Benshi bari bategerezanyije amatsiko uko aya makipe abiri ya mbere ahora ahanganye aza kwitwara ku munsi wa mbere wa Shampiyona.
Benitez yatangiye nabi shampiyona benshi bahamya ko ishobora kuzamugora
Ikipe ya Real Madrid imaze iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye nyuma yaho yirukaniye umutoza Carlo Ancelotti ikamusimbuza Rafa Benitez, uyu ntiyabashije kwitwara neza ku mukino we wa mbere muri Shampiyona kuko yanganyije 0-0 n’ikipe ya Sporting Gijon yazamutse mu kiciro cya mbere muri uyu mwaka.
Christiano ntiyabashije kureba mu izamu
Gareth Bale yagerageje uburyo butandukanye ariko umuzamu amubera ibamba
Abakinnyi nka Christiano Ronaldo, Gareth Bale na bagenzi babo bagerageje gushakisha igitego mu buryo bukomeye ariko iyi kipe ibifashijwemo n’umuzamu wayo Ivan Cuellar wakoze akazi gakomeye babasha kurinda neza izamu ryabo bituma amakipe yombi arangiza iminota 90 y’umukino anganya ubusa ku busa agabana inota ry’umunsi wa mbere.
Iyi kipe nayo yagiye igerageza uburyo butandukanye ariko abasore b'inyuma ba Real barimo Marcelo babyitwaramo neza
Agahinda kari kose kuri Gareth Bale wagerageje uko ashoboye bikanga
Umutoza Abelardo Fernandez wa Sporting Gijonn'abakinnyi be bishimiye kunganya na Real Madrid ku munsi wa mbere bakinaga La liga
Gutangira shampiyona ya La liga banganyiriza ku kibuga cyayo n’ikipe yavuye mu kiciro cya kabiri umwaka ushize bikaba byongerereye igitutu gikomeye Real Madrid n’umutoza wayo Rafa Benitez by’umwihariko.
Uyu munsi wa mbere wa Shampiyona kandi ku rundi ruhande wari umwanya mwiza ku basore ba FC Barcelona bihimuraga ku ikipe ya Athletic Bilbao bayitsinda igitego kimwe ku busa cya Luiz Suarez nyuma y’uko mu iyi kipe mu cyumweru gishize yari yabatwaye igikombe cya Espanish Super Cup ibatsinze ibitego 4-0 mu mukino ubanza naho umukino wo kwishyura bkanganya igiteho 1-1.
Lionel Messi na Luis Suarez bitwaye neza babasha kubonera ikipe yabo amanota atatu
Kuri iyi nshuro abasore ba Luis Enrique babashije kwihagararo imbere y’iyi kipe isanzwe ibagora bayikuraho amanota atatu y’umunsi wa mbere. Ikipe ya FC Barcelona yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya mbere ku munota wa 31 ubwo babonaga penaliti ariko Lionel Messi ntiyabasha kuyinjiza neza mu izamu bituma amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Messi umukinnyi wa mbere ku isi yaje guhusha penaliti
Muri uyu mukino utari woroshye bysaabye imonota 54 ngo Luiz Suarez ashyiremo igitego kimwe rukumbi cyabaye ikinyuranyo muri uyu mukino maze FC Barcelona yegukana amanota atatu iyakuye ku kibuga cya San Mames stadium cya Athletic Bilbao.
Luiz Suarez na bagenzi bishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Tugarutse ku byaranze uyu munsi wa mbere wa shampiyona muri rusange ni uko amakipe 10 yanganyije agabana inota rimwe, naho amakipe ane aratsinda aho yose yagiye ashyiramo ikinyuranyo cy’igitego kimwe gusa, mu gihe andi ane nkuko byumvikana yatsinzwe hakaba hasigaye umukino umwe ugomba guhuza Granada na Eibar.
Uko amakipe yose muri rusange yitwaye ku munsi wa mbere
Biteganyijwe ko umukino urebwa kurusha indi yose ku isi mu mupira w'amaguru uhuza ikipe ya FC Barcelona na Real Madrid(El Classico), uwa mbere uzaba tariki ya 22/11/2015 aho Real Madrid izaba yakira FC Barcelone, naho uwo kwishura uzabe tariki ya 10/04/2016 FC Barcelona yakira Real Madrid.