Amwe mu mateka y'akabindi(ivubiro) kamaze imyaka isaga 300 kifashishwaga mu gupima imvura - AMAFOTO

Umuco - 10/08/2015 1:48 PM
Share:

Umwanditsi:

Amwe mu mateka y'akabindi(ivubiro) kamaze imyaka isaga 300 kifashishwaga mu gupima imvura - AMAFOTO

N’ubwo benshi mu bazi amateka yako (aka kabindi) bagatsinda ku buryo utakavuga mu izina bakumva, ahubwo bakita ivubiro, mu bigaragara ni akabindi gatabye mu itaka, umunwa wako ureba hejuru ku buryo amazi amanuka akagwamo, ari nako bita ‘ivubiro’.

Aka kabindi kari ku isonga ry’umusozi wa Huro uherereye mu mudugudu wa Huro, akagari ka Huro, umurenge wa Muhondo, akarere ka Gakenke, gakikijwe n’ibihuru birimo bimwe mu bimera nk’umubirizi byifashishwa mu kuvura indwara zinyuranye mu buryo bwa gakondo.

Abazi amateka yako, bavuga ko aha, ariho hari ivubiro rikuru mu Rwanda rwo ha mbere, aha wagereranya n’ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kuri ubu.

Bivugwa ko, aka kabindi (iri vubiro) ari ryo ryapimirwagamo niba imvura izagwa maze abavubyi (abarikoreshaga) bakamenyesha umwami nawe agaca iteka ko u Rwanda rufite imvura maze abaturage bagahinga.

Amateka y’iri vubiro

Paulin, umusaza w’imyaka 68 y’amavuko utuye muri aka kagari uzi amateka y’iri vubiro avuga ko iri vubiro rijya kujyaho, hari umusozi witwaga uwa Ruhanga wari uteganye n’uwa Huro, hakaba hari ibiti 7 byitwaga iby’Imana byatewe na Ruganzu Ndoli. Ubwo Ruganzu Ndoli yari ahagaze kuri uwo musozi uteganye n’uwa Huro (aha hakaba ari muri Bumbogo), abona amapfa yarahateye. Aha hari mu kinyajana cya 17.

Muzehe Paulin wadusobanuriye amateka y'iri vubiro n'uko kuvuba byakorwaga

Abibonye atyo, aravuga ati 'Bariya bantu nibo batangaga imvura, none amapfa yarabateye?' Umwami yarahagurutse ajya ahitwa I Busigi, ahari hazwi nk’ahaba abavubyi. Agerayo, ariyanzuza, ati 'Njyewe mfite agace mu gihugu cyanjye (Bumbogo) none hateye amapfa, kandi abo bantu nibo batangaga imbuto. Ndagira ngo munshakire abantu b’abavubyi, baze kunshyiriraho ivubiro.'

Ivubiro rya mbere yarishyize kwa Musana Musengo, hariya i Kabona ka Muramba, hakaba ari mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke kuri ubu. Iryo vubiro rero ubu ntirigihari, ryamezemo igiti cy’umwifuzo. Irindi vubiro yarishyize hano i uro rikaba ari iri duhagazeho. Irya 3, yarishyize kuri Gahira hariya hasi kuri Nyabarongo, naryo ryabuze abaribungabunga ryamezemo igiti cy’umukindo. Iri ryonyine rya hano, niryo rigihari rigaragara.

Aka niko kabindi kifashishwaga mu gupima imvura kari hano guhera mu kinyejana cya 17 (kuva mu myaka y'1600)

Ese kuvuba byakorwaga gute?

Iteganyagihe ry’iki gihe (kuvuba) ryakorwaga n’abasigi umwami yagiye kuzana, bareberaga ku rume rwiretse muri ako kabindi. Akabindi bagakoreraga isuku bakagahanagura, maze iyo habaga haretsemo urume, bamenyaga ko imvura iri hafi kugwa maze mu byumweru nka 2 koko imvura ikagwa. Icyo gihe ingoma zaravugaga, umwami akabwira agaturage gutegura imbuto bakitegura ihinga. Iyo urwo rume rwaburaga, bamenyaga ko igihugu kiri mu bihe by’amapfa.

Iri vubiro riri muri iki gihuru, iyi ni inzira iganayo

Benshi mu baturage baturiye iri vubiro bavuga ko mbere y’uko abayobozi batangira kujya bahasura, bahatinyaga ku buryo benshi bemeza ko ako kabindi karindwaga n’inzoka nini cyane yabaga yizingiye ku munwa wako.

Mukamanzi Dancila w’imyaka 56 akaba atuye muri metero 20 uvuye ku ivubiro yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko abaturage yashakiye aho atuye kuri ubu akaba yarahasanze iri vubiro, ariko akaba yarasanze nta muntu n’umwe uhagera kuko yumvaga bavuga ko hari ikiyoka kinini bityo bigatuma bahatinya.

Yakomeje avuga ko nyuma y’uko abayobozi batangiye kuhasurira, aribwo abaturage babonye ko nta kibazo gihari batangira no kujya bajya kuhahira imiti y’abana babo.

Dancilla uri mu rugo rwe ruherereye muri metero nka 20 uvuye kuri iri vubiro

Kuri ubu abaturage barahatinyutse

Aba baturage bavuga ko kugeza n’ubu, amazi ava muri aka kabindi agira imbaraga zidasanzwe, ku buryo avura indwara nyinshi nk’iz’uruhu nk’ubushita, ubushye n’izindi.

Umwe muri aba baturage witwa Jean Pierre Nshongoyinka yabwiye Inyarwanda.com ko, “umwana washyaga, bamuzanaga hano bagakora mu mazi yo muri aka kabindi ukayamutera ku bushye bugahita buyoyoka agakira rwose.”

Aba baturage bavuga ko kandi iri ibi biti byameze kuri iri vubiro babihamuramo imiti y’indwara zinyuranye, nk’umubirizi uvura inzoka n’izindi ndwara.

Iri vubiro rikikijwe n'ingo z'abaturage

Abaturage barahatinyutse basigaye bahahinga

Uyu musaza uvuga ko yabyirutse ku ngoma y'umwami Rudahigwa (hagati y'1930-45) avuga ko yasanze iri vubiro rihari, ariko nta muntu uhakandagira kubera ikiyoka cyahabaga

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Deogratias Nzamwita avuga ko uyu musozi wa Huro ufite amateka akomeye ashingiye ku Rwanda rwo hambere, dore ko uretse iri vubiro ari naho umuganura watangiriye mu Rwanda, hakaba ari naho haturutse imvugo igira iti, “ihuriro ni i Huro”, bityo aka karere kakaba kari guteganya kuhitaho mu buryo haba ahantu nyaburanga ba mukerarugendo bajya basura.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...