RFL
Kigali

Kuba arinjye muntu wogeza umupira wabiherewe igihembo bwa mbere byaranshimishije ni amateka nanditse - Rugimbana Theogene.BYINSHI UTARI UMUZIHO

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/07/2015 1:20
3


Rugimbana Theogeme ni umwe mu banyamakuru bakunzwe mubogeza umupira kuri radiyo. Yabitangiye mu mwaka wa 2012,muri uyu mwaka abihererwa igihembo cy’uwahize abandi muri 2014. Benshi bamukurikirana baba bashaka kumenyaho byinshi biruseho.



Inyarwanda.com yabikuviriye imuzingo  mu  kiganiro kirambuye yagiranye na Theogene Rugimbana.Uyu munyamakuru aragaruka kukuntu yatangiye aka kazi ko kogeza imipira kuri radiyo, aho abona kageze nicyo kamaze,  byinshi utari umuziho ,ibibazo  by’amatsiko umwibazaho kugeza ku cy’inshuti ye  ye y’umukobwa.

Kogeza umupira kuri Radiyo yabyinjijwemo na Rutamu ndetse yahise ahembwa ataramara n’ukwezi

Rugimbana ahamya ko nubwo ari umwe mu bazanye udushya  no kuryoshya mu kogeza umupira (entertainment)mu Rwanda ariko ngo byatangijwe na Kazungu Claver. Ati “ Ubundi kogeza imipira Kazungu niwe wabitangije muri za 2005, haza gukurikiraho igihe cya Rutamu na Regis, nyuma yaho nibwo twahise tubizamo na Axel, n’abandi bari kugenda babizamo nka ba Kayigamba, ba Fuad n’abandi

Mbitangira nari ndi muri Camp Kigali, Rutamu twariganaga ,icyo gihe turahura  hari saa tanu zo ku manywa  ansaba ko twajyana kuri radiyo Flash nkamufasha mu kiganiro yakoraga cya Evening Drive, ndamubwira nti ese mu Rwanda ko ibintu byaho ntabizi(umupira),  arambwira mfe kuza. Nkihagera ushinzwe gutegura progaramu za Radiyo(Program manager ) waho witwaga Jesse  yahise anyikundira anyereka ko bishoboka, ndakomeza navuga ko abo bantu 2 aribo babinkundishije.”

Yunzemo ati “Umunsi wa mbere narakoze, uwa kabiri, uwa gatatu mvuye muri program ya mugitondo nahuye na Kamanzi nyiri radiyo Flash  ahita ambwira ngo uzajyane hariya konti yawe baguhembe, mbese nahembwe ntaramara n’ukwezi ndumva  cyari icyumweru n’igice, iminsi 10  gusa nahise mpembwa.”

Icyo bisaba ngo umuntu abashe kogeza umupira neza nk’urwego agezeho

“Ntabwo waba umuntu wogeza imipira muzima (Sports commentator)udafite impano, ni ibintu bisaba gukora cyane, bisaba kwitanga .Hari nk’igihe uva ku manywa ukageza nka saa tatu z’ijoro wicaye wogeza umupira kuri radiyo  kandi ugifite imbaraga(energy), ni impano n’ikinyabupfura(Discpline)birakuryohera cyane.”

Uko yakiriye guhabwa igihembo nk’umunyamakuru wahize abandi mu kogeza imipira muri 2014

Rugimbana

Ubwo hatangwaga ibihembo bya Rwanda Broadcasters Excellence Awards 2014 byari bitanzwe ku nshuro ya mbere mu Rwanda , bigatangwa kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Nyakanga2015  kuri Sports View Hotel, Rugimbana Theogene niwe wegukanye icy’umunyamakuru w’imikino wogeje umupira neza kuri radiyo.

Uku niko yabyakiriye. Ati “  Njyewe kubwanjye byaranshimishije, ntamwanya wo guhagarika, ni ugukomeza gukora cyane , igihe kizaza wenda hazazamo n’ibintu biremereye cyane, umuntu akagera kucyo yifuza . Biriya biba ari nk’indoto, kubona ari njye mu commentator wa mbere ubihembewe agahabwa award runaka bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, ni ibintu byanshimishije ni amateka umuntu aba yanditse kndi nta guhagarara.

Gukwakwanya, Shuwa dilu, gucabiranya,…icyo avuga ku magambo bakoresha bogeza imipira akaba akoreshwa na besnhi mu mvugo za buri munsi

 Rugimbana

Rugimbana Theogene atambuka kuri tapi itukura. Akenshi ahorana akanyamuneza

Rugimabana ati “ Nta nubwo ari ibintu bisaba ibintu byinshi cyane, ni hahandi nakubwiraga ngo ni impano no gukora cyane. Ariya ni amagambo asanzwe y’ikinyarwanda, nubwo abantu bakunda kuyatwirira, kuyanyitirira, ni uko gusa ugerageza kuyahuza ni igikorwa runaka kibaye, naho ubundi ntabyacitse  ngo wenda ni amagambo mashyashya. Ni ibintu biza gusa,nk'ubu ng'ubu nk'iyi season, nshobora kuba ntazongera kuvuga ngo stade nkavuga ngo ihema ry’umupira, kandi ari ijambo usanzwe uzi ariko ejo ukazumva ijambo ihema ry’umupira ryafashe ahantu hose, ni amagambo aba asanzwe akoreshwa wayahuza ni igikorwa runaka abantu bakumva bifite ukuntu bihura(logique)bagakomeza kuyakoresha.”

Kogeza umupira byazanye akandi kazi ku ruhande kandi gahemba neza cyane

Rugimbanna Theogene yishimira ko kogeza umupira byateye imbere kandi baratangiye bigoranye kandi kakaba karabaye akandi kazi ku ruhande mu ishami rya siporo. Ati “ Buriya kogeza imipira ni ikindi gice(Segment) cyaje mu itangazamakuru ry’imikino, byanazanye akazi gakomeye cyane kuko ubu ng'ubu abantu bogeza umupira bakomeye bari mu banyamakuru bahembwa neza cyane mu Rwanda, bahembwa neza pe, no mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba  no ku isi yose muri rusange.”

Yabikundishijwe n’umunyamakuru mugenzi we

“ Njyewe ntangira kubikunda nabikundishijwe n’umunyamakuru Charles Hiraly wo kuri BBC, kuko nakundaga ukuntu yogeza imipira kuko niba ari umupira wabaga wahuje Fulham na Man United, wumvaga abakinnyi bose b’amakipe yombi abavuga, ikintu kitari kimenyerewe. Hano mu Rwanda nkumva Kazungu Claver yogeza umupira, nkumva nanjye hari ruhare nakongeramo. Mbizamo nashakaga ko amakipe mato nayo twayogeza aho guhora havugwa amakipe akomeye nka za Arsenal,… ariko ubu ng'ubu abantu bamaze kubimenyera ko n’amakipe mato twayogeza kandi bikaryoha."

Abanyeshuri biganye mu ishuri bari mu bakomeye mu Rwanda

Rutamu Elie Joe

Rutamu Elie Joe winjije Rugimbana mu byo kogeza imipira, bakigana na we yahembwe nk'umunyamakuru wasesenguye neza umupira muri 2014

Jado Dukuze

Jado Dukuze biganye na we yahawe igihembo cy'umunyamakuru utara neza inkuru  za Siporo

Rugimbana Theogene yize amashuri yisumbuye mu binyabuzima n’ubutabire(Bio Chime) muri Seminari nto y'i Zaza( Petit Seminaire de Zaza). Muri Kaminuza uyu musore yize  itangazamakuru muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Ibyaje guhurirana kandi bitangaje ni uko abenshi mu banyamakuru biganye mu ishuri rimwe ari bamwe mu banyamakuru bakomeye mu Rwanda cyane cyane mu mikino. Muri abo harimo: Rutamu Elie Joe, Rugangura Axel, Eddy Claude Mudenge, Jado Dukuze, Karangwa Vital, Peter Muyombano, Tity Kayishema, Parfait Igenarugabe,..

Ihema ry’umupira n’andi magambo biziyongera mu dushya muri shampiyona nshya igiye gutangira

Ubwo twamubazaga ibishya azazanira abakunzi b’umupira w’amaguru wogezwa kuri radiyo by’umwihariko abakunda uko yogeza, Rugimbana Theogene yagize ati “ Nk’uko bisanzwe iyi season igiye gutangira izazana n’udushya. Nkuko haje gukwakwanya, gucabiranya, kugombyora imbere y’izamu, ubu sinzongera kuvuga ngo ikaze kuri stade,..ahubwo muzajya mwumva mvuga ngo murakaza neza mu ihema ry’umupira,…ni byinshi n’udushya twinshi tuzaba turimo.”

Mu Rwanda afana ikipe y’agace akomokamo

Iyo ubajije Rugimbana ikipe afana mu Rwanda, ntarya indimi  cyangwa ngo ace ku ruhande  agusubiza  agira ati ” Mu Rwanda hari amakipe akomeye ariko njyewe ku giti cyanjye nshimishwa no kubona ikipe y’iwacu ya Kirehe iri gukina.  Ni ikipe yo mu gace k’iwacu, iwacu ni i Kirehe, Kuko birandyohera kubona umukinnyi twakuranye, twiganye  ari gutsinda igitego kuruta uko nafana abakinnyi bo muri aya makipe akomeye. Yenda sinyifana ngo izatware igikombe ariko buriya nko kubona umukinnyi nzi ari gutsinda igitego biranshimisha cyane .”

Rugimbana

Theo

Rugimbana muri studio za Radio

Yunzemo ati “Hari nk’umupira ikipe ya Kirehe yigeze gukina na Musanze ku kibuga cya Ferwafa, nubwo ntagize amahirwe yo kuwureba ariko abantu banyoherereje amashusho y’ukuntu Kamoja yatsinze igitego, byaranshimishije cyane kuko nka Kamoja muzi kuva kera , biba bishimishije cyane  gufana ikipe y’iwanyu . Abantu bakunda kubigira cyane ni abantu b’i Rusizi na Bugesera.”

Hanze y’u Rwanda Theogene  Rugimabana afana ikipe ya Manchester City atamazeho igihe kirekire ndetse na Milan Ac akunda kuva kera cyane

Nta mukobwa w’inshuti agira kandi impamvu atanga iratangaje

Nyuma yo kumubaza byinshi abafana be baba bakeneye kumumenyaho, twashatse kumenya niba nk’abandi basore bose niba ataba afite umukobwa bakundana, Rugimabana yagize ati “ Ntawe mfite pe kandi nkubwije ukuri n’uwo naba ntereta naba mubeshya ntabwo ndabishyira muri gahunda. Njyewe nkunda kujya mu bintu bifite gahunda, nkakijyamo mfite intego runaka, ntabwo nkunda gutesha umuntu igihe kuko nanjye sinkunda gutakaza umwanya munini cyane, ntabwo nkunda kujya mu bintu mbikinamo.”

Yongeyeho ati “ Njyewe ikintu kizanshimisha cyane ,naranabyitondeye kuko buriya ndi imfubyi, mba numva umugore wanjye azambera byose, niyo mpamvu ntagomba guhubuka, abantu barahemukirana barababazanya, ariko nanga umuntu natesha igihe, nanga umuntu wakintesha. Buriya n’abakobwa barahari ntabwo navuga ngo ntabwo nziranye anabo  nta birenzeho, …udatakaje umwanya ngo wakundanye nuyu ,ejo wakundanye nuriya,…ntabwo mbikunda njyewe .”

Akunda gukina umukino wa Basketball

Wumvise Rugimbana yogeza umupira w’amaguru kuri radiyo wakumva ko yawihebeye nyamara ngo yikundira gukina umupira w’intoki wa Basketball. Ati “ Buriya nubwo  nogeza umupira w’amaguru, sinkunda kuwukina, buriya kuva nakera nikundira basketball niwo mukino nkunda. Mu mashuri yisumbuye nakinaga ku mwanya wa Pivot.”.

Kuri Theogene Rugimbana Kiliziya ni imwe itunganye

Theogene Rugimabana yemeza ko ari umukirstu ukomeye wa Kiliziya Gaturuika. Ati “Ndasenga, nkunda gusenga  muri Gaturika , nsengera Saint Michel akenshi. Ni ituro ry’umwaka ndaritanga(aseka), buriya njya nabyara abana muri batisimu nko mu kwezi kwa Gicurasi mperutse kubyara umwana muri batisimu.

Umupira yogeje ukamushimisha n’uwamugoye

Umukino wanyuma w’igikombe cya Europa League  Theo  yemeza ko ari umwe muyamushimishije kuyogeza . Ati “Dinipro ihura na Sevilla, ziriya kipe zaranshimsihije, wari umupira  uryoshye  cyane kandi urimo imbaraga. Umupira wangoye ni uwa  Koreya y’Epfo   mu gikombe cy'isi byari bigoye cyane. Imipira yayo  yarangoraga cyane.”







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tashou9 years ago
    So proud of u my brother Theo!u rlly deserve it!komereza aho kbisa...-)
  • Theo7 years ago
    Yaragikwiye
  • 5 years ago
    ndakwemera





Inyarwanda BACKGROUND