Nubwo ikipe ya Cleveland ifite abakinnyi bakomeye bayobowe na Lebrone James, ntibyabyujije ikipe ya Golden State kwegukana igikombe cy’umukino wa Basketaball muri Amerika, NBA mu mukino wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 17 Werurwe 2015 . Ibi Goldon State ibigezeho nyuma gutsinda imikino 4 kuri 2 ya Cleveland . Ubusanzwe amakipe yageze ku mukino wanyuma akina imikino 7 itsinze myinshi akaba ariyo yegukana igikombe. Kuba Golden State yari imaze gutsinda imikino 4 ntibyari ngombwa ko bakina umukino ukurikiyeho. Uyu mukino wahesheje igikombe Golden State waberey ku kibuga cya Cleveland urangira Goldon State ifite amanota 115 kuri 97 ya Cavaliers yari iri mu rugo.


Byari ibyishimo bikomeye kuri Warriors

Curry na mugenzi we bishimira ko begukanye igikombe

Gutsinda amanota 3 kwa Curry ishuro nyinshi nibyo byagiye bifasha ikipe ya Golden State

Stephen Curry wahesheje igikombe ikipe ye

Lebrone James(King James)watashye amara masa
Umukinnyi Stephen Curry ni we ahanini watumye iyi kipe ye yegukana igikombe ihigitse ikigugu Cleveland. Kuva iyi shampiyona yatangira umukinnyi Stephen Curry niwe ahanini wayoboye Golden State mu gutsinda cyane cyane amanota 3. Uyu mukinnyi yigaragaje cyane muri iyi mikino ya nyuma bakinnye ndetse akaba ari na we watorowe kuba umukinnyi mwiza muri iyi shampiyona ya NBA 2014-2015. Stephen Curry apima m 1,91akagira ibiro 86. Ni umwana w’umukinnyi wahoze akina shampiyona ya NBA. Lebrone James ukomeye mu ikipe ya Cleveland uzwi ku izina ry’akabyiniriro ka King James ni inshuro ya kabiri abuze igikombe yageze ku mukino wanyuma akinira ikipe ya Cleveland. Ni nyuma yaho agarutse muri iyi kipe avuye muri Miami yakiniye shamiyona 4 yegukanamo ibikombe 2.

Golden State yaherukaga igikombe cya NBA muri 1975
Golden State yaherukahga igikombe cya NBA mu mwaka wa 1975. Mu mikino82 Golden State yakinnye muri iyi shampiyona, yatsinzemo imikino 67 , itsindwa imikino ibiri gusa iri ku kibuga cyayo.
