Nyuma y’uko indirimbo ‘Ndakabya’ ya Christopher afatanije na Riderman ihize indirimbo z’ukwezi gushize kwa Kamena 2015, ubuyobozi bwa Bruco motion bukaba butangaza ko bagiye guhemba indirimbo yahize izindi muri uku kwezi kwa Nyakanga 2015.
Ku nshuro ya mbere Christopher niwe wegukanye iki gihembo biturutse ku ndirimbo Ndakabya ft Riderman
Nk’uko twabitangarijwe na Ishimwe Bruce, umuyobozi mukuru wa Bruco motion Indirimbo izahiga izindi muri Nyakanga izamenyakana tariki ya 31/07/2015 mu birori bizabera Kimironko muri Spring hotel Le Printemps.
Ibirori by'uku kwezi bizasusurutswa n'umuraperikazi Angel Mutoni
Imyiteguro y’iki gikorwa bayigeze kure, ndetse kuri iki Cyumweru hateganyijwe ikiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abahanzi bafite indirimbo zizahatana, aho bazabamenya uko iki gikorwa ku nshuro yacyo ya kabiri giteguye ndetse bakanakigiramo uruhare.
Bruce ati “ Ku nshuro ya mbere byasaga nkaho ari ibintu byacu gusa, ariko twaje gusanga byaba byiza dufatanije n’abandi bazobereye mu gutoranya indirimbo ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro tuzakorana cyane n’itangazamakuru n’abandi bose bafite aho bahuriye n’indirimbo z’amashusho.”
Christopher, Ishimwe Clement, Tom Close na Dj Zizou mu birori bya Iwacu night byabanje mu kwezi kwa Kamena
Uretse ibihembo nyamukuru indirimbo ibaye iya mbere mu kwezi ihabwa, bihita binayihesha amahirwe yo kuzabasha guhatana mu ndirimbo z’umwaka. Kugeza ubu indirimbo ‘Ndakabya’ akaba ariyo yamaze kugira aya mahirwe.
Dj Pius nawe yari yitabiriye ibirori byabanje
Gabiro Gitari ni umwe mu bahanzi basusurukije The Iwacu night ya mbere
Iwacu night ya mbere yitabiriwe n'abantu b'ingeri zitandukanye
Ibirori bya Iwacu night bya mbere byayobowe na Mama Eminante afatanije na Claude Kabengera. Kuri iyi nshuro Claude Kabengera akazaba ayobora ibi birori afatanije na Antoinette Niyongira, aho kwinjira bizaba ari 7000 n'ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda kubasohokanye ari babiri.