Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rukoreshwa cyane ku isi dore ko rukoreshwa n’abasaga miliyoni 120 muri Afrika, rwafunguye ibiro (Office) byarwo bya mbere muri Afrika, bikaba biherereye mu gihugu cya Afrika y’epfo.
Ibiro (Office)bya Facebook bizakorera mu mujyi wa Johannesburg mu gihugu cya Afrika y’epfo, bikazayoborwa na Nuru Ntshingila uzareberera ibikorwa by’ubucuruzi by’uru rubuga ku mugabane wa Afrika.
Mendelsohn Nicola umwe mu bayobozi ba Facebook yatangaje ko kuba bazanye ibiro muri Afrika bizarushaho gufasha benshi kumenyana no gutera imbere mu bucuruzi.
Mendelsohn Nicola ugiye kuyobora Facebook muri Afrika
Impamvu bashingiye bajya gushyira ibiro muri Afrika akaba ari uko Afrika ituwe n’abaturage benshi barenga miliyari ndetse akaba ari agace keza kakorerwamo ubucuruzi bityo kuhakorera nka Facebook bikazaborohera kuhashora imari.
Nk’uko Bloomberg News ibitangaza, Facebook ikaba yifuza gukorana cyane na Leta zitandukanye zo muri Afrika, gufatanya n’ibigo bitandukanye by’abikorera hagamijwe ku gutanga umusaruro ndetse no kuborohereza ku bijyanye no kwamamaza.
Bimwe mu bihugu Facebook igiye guheraho ikora ubucuruzi harimo Kenya, Nigeria, Afrika y’epfo, Ghana, Tanzania, Rwanda, Uganda, Zambia,Mozambique, Ethiopia n’ibindi.
Facebook igiye gufatanya n'ibihugu bya Afrika mu iterambere hakoreshejwe ikoranabuhanga
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko umuntu muri batanu batuye muri Afrika ariwe ukoresha interineti. 80% by’abakoresha Facebook muri Afrika bakaba bakoresha terefone. Mu mwaka wa 2020, hakaba hari icyizere ko umubare w’abakoresha interineti uzaba wikubye kabiri.
Kugeza ubu urubuga rwa Facebook ruri kurushaho gutera imbere ruri gukoreshwa cyane. Muri 2008 rwakoreshwaga n'abantu miliyoni 100 ariko ubu abarukoreshwa cyane barabirwa muri miliyari imwe na miliyoni 400. Mu mezi macye ashize, uru rubuga rwatangije gahunda nshya yo koherereza umuntu amafaranga ukoresheje ubutumwa bugufi(inbox,chart), bukaba ari uburyo bwizewe kandi bwihuta.
TANGA IGITECYEREZO