Ntabwo ndi umuntu wotsa inyama, cyangwa se ngo ntumure imyotsi y’itabi – Ramjaane Muchoma

Imyidagaduro - 16/07/2015 5:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntabwo ndi umuntu wotsa inyama, cyangwa se ngo ntumure imyotsi y’itabi – Ramjaane Muchoma

Umuhanzi nyarwanda Muchoma ubarizwa i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko mu gihe izina rye rigenda rimenyekana mu Rwanda, ari nako abantu benshi bakomeza kwibaza ku izina rye, bamwe bakaryibeshyaho bakamufata uko atari ari nayo mpamvu yifuje gusobanura inkomo y’iri zina akoresha.

Nkuko yabidutangarije, akenshi abantu bibeshya ku izina rye bakibwira ko kuba yitwa Muchoma byaba bifite aho bihuriye n’ibikorwa bimwe na bimwe bizwi kuri iryo zina nko kuba ari umuntu ukora mucyokezo cyangwa akaba yarabaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Ramjaane

Ramjaane Muchoma

Mu magambo ye yagize ati “ Kubera ko nitwa Muchoma, abantu benshi bibwira ko ndi umuntu wotsa inyama za burucheti, cyangwa ko ndi umuntu wenda ukoresha ibiyobyabwenge cyane akaba ariho wenda iryo zina ryavuye ...urugero hari abantu benshi duhura bagatangira kumfata nk’ikirara kubera iri zina.”

Ramjaane

Mu gusobanura inkomoko y’izina rye, yagize ati “ So, icyo Shaka kubwira abantu ni iki, ni uko izina Muchoma ntaho rihuriye no kuba nonsa inyama. Kuva navuka sindagerageza konsa inyama(burucheti, cyangwa se wenda ngo mbe ndi umuntu utumura imyonsi! Izina Muchoma narihisemo kuko nabonaga ari akazina koroshye cyane nta muntu ushobora kurinanirwa cyangwa ngo aryibagirwe.”

Reba amashusho y'indirimbo ye 'Asante'



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...