RFL
Kigali

Gaby Kamanzi yujuje imyaka 34 y’amavuko - Menya ikintu kimubabaza cyane mu buzima

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2015 19:49
7


Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uzwi na benshi mu ndirimbo zihimbaza Imana kubw'amavuta,impano n’ubuhanga byuje ibihangano bye, kuri uyu wa 12 Kamena 2015 yujuje imyaka 34 y’amavuko akaba yagize icyo atangariza abakunzi be nyuma y’aho bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.



Gaby Irene Kamanzi ukiri ingaragu yavutse tariki ya  12 Kamena 1981 kuri uyu wa kane yujuje imyaka 34 y’amavuko. Umunsi nk’uyu w’amavuko ye awizihiza ashimira Imana ku bwa byinshi amaze kugeraho mu buhanzi. 

Gaby

Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga ku ijwi no mu miririmbire

Nyuma yo gusanga hari benshi bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, Gaby Kamanzi abinyujije kuri whatsapp yagaragaje ibyishimo atewe n’uyu munsi anashimira buri wese wifatanyije nawe kuri uwo munsi.

Tugenekereje amagambo y’icyongereza yanditse, Gaby Kamanzi yagize Ati “Isabukuru nziza kuri njye, twishime ibihe byose,… ndabashimiye mwese abanyifurije ibihe byiza, mwakoze cyaneeeee ndabakundaaaaaaa

Gaby

Gaby Kamanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Amahoro"ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwi na benshi mu Rwanda no mu karere bitewe n’ibihangano byabo byubatse imitima ya benshi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda kandi bamaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibitangirwa mu Rwanda ndetse no hanze.

Umuramyi Gaby Irene Kamanzi

Ingabire Irene Kamanzi waje kumenyekana nka Gaby Irene Kamanzi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w’abana batandatu. Gaby Kamanzi ni umukristo mu itorero rya Restoration Kimisagara ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana. 

gaby

Gaby Irene Kamanzi

Nk’uko aherutse kubitangariza inyarwanda.com, Gaby Irene Kamanzi mu bintu bya mbere byamubabaje harimo kuba yaravutse abona papa we aririmba kandi azi umuziki cyane ariko akaza kumubura ubwo yari afite imyaka 12 gusa y’amavuko.

Kugeza ubu Gaby akaba ababazwa n’uko atakiriho ngo arebe ukuntu yamukurikije cyane ko nawe ahamya ko impano yo kuririmba yayikuye kuri papa we. 

Igitaramo aheruka gukora cyagaragaje urwego rwo hejuru uyu muhanzi amaze kugeraho mu muziki

Mu buhanzi bwe, Gaby Kamanzi ubarizwa no mu itsinda rya The Sisters, amaze gutwara ibikombe bitandukanye kandi bikomeye aho twavuga nka Salax Awards ndetse na Groove Awards. Yitabiriye kandi amarushanwa akomeye, yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye bariho Esther Wahome n'abandi bo mu karere bakomeye. 

Gaby Kamanzi

Ni umwe mu bahanzi bafite Groove Awards nyinshi

Gaby

Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi

Gaby Irene Kamanzi

Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi


Gaby Irene Kamanzi(ibumoso) ni umwe mu bagize itsinda The Sisters

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA GABY NA ESTHER WAHOME YITWA FURAHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niette8 years ago
    joyeux anniversaire Gaby
  • Kamanzi8 years ago
    34 gusa se?Oya weeeeeee,arayirengeje pe!
  • jojo8 years ago
    Ariko disi Imana nihe uyu mukobwa umugabo.
  • bebeto8 years ago
    Niba amukeneye ! kandi turahari : just she has to try on this e-mail gagabebe.bebeto@yahoo.com only thennnnnnnnnnn !!
  • patrick8 years ago
    ikibabaje cyane nuko ashaje atarongowe naho papa we yasanze izindi ntore aho zibereye zitegereje umuzuko, ahubwo imana imutabare vuba abone umugabo
  • Bayuwayi8 years ago
    Ubundi se ko mugira menhsi, yababwiye ko yamubuze? Ubundi se n'ugupfa kuraruza. Cga se niyo yahitamo kudashaka bibarebaho iki? Mwagiye mubabazwa ni bibareba. Ba papa petu na ba mama petu, mujuwe yenu, yawengine muache. Kwa nini kuvunjwa na mzigo usio wako? Ba njajwete murumva, murebe ibyanyu, mureke kuvunwa n'umutwaro mutikoreye. Sivyo???
  • louisa7 years ago
    cyakoze murashoboye gusa ibye arabizi n imana mureke gucumuzwa nubusa





Inyarwanda BACKGROUND