Abanyeshuri ba Gihogwe Secondary School basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabuye bibutswa ko ari bo mbaraga z’igihugu u Rwanda rw’ejo bityo ko bakwiye kubaka ejo heza habo bakibuka biyubaka bakirinda kandi abarwanya n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa 29 Gicurasi 2015, abanyeshuri basaga 220 bo mu ishuri ryisumbuye rya Gihogwe Secondary School riherereye mu Kagari ka Agateko umurenge wa Jali muri Gasabo, nibwo bakoze urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ndetse banasura urwibutso rwa Kabuye ruherereye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo.
Babanje gukora urugendo rwo kwibuka
Iki gikorwa cyo kwibuka kikaba kitabiriwe n’abanyeshuri n’abakozi bose b’icyo kigo, abarerewe muri icyo kigo, n’abandi bashyitsi batandukanye bifatanyije nabo barimo n’umuyobozi w’umurenge wa Jali. Buri mwaka ni ko abanyeshuri b’iki kigo cya Gihogwe bakora urugendo rwo kwibuka Jenoside bagasobanukirwa byinshi ku mateka y’u Rwanda.
Abanyeshuri ba Gihogwe Secondary School mu rugendo rwo kwibuka
Bamwe mu bantu bari kumwe n’aba banyeshuri ba Gihogwe Secondary School, harimo ubuyobozi bwa AERG INILAK ari nayo ihagarariye AERG Ingenzi yo kuri Gihogwe Secondary School.
Hari kandi Bwana Mapambano umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jali, n’umuvugizi wungirije w’itorero Inkuru Nziza mu Rwanda Rev Pastor Yuvenal Ngendahayo.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’umurenge wa Jali, Mapambano amaze gucana urumuri rw’icyizere, yasabye abanyeshuri n’abandi bari aho gukomeza kubaka ejo habo hazaza, kubabarirana no kubana mu mahoro bakibuka biyubaka.
Yabasabye kandi kwirinda gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakarwanya uwo ari we wese ushaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Basabwe kwibuka biyubaka bakirinda gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi kandi bakarwanya n'undi wese wazana iyo ngengabitekerezo
Rev Pastor Yuvenali Ngendahayo umuvugizi wungirije w’itorero Inkuru Nziza akaba n’umuyobozi w’inama y’ubuyobozi bw’ishuri rya Gihogwe Secondary School, mu ijambo rye yashishikarije abanyeshuri n’abari aho bose ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bitera kutazasubira mu bibi byabaye.
Rev Juvenali Ngendahayo ati
Impamvu yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni mu rwego rwo kubaka ejo hazaza twirinda abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi no gukangurira abanyarwanda kwifuza kuba mu gihugu kizira umwiryane. Ahubwo nk’uko tubishishikarizwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu, tugomba guharanira kwiyubaka,no kubana neza,twifuza gukomeza kubaka u Rwanda rwiza tuzaraga abazadukomokaho.
Abo banyeshuri basabwe kwibuka baharanira kubaka igihugu kizira umwiryane
Ababyeyi, abarezi n’abanyarwanda bose muri rusange basabwe gufasha abana babo bakirinda kubigisha no kubacengezamo amacakubiri ndetse bakabarinda inyigisho zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi buri wese agaharanira kwiyubakamo icyizere no kubaka igihugu cyane nk’urubyiruko imbaraga z’igihugu.
Bamwe mu bari bagiye kwifatanya n'abo banyeshuri mu kwibuka no gusura urwibutso rwa Kibuye
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umwe mu banyeshuri ba Gihogwe Secondary School wari muri icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho bakoze urugendo rwo kwibuka berekeza ku rwibutso rwa Kabuye, Edeline Kabasinga yadutangarije ko hari byinshi yahungukiye.
Kabasinga wiga mu kwaka wa 4 muri icyo kigo, yabwiye inyarwanda.com ko yanejejwe n’impanuro we na bagenzi be bahawe n’abayobozi b’ikigo n’aba Leta aho babasabye kwibuka biyubaka kuko ari bo rumuri rw’icyizere u Rwanda rw’ejo imbaraga z’igihugu.
Gideon N M
TANGA IGITECYEREZO