Umuhanzi Byiza Bievenue wavuye mu Rwanda ashinjwa ubuhemu yahinduye amazina yiyita Pastor B

Iyobokamana - 11/07/2015 6:06 PM
Share:
Umuhanzi Byiza Bievenue wavuye mu Rwanda ashinjwa ubuhemu yahinduye amazina yiyita Pastor B

Umuhanzi nyarwanda Byiza Bievenue uririmba indirimbo zihimbaza Imana nyuma y’igihe kitari gito atumvikana mu Rwanda kubera ubuhemu yashinjwaga, kuri ubu yahinduye amazina yiyita Pastor B akaba ariryo zina ari gukoresha mu buhanzi mu bihugu bitandukanye atumirwamo.

Ubwo aherutse mu Rwanda, mu mpera z’umwaka wa 2013, umuhanzi Byiza Bievenue yavuzweho amakuru atari meza ndetse icyo gihe ngo akaba yarashakishwaga n’inzego z’umutekano kubera ubuhemu yari amaze gukorera Rev Mark Mafanikiyo wo mu gihugu cya Congo Brazzaville, umwe mu bakozi b’Imana bari batumiwe na Bishop Theobald Samedi umushumba mukuru w'Itorero Miracle Centre riherereye Remera mu Giporoso.  

Byiza Bienvenue

Mu bitaramo atumirwamo mu mahanga, Byiza Bienvenue akoresha izina rya Pastor B

Mu nkuru yanditswe n’urubuga rwa Gikristo isange.com, Byiza Bienvenue icyo gihe yashinjwaga gusebya abakozi b’Imana no kubazanaho iterabwoba dore ko hari n’abo yafashe mu mashati akabasaba ko bagabana amaturo. Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, Byiza ntarongera kumvikana mu Rwanda ndetse n'iyo ahaje mu matorero atangiye vuba akora ibishoboka byose ntihagire abantu benshi babimenya. 

Umuhanzi Byiza Bienvenue

Byiza Bienvenue yakoreye ubuhemu abakozi b'Imana, icyo gihe bisakuza cyane mu itangazamakuru

Mbere y’uko Byiza Bienvenue ashyamirana n’abakozi b’Imana akabambura ubwitange n’amaturo, nabwo yavugwagaho kwiyitirira indirimbo z’abandi bahanzi ndetse hakaba hari aho yajyaga akavuga ko ariwe Theo Bosebabireba, yewe hari n’abo mu byaro yabwiraga ko ariwe Apotre Paul Gitwaza ubwo amaturo akaba menshi.

Mu gihe cyashize byavugwaga ko Byiza Bienvenue hari aho yaririmbaga indirimbo za Theo Bosebabireba akababwira ko ariwe bajyaga bumva

N’ubwo Byiza Bienvenue akomeje ivugabutumwa mu bihugu nka Kenya, Congo(RDC), Tanzania n’ahandi, kugeza ubu ntabwo yigeze asaba imbabazi abakozi b’Imana yasize ahemukiye ndetse nta n’ubwo yigeze azisaba abahanzi bagenzi be n’abakristo muri rusange nyuma yo kuvugwaho iby’ubwo buhemu akagayisha umurimo w’Imana.

Pastor B

Umuhanzi Byiza Bienvenue asigaye akoresha cyane izina rya Pastor B

Ikindi cyongeyeho ni uko bamwe mu banyamakuru baganiriye na inyarwanda.com bavuga ko Byiza Bienvenue kugeza n’uyu munsi adashobora kwitaba terefoni zabo mu gihe iba iri kumurongo. Ibi byose akaba abiterwa n’urwikekwe n’ipfunwe aterwa n’ibyo yasize akoreye abakozi b'Imana akaba atarasaba imbabazi. 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...