandi abasebeje se hehe ?niki mubona gisebeje mubyo yakoze, ahaaa mwe muhora mwambaye ibihege ku birenge ngo mudasebya abagabo banyu ibibi mukora mwihishe nishyano ryose, bari wese afite uko abayeho mujya mureka gusebanya rata channel congs uraberewe cyane kandi Imana ikube hafi uzabyare neza
  • Maria8 years ago
    ubundi umuco wacu umugore utwite ntibakunda kugaragaza ko batwitwe, kuburyo nabipimisha batajya bubahiriza 4visite standart (inshuro enye) mubyo kwamuganga niba ari isoni sinzi ariko ngo baba batinya ababagirira nabi, hari nabazihisha pe ikagaragara ari uko ibaye imvutsi, none dore aho umuco ugeze, hari umugani uvuga ngo ntawurata abana impyisi zihuma
  • davie8 years ago
    its her right do want she want
  • Tonton8 years ago
    #Idiote là , ubu c uyumwana aramutse avutse akamubwira ko atishimiye uburyo nyina yamwandagaje arumva icyo gikomere yaza kimukiza?? Aya yayaha umugabo we apana rubanda rwose #shame
  • lulu8 years ago
    hmmm ngo inshinzi? ngo yataye umuco? muzabaze uko abakobwa ba kera bambaraga kandi nkeka ko aribwo umuco witwaga ko ukomeye none aberetse ko atwite ngo inshinzi ngo birababaje bamwe baba i mahanga ngo yataye umuco. uwo muco uvuga se nueuhe hanyuma ejo bundi nabyara nta numwe umenye ko yigeze arwita ngo ntago aribyo ngo ntimwabimenye ariko ba ntamunoza mukunda iki. she is pregnant and proud to be kandi uwo mwita umutware we niwe wafashe amafoto so he is proud too.mugabanye amashyari yanyu and do things biri benefique kuri society
  • NIYI8 years ago
    MINISITERI Y'UMUCO NGIRE ICYO IKORA PE!
  • Jenny8 years ago
    ariko abantu njye baratsetsa! buri wese afite uburenganzira bwo gukora icyo ashatse mugihe yumva ntakibazo bimuteye kdi ari proud yibyo akora! niba bisebeje, nabyo byarigushyirirwaho itegeko ribihana! channel mumureke kuko amagambo yanyu ntazashira kuko ntakijya kineza rubanda kdi before u talk nawe ujye ubanza wisuzume urebe ibyo ukorera ahihishe byose niba biba bihejeje agaciro uwo uri we! nkubu Imana idushyinze hanze twese wasanga nkabo baba bateye hejuru aribo bakuyeho! Ntawe nzi muri mwese ariko think twice before u talk and look at urself first! abanyarwanda mwigira abere mugakabya, nuburyarya bwinshi cyane ngo bamenye ko muri intama kdi benshi muri twe tuba twiyoroshe uru rwintama kdi twarashize! Imana gusa ijye ibababarira niba harikosa yakoze ni urubanza rwe n' Imana ye ntabwo arimwe mwo kumuciraho iteka!!!!





Inyarwanda BACKGROUND