Abari bwitabire igitaramo cyanjye barabona Serge mushya batari bazi - SERGE Iyamuremye

Iyobokamana - 22/08/2015 11:30 PM
Share:
Abari bwitabire igitaramo cyanjye barabona Serge mushya batari bazi - SERGE Iyamuremye

Mu gihe habura amasaha macye, Serge Iyamuremye agataramira abakunzi be mu gitaramo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kanama 2015 muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba, uyu muhanzi arashishikariza abantu kuza kwifatanya nawe kuko yabateguriye udushya twinshi.

Nyuma y’iminsi myinshi Serge Iyamuremye yitegura iki gitaramo cye yise Celebration night, kuri ubu aratangaza ko igisigaye ari ugutaramira abakunzi be aho ari bufatanye na Patient Bizimana, Dudu Niyukuri, Brian Blessed, Beauty For Ashes n’abandi. Serge ahamya ko abari bwitabire igitaramo cye bari bubone Serge mushya batari bazi bitewe na byinshi byiza yabateguriye.

Umuhanzi Serge Iyamuremye avuga ko ahishiye udushya twinshi abari bwitabire igitaramo cye

Kwinjira muri iki gitaramo cya Serge Iyamuremye ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi icumi ndetse na bitanu mu myanya isanzwe. Twabibutsa ko iki gitaramo cya Serge kiba kuri iki cyumweru tariki ya 23 Kanama 2015 muri Kigali Serena Hotel kuva isaa kumi n’imwe z’umugoroba.

Igitaramo cya Serge Iyamuremye, hari benshi mu bahanzi bakomeye bamaze gutangaza batazakiburamo, abandi batazahaboneka kubw'impamvu zitandukanye bakaba bararikira inshuti zabo kuzajya gushyikira uyu muhanzi. Bamwe mu bahanzi b'ibyamamare bamaze kugaragaza ko bishimiye cyane iki gitaramo hari King James, Bruce Melody, The Ben n'abandi benshi. 

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...