Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uzwi na benshi mu ndirimbo zihimbaza Imana kubw'amavuta,impano n’ubuhanga byuje ibihangano bye, kuri uyu wa 12 Kamena 2015 yujuje imyaka 34 y’amavuko akaba yagize icyo atangariza abakunzi be nyuma y’aho bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko.
Gaby Irene Kamanzi ukiri ingaragu yavutse tariki ya 12 Kamena 1981 kuri uyu wa kane yujuje imyaka 34 y’amavuko. Umunsi nk’uyu w’amavuko ye awizihiza ashimira Imana ku bwa byinshi amaze kugeraho mu buhanzi.
Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda b'abahanga ku ijwi no mu miririmbire
Nyuma yo gusanga hari benshi bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, Gaby Kamanzi abinyujije kuri whatsapp yagaragaje ibyishimo atewe n’uyu munsi anashimira buri wese wifatanyije nawe kuri uwo munsi.
Tugenekereje amagambo y’icyongereza yanditse, Gaby Kamanzi yagize Ati “Isabukuru nziza kuri njye, twishime ibihe byose,… ndabashimiye mwese abanyifurije ibihe byiza, mwakoze cyaneeeee ndabakundaaaaaaa”
Gaby Kamanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye "Amahoro"ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bazwi na benshi mu Rwanda no mu karere bitewe n’ibihangano byabo byubatse imitima ya benshi. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda kandi bamaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibitangirwa mu Rwanda ndetse no hanze.
Umuramyi Gaby Irene Kamanzi
Ingabire Irene Kamanzi waje kumenyekana nka Gaby Irene Kamanzi yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Avuka mu muryango w’abana batandatu. Gaby Kamanzi ni umukristo mu itorero rya Restoration Kimisagara ndetse ni we ukuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana.
Gaby Irene Kamanzi
Nk’uko aherutse kubitangariza inyarwanda.com, Gaby Irene Kamanzi mu bintu bya mbere byamubabaje harimo kuba yaravutse abona papa we aririmba kandi azi umuziki cyane ariko akaza kumubura ubwo yari afite imyaka 12 gusa y’amavuko.
Kugeza ubu Gaby akaba ababazwa n’uko atakiriho ngo arebe ukuntu yamukurikije cyane ko nawe ahamya ko impano yo kuririmba yayikuye kuri papa we.
Igitaramo aheruka gukora cyagaragaje urwego rwo hejuru uyu muhanzi amaze kugeraho mu muziki
Mu buhanzi bwe, Gaby Kamanzi ubarizwa no mu itsinda rya The Sisters, amaze gutwara ibikombe bitandukanye kandi bikomeye aho twavuga nka Salax Awards ndetse na Groove Awards. Yitabiriye kandi amarushanwa akomeye, yakoranye indirimbo n'abahanzi bakomeye bariho Esther Wahome n'abandi bo mu karere bakomeye.
Ni umwe mu bahanzi bafite Groove Awards nyinshi
Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi
Umuhanzi Gaby Irene Kamanzi
Gaby Irene Kamanzi(ibumoso) ni umwe mu bagize itsinda The Sisters
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA GABY NA ESTHER WAHOME YITWA FURAHA
TANGA IGITECYEREZO