Miss Agasaro Nadia Farid ufite ikamba rya Nyampinga wa Kaminuza ya Mount Kenya ishami rya Kigali yambitswe muri uyu mwaka wa 2015, nyuma y’amakuru duherutse kubatangariza y’uko ari mu rukundo n’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman ndetse bakaba bari gutegura ubukwe mu gihe cya vuba, uyu mukunzi wa Riderman twamwegereye, adutangariza byinshi byamuteye kuba inkoramutima ya Riderman ndetse anamara impungenge abibwiraga ko yaba yarahemukiye Asinah akamuca inyuma.
Miss Agasaro Nadia Farid umukunzi mushya wa Riderman
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Miss Agasaro Nadia Farid usanzwe ari n’umunyamakuru kuri Family Tv, yadutangarije ko atigeze aca inyuma Asinah kuko yemereye Riderman urukundo nyuma yo kumenya neza ko yamaze gutandukana na Asinah ndetse hagacamo igihe kirekire n’ubwo Riderman na Asinah ngo birinze kubimenyesha itangazamakuru ku mpamvu z’umutekano wabo.
Riderman na Asinah batandukanye nyuma y'imyaka 8 bari mu rukundo
Iyi Foto(itari umwimerere) ya Riderman na Asinah mu gihe cyabo cy'urukundo, yakunzwe na benshi
Miss Agasaro Nadia Farid uhamya ko ari umukobwa udakunda amafuti kandi utakwifuza guhemukira mugenzi we, yabwiye inyarwanda.com ko adashobora kwemerera umuhungu ko baba inshuti (Girlfriend) mu gihe yaba azi neza ko uwo muhungu afite undi mukobwa bakundana. Yagize ati:
Ndi umukobwa, ntabwo nkunda amafuti, ntabwo ndi nyiri amafuti nta muntu utagira ikosa ariko na none kandi nta muntu ukunda ikosa. Ntabwo nakwifuza guca inyuma mugenzi wanjye, cyangwa se ngo umuhungu aze ambwire mbizi neza ko batatandukanye ngo nemere, njye nari nzi neza ko batandukanye, ni nayo mpamvu mbere bakiri kumwe(Riderman na Asinah), twari inshuti bisanzwe, nyuma byaje kwizana(tujya mu rukundo) ariko baramaze gutandukana.
Miss Agasaro ahamya ko ari umukobwa udashobora gukora ikosa ryo guca inyuma umukobwa mugenzi we
Asinah wahoze akundana n'umuraperi Riderman bakaza gutandukana bitewe n'impamvu zitari zatangazwa
Abajijwe niba atarabifashe nko kumuryarya, kubona Riderman aza kumusaba urukundo mu gihe yari afite undi mukobwa bakundana kandi nawe abizi ko ari Asinah, Miss Agasaro Nadia yatangaje ko yari azi amabanga yose ya Riderman kuko baganiraga byose nk’abavandimwe, buri umwe akabwira undi ibyo yabaga yaganiriye n’inshuti ye urugero wenda bashwanye,bakaganira bakagirana inama kuko yari nka mushiki we undi akaba nka musaza we. Miss Agasaro Nadia yagize ati:
Ntabwo nabifataga nko kumbeshya (igihe yansabaga urukundo) kuko icyo yakoraga cyose (Riderman) yaramenyeshaga, gusa nari nziko batandukanye kuva kera, kandi byari mu buryo bwo kudatuma ibintu bisakuza mu itangazamakuru. Ndi umuntu uri flexible, ntabwo nkomeza ubuzima cyane, impamvu batabivuze n’uko batabishakaga kandi ni protection yabo (kwicungira umutekano). Kuva batandukanye, haciyemo igihe gihagije, nari inshuti ye (ya Riderman), yamfataga nka mushiki we, twaganiraga byose.
Miss Agasaro Nadia avuga ko yafataga Riderman nka musaza we undi akamufata nka mushiki we
Tumubajije uko ubushuti busanzwe bwaje kuvamo ubushuti magara ndetse buri umwe akaba ahamya ko yifuza kubana na mugenzi we nk’umugabo n’umugore ndetse hakaba hari n’amakuru avuga ko Riderman yaba yaramaze kumutera inda, Miss Agasaro Nadia uhakana amakuru y’uko atwite, yirinze gutangaza igihe urukundo nyarwo hamwe na Riderman rwatangiye ariko adutangariza ko hashize igihe gihagije bakundana, gusa amakuru atugeraho avuga ko we na Riderman bamaranye imyaka irenga ibiri mu gihe hashize iminsi ibarirwa ku ntoki aribwo batangaje ko bakundana. Miss Agasaro Nadia aseka cyane yagize ati:
Hahhhh ndumva icyo ndi bube ndetse kukikubwira gusa twamenyanye kera cyane, twari inshuti bisanzwe like fans(nari umufana we), ntabwo ndi sure (sinibuka neza) ariko ni igihe kirekire turi inshuti bisanzwe. Relationship yiwe ya mbere(umubano we na Asinah) ntabwo (Riderman) yigeze yifuza ko ijya hanze hamwe n’uwo bari kumwe(Asinah) ntabwo bigeze babyifuza,kandi nawe uramutse uzwi ugatandukana n’inshuti yawe ndumva ariko wabyitwaramo nk’umuntu w’umugabo cyangwa w’umukobwa uzi ubwenge. Ntabwo nshaka ko ubuzima bwabo bujya hanze kandi batarabishatse ndabubaha bombi gusa hashize igihe gihagije dukundana(Njye na Riderman), nicyo nagutangariza gusa ntabwo nshaka kwerura ngo ni iki gihe.
Miss Agasaro Nadia kuva kera yari aziranye na Riderman ari umufana we ukomeye"Igisumizi"
Miss Agasaro Nadia yadutangarije ko atazi neza ukuntu yisanze ari mu rukundo na Riderman kuko ahamya ko byizanye. Abajijwe ibintu yagendeyeho ajya kwemerera urukundo Riderman, yavuze ko yabanje gutekereza ku bintu byinshi gusa yungamo ko ataribyo yagendeyeho ajya kumukunda, kuko kuri we urukundo rwizanye. Nyuma yaje kwerura atangaza ibintu nka 5 akunda kuri Riderman, umuhungu ahora asaba Imana ko yakomeza umubano wabo ntibazatandukane ahubwo bagakundana akaramata nk’umugabo n’umugore, yagize ati:
Kuri njye ntabwo urukundo ariko ndufata, urukundo nyarwo rurizana niyo mpamvu bavuga ko ari impumyi kuko ushobora gukunda umuntu ntubone amakosa ye, ukabona ibyiza bye gusa, kuri njyewe ndumva urukundo mbere ya byose rwarizanye, yego hari imico mukundaho ariko ntabwo ariyo navuga nagendeyeho mukunda kuko icyo gihe naba mbaye nka wa wundi uvuga ngo ndifuza umugabo umeze gutya na gutya, icyo gihe ntabwo biba ari urukundo, ni ibintu uba wagendeyeho. Iyo ugiye kwemera(ko muba inshuti) hari igihe ubanza gutekereza ku bintu byinshi. Wenda characters(imico) ze navuga mukundira(Riderman), ariyubaha, ni umuntu ufite ubwenge, ni umuntu ushishoza, ni umwana mwiza muri rusange, namubonyemo nk’imfura.
Miss Agasaro Nadia akundira Riderman ubupfura bumuranga
Miss Agasaro Nadia umukristo mu idini Gatulika yakomeje adutangariza ko nyuma yo gushishoza agasanga Riderman ari umuntu bahuje ndetse bombi bakaba basaba Imana ko yabafasha bakazabana bakubakana urugo, Miss Agasaro yavuze ko nawe yiyemeje kuzamukundana n’ibye byose, akihanganira ibibi bye, akajya amukosora no kumugira inama igihe aramutse yitwaye nabi, akihanganira amakosa ye n’ibindi. Abajijwe icyo ashingiraho asaba Imana ko yamufasha akazibanira na Riderman, Miss Agasaro yagize ati:
Imana idufashije twabana,icyo nshingiraho mbyifuza, kubaka urugo ntabwo ari ikintu cyoroshye, kuri njyewe bisaba nyine kuba ufite urukundo nyarwo ufite kwihangana, ufite byose. Iyo ugiye gushinga urugo n’uko haba harimo kwihanganira defaux(amakosa) z’umuntu runaka wenda ashobora gukora bikakubabaza,…Igihe umwemeye, kuko umukunda, umwemera umuzi ukagerageza kwihanganira ibibi bye uzi, ukagerageza kumukosora,ibintu byose ni ukwihanganirana no kugirana inama kuko byose biba bitewe n’uko umukunda, iyo ukunda umuntu umukundana n’ibye byose uko yaba ameze kose.
Miss Agasaro Nadia umukunzi mushya wa Riderman
Miss Agasaro Nadia Farid umukunzi mushya w’umuraperi Riderman, mu gusoza ikiganiro yagiranye na inyarwanda.com, yatangaje ko yiteguye gufatanya na Riderman mu buhanzi dore ko Imana yamuhaye impano yo gukora ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubuhanzi. Ibyo ni nko gukora byinshi bikenerwa n’abanyamideri n’abagore muri rusange aho akora amaherena, models zitandukanye z’imyenda n’ibindi.
Miss Agasaro Nadia afite impano y'ubuhanzi
Kwiyubaha, gushishoza, ubwenge, ubupfura ku isonga mu byatumye Miss Agasaro uhamya ko ataciye inyuma Asinah, yemerera Riderman urukundo. Muri iyi minsi amakuru ari kuvugwa ni ubukwe bwabo bwegereje. Ese ko Miss Agasaro ahamya ko Riderman yatandukanye burundu na Asinah akaba ariyo mpamvu yamwemereye urukundo, ndetse na Riderman akabyemeza, nyamara bikaba bivugwa ko iyo hagize ubaza Asinah ku rukundo rwa Riderman na Nadia, ahita aturika akarira?. Ibi bikomeje gutera benshi urujijo.