Nk’uko benshi mu basomyi b’inyarwanda bamaze kubimenyera, buri mpera z’ukwezi tubagezaho urutonde rw’indirimbo z’amashusho zagaragaye ku rubuga rwa Youtube shene yacu ya Afrifame muri uko kwezi tuba dusoza. Kuri ubu tukaba tugiye kubagezaho indirimbo 15 z’amashusho twabatoranirije twakiriye muri Nyakanga.
Nk’uko imibare ibigaragaza indirimbo ya King James niyo iyoboye izindi zose mu kurebwa n’abantu benshi muri uku kwezi, aho ubwo twateguraga iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Ndagukunda ya King James mu byumweru bibiri yari imaze kurebwa inshuro ibihumbi 36,933. Ikurikiwe na Soroma nsorome ya Urban boyz imaze kurebwa n’ibihumbi 15,174 mu byumweru bitatu imaze.
Reba zimwe mu ndirimbo zasohotse muri Nyakanga
2. Soroma nsorome by Urban boyz
4.Dance with me by Titie ft Vampino
6.Rwanda nziza(Remix) by Jabba star ft Jay Polly
8.Nibwo tugitangira by Pacson ft Pfla&Prime
10.Nk’umusazi by Edouce Softman
13. Facebook by Majo
Tubibutse ko uretse indirimbo ebyiri za mbere dukurikiranye dukurikije uburyo zarushije izindi mukurebwa, izikurikiyeho nta kidasanzwe zishingiye mu gutondekanywa uretse uburyo zigenda zigaragara kuri shene ya Afrifame.
Ese wowe wakunze iyihe muri izi?
TANGA IGITECYEREZO