Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Twahirwa Celestin yabitangarije Inyarwanda.com, ngo intandaro y’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi b’itorero rya Zion Temple mu Gatenga, ni urusaku abayoboke b'iri torero bateje ubwo bari mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana hanyuma Polisi yajya kubabuza bakayitambika bakanga ko yinjira ngo ikore akazi kayo, ndetse bagateza n’amahane imbere y'abashinzwe umutekano.
CSP Twahirwa Celestin ati: “Bateje urusaku hanyuma Polisi iratabazwa igenda igiye kubahagarika hanyuma banga ko yinjira banateza amahane cyane imbere ya Polisi, bituma Polisi ifata icyemezo cyo gukurikirana abayobozi babo… Ubundi abo byarebaga cyane ni batatu ariko ubu babiri nibo bafunzwe, abandi nabo Polisi iracyabakurikirana”.
CSP Twahirwa Celestin ariko yabwiye Inyarwanda.com ko muri aba bayobozi ba Zion Temple batawe muri yombi batarimo umuyobozi mukuru w’Itorero, Apotre Gitwaza Paul, ahubwo abafunzwe bakaba ari abandi bavugabutumwa bayobora iri torero riherereye mu mujyi wa Kigali. Inyarwanda yabashije kumenya ko abafunzwe ari Bishop Vuningoma Dieudonné wungirije Apotre Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple, ndetse n'umushumba wa Zion Temple ku Gisozi, ubu bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera.
