Umuhanzikazi nyarwanda Nirere Ruth uzwi nka Miss Shanel, yerekanye ko atewe ubwuzu cyane n’imfura ye yenda kwibaruka, abikora mu buryo butari busanzwe ku banyarwandakazi bwanatumye bitungura benshi ndetse ntibabivugaho rumwe, kuko yashyize hanze inda atwite yayambitse ubusa.
Ntaho byanditse ko kwerekana inda ku karubanda ku mugore utwite ari icyaha cyangwa ko ari amahano, ariko nanone ni ibintu bitamenyerewe mu rw’imisozi igihumbi. Ku bantu b’ibyamamare bo, Miss Shanel yakoze ibyigeze gukorwa na Kelly Rowland nawe ntibivugweho rumwe, ndetse na Zari wabyaranye na Diamond we akaba yaranatutswe na benshi barimo abo mu muryango w’uwo babyaranye bavugaga ko ibyakozwe nawe bihabanye n’umuco nyafurika.
Icyamamare Kelly Rowland nawe yigeze gushyira hanze inda atwite yayambitse ubusa ntibyavugwaho rumwe
Zari wabyaranye na Diamond, nawe yigeze gukora nk'ibi atukwa cyane n'abanya Tanzania
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Miss Shanel yashyize hanze aya mafoto ayaherekesha amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza aho tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Nshuti zanjye, mu mezi macye ashize nababwiye ko natangiye umushinga wa album nshya hamwe n’umunyamuzika w’igitangaza witwa Jean Baptiste Ferré, ariko nk’uko mubyibonera kuri aya mafoto, ngomba gufata igihe cy’ikiruhuko ngategerezanya ubwuzu umwana wanjye… Vuba bishoboka nzabagezaho zimwe mu ndirimbo zanjye kuko nkeneye ubufasha bwanyu.”
Aya mafoto ya Miss Shanel, yayafotowe n’umugabo we Guillaume Favier bamaze igihe gisaga umwaka umwe bakoze ubukwe bakaba banitegura kubyarana imfura yabo, uyu akaba ari umugabo ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa ari naho kugeza ubu uyu muryango utuye.
Nyuma yo gushyira hanze aya mafoto ye yashyize inda atwite hanze yambaye ubusa, amafoto yahise atangira gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, Instagram ndetse ahererekanywa ku bwinshi kuri whatsapp aho abantu batandukanye batabivugagaho rumwe, abenshi bemeza ko ibyakozwe n’uyu mugore ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’u Bufaransa bitajyanye n’umuco nyarwanda.
Ese ku bwawe urabona bitwaye iki? Yatandukiriye cyangwa nta kidasanzwe ni uburenganzira bwe?
TANGA IGITECYEREZO