Dusabe Juliet uririmba Gospel yagaragaye anywa ibiyobyabwenge-VIDEO

Iyobokamana - 08/08/2015 8:33 PM
Share:
Dusabe Juliet uririmba Gospel yagaragaye anywa ibiyobyabwenge-VIDEO

Umuhanzikazi Dusabe Juliet ubarizwa mu itorero rya Worship Centre i Kanombe avuga ko ari iby’igiciro kuba yaramenye Imana kuko yamuhinduriye amateka. Yasabye abandi bantu bose bifuza kuba ab’agaciro imbere y’Imana ko bayemerera igatura muri bo.

Mu mashusho y’indirimbo ye Uri uwagaciro, Dusabe Juliet agaragara ari kunywa ibiyobyabwenge ariko akaza guhindurirwa amateka nyuma yo guhura n’umukozi w’Imana akamubwiriza,akakira agakiza agatangira urugendo rugana mu ijuru. Muri iyo ndirimbo, Dusabe agira ati:

Uri uwagaciro Mana kukugira birarenze ni iby’igiciro. Urihariye Mana, kuko mu isi yose ntawe ukuruta, ndakwemera kandi ndagukunda. Niba ushaka kuba uw’agaciro, emerera Imana iture muri wowe,uko Imana ingana muri wowe niko gaciro ufite.

Dusabe

Dusabe Juliet anywa ibiyobyabwenge nk'ikimenyetso cyo kugaragaza byinshi bibi Imana yamukuyemo

Dusabe

Dusabe Juliet yaje guhura n'umukozi w'Imana amubwira ko akwiye gukizwa akava mu byaha

Dusabe

Dusabe Juliet atangiye guhamya gukomera kw'Imana n'ibitangaza yamukoreye

Mu kiganiro na inyarwanda.com, Dusabe Juliet kuri ubu kwiga muri CBE yahoze ari SFB, yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye gukora andi mashusho y’indirimbo ze uko Imana izamushoboza. Yakomeje avuga ko bimukundiye mu mpera z’uyu mwaka, yazakora igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana ndetse agashyira hanze Album ye ya mbere. 

Dusabe Juliet

Umuhanzikazi Dusabe Juliet

REBA HANO INDIRIMBO "URI UWAGACIRO" YA DUSABE JULIET AHO AGARAGARA ANYWA IBIYOBYABWENGE


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...