Nk’uko Richard Ngendakuriyo yabitangarije inyarwanda.com igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba ku cyumweru tariki ya 21 Kamena 2015 kuva isaa munani z’amanywa kibere I Remera kuri Jubilee Revival Church.
Muri iki gitaramo Richard Ngendakuriyo yavuze ko azaba ari hamwe n’abandi bahanzi b’abarundi barimo Apolinaire, Elodge, Natacha n’abandi. Hazaba hari kandi abahanzi batandukanye b’abanyarwanda bazifatanya nawe muri uwo mugoroba wo kuramya Imana.
Abajijwe impamvu agiye kumurikira Album mu Rwanda ahantu benshi batamumenyereye, Richard yavuze ko ari umugambi w’Imana, ati “Igihe cyo kuyimurika cyageze ndi mu Rwanda, nakabaye nyimurikira I Burundi ariko nta mahoro ariyo hariyo ingorane, kuyimurikira hano ni umugambi w’Imana.”
Richard Ngendakuriyo avuga ko ingorane ziri i Burundi arizo zatumye ahitamo kumurikira Album ye mu Rwanda
Richard Ngendakuriyo ni umurindi ubarizwa mu itorero Vinearyd (Itorero ry’umuzabibu) akaba yaratangiye ubuhanzi muri 2002. Kugeza ubu afite Album imwe y’amajwi ariko akaba yarinjiye mu gutunganya amashusho y’indirimbo ze uko ari 8.