Aba ni ibyamamare nyarwanda bagaragaza ko ari impirimbanyi mu by'imyidagaduro:
1. Anita Pendo
Anita Pendo ni umukobwa udasanzwe mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, ni umunyamurava akaba n’umunyempano utangaje kuburyo akomatanya imirimo myinshi cyane ijyanye n’imyidagaduro. Rimwe umubona ari umunyamakuru, ubundi ukamubona ayoboye ibirori nka MC, ikindi gihe ugasanga aravangavanga imiziki akora nk’umu Dj, akaba kandi anabarizwa mu itorero Mashirika. Uyu mukobwa nta na kimwe muri ibi asuzugura, byose arabikunda kandi abishyiramo imbaraga n’umurava mu buryo bugaragara.
2. Tidjara Kabendera
Tidjara Kabendera, ni umwe mu babyeyi b’abanyarwandakazi bitanga cyane kandi bagakorana imbaraga akazi gatandukanye kajyanye n’imyidagaduro yo mu Rwanda. Uyu mugore ukundwa na benshi kubera uburyo asusurutsa, ni umunyamakuru kuri Radio na televiziyo by’igihugu, akabifatanya n’akandi kazi kajyanye n’imyidagaduro, harimo kuba umushyushyarugamba (MC) ndetse no kugira uruhare mu gutegura ibirori n’ibitaramo.
3. Uncle Austin
Uncle Austin ni umuhanzi mu njyana ya Afrobeat, akaba n’umwe mu bahanzi nyarwanda bakorana imbaraga zigaragara. Uncle Austin ariko, ubuhanzi bwe kuva kera yagiye abubangikana n’akazi ko k’itangazamakuru, aho yakoreye amaradiyo atandukanye nka Radio 10, K FM ndetse na Kiss FM akorera kugeza ubu, aho akorana na Nkusi Arthur mu kiganiro gifite abafana benshi kuri iyi radiyo.
4. Nkusi Arthur
Nkusi Arthur bamwe bakunda kwita Karokaro, Rutura n’ayandi ni umunyarwenya akaba n’umukozi wa Radio Kiss FM. Haba mu biganiro bye no mu bikorwa by’urwenya, akaba ashimisha abantu kandi akabasetsa cyane. Uretse muri ibi by’urwenya n’ibiganiro kuri radiyo, Arthur anayobora ibirori bitandukanye aho ashimisha ababyitabira akanabasetsa cyane. Si aha gusa azwi ariko, kuko uyu musore yanahagarariye u Rwanda muri Big Brother Africa, ikirenze kuri ibyo akaba anakina mu itorero Mashirika.
5. Kate Gustave
Kate Gustave ni umunyamakuru wa Radio 10, akaba agaragara mu biganiro bitandukanye by’imyidagaduro yagiye anakora ku yandi maradiyo yakoreye mbere nka Radio Salus na RC Nyagatare. Ijwi ry’uyu musore rikundwa n’abatari bacye bakunda ibiganiro bye, iri jwi akaba anarikoresha mu kuyobora ibirori n’ibitaramo ajya ahabwa kuyobora benshi bakanyurwa n’uburyo abyitwaramo.
6. Aline Gahongayire
Aline Gahongayire, nawe ni umugore ukora cyane kandi agakora byinshi bijyanye n’imyidagaduro yo mu Rwanda, kuburyo uwavuga ko nawe yihariye kandi adasanzwe ataba abeshye. Aline Gahongayire azwi nk’umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba ari umunyamideli, akora nk’umunyamakuru mu kiganiro cy’iyobokamana kuri televiziyo y’u Rwanda, akagaragara mu bikorwa byo gutegura amarushanwa ya Miss Rwanda ndetse no mu bindi bijyanye n’imyidagaduro.
7. Tonzi
Uwitonze Clementine wamamaye ku izina rya Tonzi, nawe ni umugore w’impirimbanyi ugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda, akaba agaragara mu mirimo myinshi ijyanye n’iyo myidagaduro. Tonzi ni umuririmbyikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba n’inzobere mu bya muzika kuburyo anifashishwa nk’umukemurampaka mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star. Uretse ibyo kandi, Tonzi ni umunyamakuru kuri Family TV.
8. Isheja Sandrine
Isheja Sandrine, ni umwe mu bakobwa bakorana umurava cyane mu by’imyidagaduro mu Rwanda. Azwi nk’umunyamakuru ukunzwe kuri Radio Kiss FM, ibyo akaba anabifatanya n’akazi ko kuyobora no kuba umushyushyarugamba (MC) mu birori bitandukanye.
9. MC Ginty
Cynthia Umurungi uzwi ku kazina ka Ginty, ni umwe mu bakurikirana cyane imyidagaduro yo mu Rwanda kandi akagira n’uruhare mu iterambere ryayo. Ni umunyamakuru kuri Radio Magic FM y’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, akabifatanya n’akazi ko kuyobora no gushyushya abantu nka MC mu birori bitandukanye.
10. Mike Karangwa
Mike Karangwa azwi cyane nk’umunyamakuru, akaba yaragiye akora ku maradiyo atandukanye mu Rwanda nka Salus, Isango Star, Contact FM ndetse na Radio 10 akorera kugeza ubu, mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro. Uretse aka kazi, anakora indi mirimo ijyanye n’imyidagaduro, irimo nko gukora nk’umukemurampaka mu marushanwa ya ba nyampinga. Si ibi gusa ariko, kuko n’ubwo atagikunda gukora cyane, uyu musore ni n’umuririmbyi kandi akaba anategura ibirori bitandukanye byo kwidagadura.
11. Claude Kabengera
Claude Kabengera ni umunyamakuru wa Radio 10, aho akunda kugaragara mu makuru mu kinyarwanda n’ibiganiro by’imyidagaduro, ibi akaba yaranabihereye kuri Radio Salus ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akomereza kuri Radio Isango Star ari naho yavuye yerekeza kuri Radio 10. Uyu musore akunze kuyobora ibirori bitandukanye, mu byo yagaragayemo cyane hakaba harimo iby’abahatanira ikamba rya ba nyampinga.
12. Danny Vumbi
Danny Vumbi ni umuhanzi nyarwanda uri mu bakunzwe cyane muri iki gihe, kubera indirimbo ze usanga ziba zifite umwihariko. Uretse kwandika no kuririmba indirimbo ze, uyu mugabo anandikira abandi bahanzi bo mu Rwanda indirimbo, mu bo ajya akunda kwandikira hakaba harimo King James n’itsinda rya Active. Si ibi gusa akora ariko, kuko ubusanzwe ari umukozi wa Radio Authentic y’umuvugabutumwa Apotre Gitwaza Paul.
13. Emma Claudine
Emma Claudine wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Salus, aka kazi kimwe n’ibindi bijyanye n’itangazamakuru akora kugeza ubu, yagiye akunda kubifatanya no gushaka icyazamura ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, dore ko ari n’umuyobozi w’itsinda ryitwa Ikirezi Group ritegura amarushanwa ya Salax Awards.
14. Phil Peter
Phil Peter akora ibiganiro by’imyidagaduro bitandukanye kuri Radio Isango Star, muri ibyo hakaba harimo Isango na Muzika, Sunday Night n’ibindi. Uyu musore aka kazi ko kuri iyi radiyo agafatanya no kuyobora ibirori bitandukanye, cyane cyane ibitaramo by’abahanzi. Si ibi gusa ariko, kuko Phil Peter ajya anavangavanga imiziki mu tubari n’ibirori bitandukanye, aho akora nka Dj.
15. Lion Imanzi
Lion Imanzi ni umunyamakuru wa Radio Contact FM, aho akunda kugaragara mu biganiro by’imyidagaduro bitandukanye, muri ibyo hakaba harimo icyo abakunzi be nk’umu Rasta baba bamusaba indirimbo zo mu njyana ya Reggae. Uyu mugabo ni n’umwe mu bayobozi bakomeye b’iyi radiyo. Ijwi rye rikundwa n’imbaga y’abanyarwanda, ibi bikanatuma akoreshwa cyane mu matangazo yamamaza. Uretse ibyo byose, Lion Imanzi ni umwe mu bashyushyarugamba bazwiho kuyobora ibirori neza banabimazemo igihe, ijwi rye n’imyitwarire ku rubyiniro bikaba bishimwa n’abatari bacye. Si ibyo gusa ariko, kuko Lion ni umuhanzi uririmba mu njyana ya Reggae, akaba anitabazwa nk’inzobere muri muzika, aho akora nk’umukemurampaka mu marushanwa atandukanye arimo na Primus Guma Guma Super Star.
16. MC Tino
MC Tino azwi cyane mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro kuri Radio Flash ari nayo yamenyekanyeho cyane bwa mbere, ubu akaba akora kuri Radio K FM. Uyu musore wagiye ayobora ibitaramo byinshi bitandukanye, uburyo asetsa, kubyina no kugaragaza gushabuka cyane bikaba biri mu byagiye bimwongerera igikundiro muri aka kazi k’ubushyushyarugamba amazemo igihe kitari kigufi. Uyu musore akoreshwa mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star nk’umushyushyarugamba. Si ibyo gusa ariko, kuko MC Tino ari n’umuhanzi ubarizwa mu itsinda rya TBB, rimwe mu matsinda akomeye muri muzika nyarwanda.
17. Ally Soudy
Ally Soudy yabaye umunyamakuru mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro kuri Radio Salus, nyuma aza no gukomereza aka kazi kuri Radio Isango Star, hanyuma aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho aherereye kugeza ubu. Uyu mugabo yagiye ayobora ibirori byinshi bitandukanye ubwo yari mu Rwanda, ndetse no muri iki gihugu aherereyemo niwe wayoboye Rwanda Day iheruka kubera i Atlanta. Ally Soudy ariko n’ubwo ubu atagikunda kugaragara cyane muri muzika, ni n’umuhanzi wagiye akora umuziki mu myaka ishize ubwo yari akiba mu Rwanda.
18. KNC
Kakoza Nkuriza Charles wamamaye ku izina rya KNC, ni impirimbanyi ikomeye mu by’imyidagaduro mu Rwanda. Uyu mugabo ni umukinnyi w’amafilime, umukinnyi w’amakinamico, umuririrmbyi akaba n’umunyamakuru wanashize ibitangazamakuru bibiri bikomeye, Radio 1 na TV1.
19. Skizzy
Rurangwa Gaston wamamaye ku izina rya Skizzy, ni umunyamakuru wakoze ku maradiyo atandukanye ubu akaba akora kuri Royal FM. Ni umwe mu basore bagize itsinda rya KGB ryamamaye cyane muri muzika nyarwanda mu myaka ishize. Uretse n’ibi kandi, Skizzy akina mu ikinamico Urunana aho akina yitwa James umukunzi wa Budensiyana.
20. Sajou
Sajou (iburyo) aha ari kumwe n'uwo bakinana yitwa Petero mu ikinamico Urunana
Mugabo Serge ukoresha izina ry’ubuhanzi nka Sajou, ni umuraperi nyarwanda ufite impano zitandukanye cyane cyane mu byo gukina amakinamico. Uretse kuba azwi nka Nizeyimana mu ikinamico Urunana, anazwi nka Hirwa muri Musekeweya ndetse akaba yaragiye anakina izindi zinyuranye. Uretse n’ibi ariko, hari n’imishinga ijyanye n’amafilime yagiye ikorwa na Mugabo Serge.
21. Victor Fidele Koudou
Victor Fidele usigaye yiyita Koudou, yamamaye cyane mu itangazamakuru ubwo yakoreraga kuri City Radio ariko ubu asigaye ari umwe mu banyamakuru akaba n’umuyobozi muri TV10. Ibi ariko ntabikora byonyine kuko yanagiye abifatanya na muzika guhera igihe yabarizwaga mu itsinda rya The Brothers kugeza igihe ryasenyukiye agakomeza gukora muzika yonyine kugeza n’ubu.
22. Gaby Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi, ni umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uri mu bakunzwe cyane muri izi ndirimbo, kuburyo ari n’umwe mu bahanzikazi b’abanyarwandakazi babashije guhesha ishema u Rwanda mu mahanga cyane cyane mu bihugu bituranye n’u Rwanda. Uretse kuririmba, uyu mukobwa anakora ikiganiro kuri Lemigo TV kijyanye n’iyobokamana.
23. Dominic Nic
Dominic Nic Ashimwe, ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, wamamaye cyane mu yitwa “Ashimwe”. Uyu musore ariko uretse kuririmbira Imana, ni n’umunyamakuru mu bijyanye n’iyobokamana aho akora kuri Radio Isango Star kiba buri cyumweru.
24. Pacson
Umuraperi Pascon azwi cyane mu itangazamakuru aho yagiye akora nko kuri City Radio ndetse na Radio One na TV1 akorera kugeza ubu. Ibi ariko, yagiye abikomatanya no gukora muzika mu njyana ya Hip-Hop, akaba anazwiho gukorana n’abahanzi benshi baririmba muri iyi njyana.
25. Dady de Maximo
Ajya kumenyekana bwa mbere mu Rwanda, Dady De Maximo yari umunyamakuru kuri Radio Contact FM aho yakoraga ibiganiro bitandukanye ariko akaba yarakundwaga by’umwihariko mu gitaramo nyarwanda yakoraga kuri iyi radiyo. Uretse ibi ariko, ubu ni umuhanzi mu by’ubugeni bw’imyambaro n’imideli ukunze guserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga atandukanye.