Mitali Rapphael uzwi ku izina rya Natty Dread ni umwe mu bahanzi bamaze imyaka myinshi aririmba injyana ya Reggae. Yatangiye kuririmba iyi njyana mu myaka ya 1987. Ni umwe kandi mu bagize amahirwe yo kumenyana n’umuhanzi Bob Marley mbere y’uko yitaba Imana . Natty Dread yamenyanye na Bob Marley muri 1979 na 1980, umwaka umwe mbere yuko uyu muhanzi wakoze amateka mu njyana ya Reggae atabaruka ku itariki 05 Gicurasi 1981.
Natty Dread ni umwe mu bagize amahirwe yo kumenyana n'icyamamare Bob Marley mbere y'uko atabaruka
Natty Dread azwi cyane mu ndirimbo ‘Hobe hobe , abiwacu muraho’ yaririmbye muri 2002 ndetse ikaza gukundwa n’abatari bake. Uyu muhanzi amaze icyumweru mu Rwanda ndetse akaba ateganya kwitabira igitaramo cyo gufasha abana b’impunzi z’Abarundi bavukira mu nkambi zo mu Rwanda, kizaba ku itariki 14 Kanama 2015 kuri Hill Top Hotel .
Mu kiganiro kirambuye inyarwanda.com yagiranye na Natty Dread yasobanuye byinshi bimwerekeyeho n’ubuhanzi bwe ariko yitsa cyane ku muco nyarwanda ukomeje kwangirika ahanini binyuze mu ndirimbo z’abahanzi nyarwanda bakora muri iki gihe.
Arateganya gusubiramo indirimbo ‘Hobe hobe’yakunzwe n’abatari bake
Natty Dread yatangaje ko muri iyi minsi afite umushinga muremure wo gusubiramo indirimbo’Hobe Hobe . Yagize ati “ Nzabikora vuba cyane muri iyi minsi. Ndashaka gukora version y’ikinyarwanda, nongere nkore n’ikoze mu njyana ya Reggea ariko ndende cyane kuko abantu barambwiye ngo ni nziza cyane ariko ngo ni ngufi, hanyuma nzakore n’itarimo amagambo(sound track), yakoreshwa mu makuru, mu kwamamaza n’ibindi. Nyuma yaho ndanateganya gukora iri mu njyana ya Jazz.”
Muri 1997 Natty Dread,atarayikora muri studio, yayiririmbye ‘Hobe Hobe ‘ muri Amerika abantu barayishimira cyane, bayimusubirishamo. Ati “ Hari mu gitaramo nakoreye muri Miami, narayiririmbye, bayinsubirishamo inshuro 3 zose. Nubwo batumvaga amagambo ariko byagaragaraga ko bumva ko hari ikintu gifatika kirimo, hanyuma bakajya bamwira ngo subiramo yayindi yo guhoberana.”
Uretse kuyisubiramo kugiti cye, Natty Dread aranateganya gufatanya n’abahanzi nyarwanda banyuranye bakayifatanya kuburyo itazigera isaza. Natty Dread kandi yemeje ko mu gihe kigera ku kwezi kumwe azaba yamaze gutunganya amashusho ya ‘Hobe Hobe’ yamenyekaniyeho cyane.
Asanga Reggae yaramizwe n’indirimbo z’abahanzi baririmba muzika y’ubucuruzi
Tumubajije aho abona injyana ya Reggae igeze mu Rwanda, Natty Dread yemeje ko yasubiye inyuma kuko abantu muri iki gihe bari gukunda umuziki w’ubucuruzi kuruta umuziki w’umwimerere urimo ubutumwa. Ati “ Reggae yacitse imbaraga gakeya kuko benewacu benshi bashyigikiye imiziki y’ubucuruzi kandi si byiza cyane kubera ko iyo urebye neza abakora uyu muziki ucuruza gusa ni abantu babigiyemo akenshi bashaka gukora izina , ngo babone amafaranga, bakibwira ko imiziki ari ikintu kizana umusaruro wa vuba . Hari abantu bafite impano n’abandi babijyamo gusa kugira ngo bagire izina vuba, bavugwe.”
Yunzemo ati “ Nudafite impano muri iki gihe aragenda akajya ku basore bafite za studio, bakoresha imashini gusa (computer ) ,bakabikora bitarimo ubuhanga ,bagafata imiziki y’Abanyamerika nka Chris Brown bakayihindura mu Kinyarwanda. Ukaba warayumvise iri mu cyongereza waza inaha ukayumva mu Kinyarwanda. Ibyo bituma abantu bagenda bavuga ko twe tutazi guhimba kandi atari abahanzi bose.”
Uretse ibi kandi ngo asanga abahanzi bari batangiye gukomera muri iyi njyana basigaye bibera hanze y’u Rwanda nabyo bikaba ari imwe mu mbogamizi ku iterambere ry’injyana ya Reggae.
Yasobanuye uburyo abahanzi nyarwanda bari kwamamaza Satani
Abajijwe iterambere rya Reggae mu Rwanda mu myaka iri imbere, Natty Dread yagize ati “ Ubu ndi kurwana urugamba mfatanyije na bagenzi banjye bakuze muri iyi njyana nubwo abantu baharaye ibigezweho ariko njye navuga ko imiziki y’iki kigihe ari iya satani kuko iba iteza imbere ubusambanyi. Ati
“Uzarebe bariya bakobwa bashyira muri ziriya ndirimbo uburyo baba bambaye, babyina nabi, mbese ibintu bimeze nka pornografi(Pornographie),kandi ibintu nka biriya ntaho byigeze bihurira na muzika. Muri iki gihe basigaye babivanga, bakigana Bad boys bo muri Amerika , kandi mwene bariya ni abantu bashobora kurasana, kwicana,bakoresha ibiyobyabwenge ariko njye bikantangaza kuki aribyo bari kwamamaza, abakobwa bitwara nabi akaba aribyo bateza imbere,nicyo gituma mvuga nti harimo ukuboko kwa shitani, mvugishije ukuri ari nayo mpamvu ntajya mu bintu nk’ibyo n’abahanzi bakorana na shitani ntidushobora gukorana.”
Si abahanzi mpuzamahanga gusa kandi Natty ashinja ibi kuko ahamya ko no mu banyarwanda birimo Ati
“ Abahanzi nyarwanda nabo barabikora bigana Abanyamerika, bigana Abanyakenya babikora, bigana abanya Uganda babikora kuko nabo barimo . Abanyarwanda barabikora cyane ariko wenda ntibarageza ahabanyamerika . Reba hari nkaho baba basomana mu mashusho(video clip) kandi ubwo hari abana batoya baba babireba, ukaba uri nk’iwawe ukabona abana barimo kureba imiziki nkiyo, abantu bambaye ubusa, imiziki yamamaza ubusambanyi.”
Asanga Minisiteri y’umuco n’amadini bakwiriye kugira icyo bakora
Natty Dread yemeza ko u Rwanda rukwiriye kugira umuco warwo uwuranga utarimo uruvange rw’iyabanyamahanga bityo abanyarwanda bakazajya banduza abanyamahanga umuco mwiza. Ati
“ Minisiteri y’Umuco n’Abanyamadini bakwiriye kugira icyo bakora hagafatwa ingamba, tukareba ko twagira umuco uhamye,bagafatanya natwe abahanzi bakuze. Nonese niba n’abandi bose barabaye abasazi natwe abe ariko tumera? Abanyamerika bafite umuco mwiza twabigana ariko abamamaza ubusambanyi nkubwa Sodoma na Gomora ibyabo tubyange, noneho abantu bemera Imana bajye baza mu Rwanda kuko ibintu nkibyo bitahaba, bakaza kuharuhukira kuko aho bageze hose bavuga bati turahabona abantu bambaye ubusa. Tubasige ibyiza kandi injyana yacu yo kubyina y’ikinyarwanda n’indirimbo zacu za kera nk’Impala, Nyampinga, Samputu , ba Kayirebwa abe ariyo duteza imbere kuko niyo iranga u Rwanda.”
Ku wa gatanu tariki 14 Kanama 2015 kuri Hill Top Hotel guhera saa kumi n’ebyiri zumugoroba(18h00), nibwo hateganyijwe igitaramo kizahuza abahanzi barimo Natty Dread, Riderman, Jah Bone D uba mu Busuwisi, Allioni, Bac T na Miss Confidence . Kwinjira bizaba ari ibihumbi bitatu ahasanzwe(3000 RFW) na 10000 RFW mu myanya y’icyubahiro. Amafaranga azavamo akazafasha abana bavukira mu nkampi z’Abarundi bahungiye mu Rwanda.
Kanda hano wumve indirimbo'Man with a mission' ya Natty Dread