Nyuma yo kwamamara k’umusore witwa Babou G bitewe n’ikiganiro yagiranye na Yohani umubatiza kigakwirakwira mu Rwanda no hanze yarwo, Muhirwa Olivier ni we wabaye uwa mbere mu gushaka uko ubwamamare bwa Babou G bwamugirira akamaro.
Muhirwa Olivier ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije igikorwa cyo gukora imyambaro ndetse n’ibikoresho bifite ikirango cya Babou G,bizafasha uyu musore kubona inyungu ifatika, ntazatahire kumenyekana gusa.
Inyarwanda.com yagiranye ikiganiro kirambuye na Muhirwa Olivier. Ni ikiganiro uri busobanukirwemo byose waba wibaza kuri uyu musore , uko yagize igitekerezo cyo gufasha Babou G ndetse n’inyungu uyu musore azungukira mu bikoresho byamwitiriwe.
Babou G aganira na Yohani Umubatiza
Muhirwa Olivier(wambaye umupira w'umweru)niwe wagize igitekerezo cyo gufasha Babou G kubyaza umusaruro ubwamamare bwe
Igitekerezo cyo gukora imipira ya Babou G cyakujemo gute?
Maze kubona ukuntu iriya video yakwirakwiriye ahantu hose natekereje uburyo icyo umuntu afite yakibyazamo icyo akeneye. Nasanze igihari ari ukumenyekana k’uriya muhungu wiyise Babou-G, icyari gikenewe rero ni inyungu ukumenyekana kwe kwagira haba kuri we ndetse no kubandi. Ni uko rero natekereje uburyo umuntu yakora ibikoresho bimwitirirwa ndetse akaba yakwifashishwa mu bindi bikorwa. Ngaho rero aho nahereye nkoresha imipira(T-Shirts) ye ndetse n’ibindi bikoresho.
Kanda hano ubone aho wagurira ibikoresho bifite ikirango cya Babou G
Hakozwe imyambaro inyuranye n'ibikoresho nkenerwa bya buri munsi bifite ikirango cya Babou G umaze kwamamara kubera ikiganiro yagiranye na Yohani Umubatiza ukorera TV 10
Wabifashe gute ubonye abantu bose babyishimiye bigatuma Babou G arushaho kuvugwa cyane mu Rwanda?
Mbonye uriya musore abantu bamaze kubikwirakwiza byaranshimishije cyane kuko mu by’ukuri igitekerezo cyanjye cyari kigeze ku ntego ku rwego rwa mbere rwo kwerekanako kumenyekana k’umuntu hari ikindi byakoreshwa atari ukumukwirakwiza gusa, ikindi nabonye ko n’Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rwo gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Wowe ku bwawe, uvuga iki kuri Babou G? Uzabyakira gute naboneka?
Babou-G we nta kintu kinini namuvugaho kuko ni umuntu usubiza ku buryo butangaje ari nacyo cyonyine muziho, ariko kubonekakwe byaba bishimishije. Igitekerezo cyo kubyaza inyungu ibyo yavuze nicyo navugaho cyane kuko nigicamo neza nawe azabigiramo inyungu ubu buzima arimo akaba yabuvamo. Mbibonamo umushinga munini ushobora kubyara inyungu ku bantu benshi ndetse no guhanga imirimo itabarika. Ngaho reba nawe, abanyamakuru birirwa bamuvuga, abantu birirwa bamuganira, abakora imyenda bamwe batangiye kubyungukiramo, amaresitora yatangiye guteka ibiryo byitwa Babou-G,nta no gushidikanya ko mu minsi mike iri zina rishobora gukoreshwa mu bindi bikorwa byo kwamamaza, n’ibindi bitandukanye.
Watubwira ku by’uko mugiye gukorana n’uruganda rukomeye mu gukora ibikoresho byinshi byanditseho Babou G?
Nibyo koko hari uruganda rwitwa MyLocker, LLC rwo muri America rukorera muri Leta ya Michigan rwamaze kwemera kuba rwasohora ibikoresho byifite ikirango(mark) ya Babou-G, kuburyo ubu umuntu ashobora kubigura akoresheje internet aho yaba ari hose muri Amerika bikamugeraho mu minsi itarenze itanu.
Ubu byose bimaze kujya ku murongo ibyari bisigaye nabyo byari ukwandikisha izina mu buryo bw’amategeko kugirango hatagira urikoresha cyangwa se akaba yakoresha ibyo bikoresho mu nyungu ze nta burenganzira yabiherewe ibi nabyo byamaze kujya mu buryo, ibi byari ukugirango mu minsi iri imbere hatazagira ibibazo bizazana. Ariko rero ibintu birimo kugenda neza haba mu Rwanda ndetse no mumahanga kuko mu Rwanda naho ibikoresho birahagera mu minsi ya vuga kandi biri ku giiciro gito cyane ugereranyije n’ibyo muri America.
Ese mwiteguye gute kubyaza iyi mpano ya Babou G yakunzwe na benshi umusaruro?
Kubyaza umusaruro ibyavuzwe n’uriya muhungu nyine byatangiye ariko sinawe gusa ahubwo abantu mbona bakwiye gutekereza mu buryo butandukanye bwo kureba icyabyara umusaruro cyose bakakiwubyaza.
Ni iki we muteganya kuzamugenera? Gute?
Hari inyungu byanga bikunda azakuramo nibiramuka koko biciyemo nkuko umuntu aba abitekereza, Ubu ntabwo navuga ngo ni iyi n'iyi kuko kugeza ubu nawe ataraboneka, ariko kandi Umunyamakuru wakoze kiriya kiganiro Nibishaka Jean Bapstista turakorana bya hafi mu kureba uko iki gitekerezo kitapfa ubusa kuburyo umunsi ibikenewe byose byamaze kuboneka tuzaganira tukareba igikwiye n’uko ibintu byakorwa kandi ntawe ufite ingingimira.
Muhirwa Olivier wagize igitekerezo cyo kugira ngo Babou G yungukire mu bwamamare bwe ni muntu ki? Ahurirahe n’itangazamakuru?
Olivier Muhirwa ni umusore w’Umunyarwanda uba muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ni umunyamakuru, yamenyekanye mu Rwanda ubwo yari mu bashyigikiye ku ikubitiriro igitekerezo cyo gushinga ikinyamakuru IGIHE yaje kubera umunyamakuru ndetse akanakibera umwanditsi mukuru. Yize itangazamakuru muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda akaba kandi yarakurikiye amasomo y’itangazamakuru rigezweho (Multimedia and Online Journalism) mu Ishuri mpuzamahanga ryigisha itangazamakuru mu Budage (The International Institute for Journalism (IIJ) riherereye mu murwa mukuru I Berlin. Ijwi ry’uyu musore kandi ryakunze kumvikana kuri Radio Izuba yakoreraga ndetse no kuri Radio RPA y’I Burundi nayo yahagarariye igihe kitari gito mu Rwanda mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kanda hano urebe ikiganiro cyatumye Babou G yamamara ahanini bitewe n'imbuga nkoranyambaga
TANGA IGITECYEREZO