Lionel ukinira Amavubi ntiyemeranya n’abavuga ko Serge Iyamuremye yamutwaye umukunzi

Iyobokamana - 26/05/2015 7:09 PM
Share:
Lionel ukinira Amavubi ntiyemeranya n’abavuga ko Serge Iyamuremye yamutwaye umukunzi

Nyuma y’ibyatangajwe ko umuhanzi Serge yaba ari mu rukundo n’uwitwa Lauren umukunzi wa Lionel Hakizimana umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, uyu musore kimwe n’umukunzi we Laure bacyumva aya makuru barasetse cyane bitewe n’uko nta kuri bayahaye.

Mu minsi mike itambutse hatangajwe ku mbuga nkoranyambaga (Facebook) ko umuhanzi Serge Iyamuremye yaba ari mu rukundo na Lauren Richardson umukunzi wa Lionel Hakizimana kapiteni wungirije muri Espoir BBC akaba n’umukinnyi w’Amavubi (Basket Ball).

Serge Iyamuremye

Ibyo byababaje cyane Serge Iyamuremye binatera urujijo Lionel hamwe n’inshuti ye Lauren kuko bahamya ko uwabitangaje afite ibindi yari agambiriye kuri Serge. Lionel akaba yihanganishije Serge Iyamuremye wababajwe cyane n’ibyo byamwanditsweho kuko asanga byari bigamije kubateranya ariko kubw’amahirwe bose bakaba bari baziranyeho k’ukuri nyako.

Lionel

Lionel Hakizimana ahamya ko ibyatangajwe ari ibinyoma byambaye ubusa

Nyuma yo kubona iyo nkuru, Serge yatangaje ukuri ku byamutangajweho avuga ko atari mu rukundo na Lauren ahubwo ko uwabyanditse ashobora kuba afite indi mpamvu yamuteye kwandika ibinyoma na cyane ko na nyuma yaho ngo hari ibindi bibi byamwanditsweho, akaba abifata nko kumwicira ubuhamya.

Serge Iyamuremye

Serge Iyamuremye yatangaje ko ibyamuvuzweho ari ibinyoma

Iyamuremye Serge yabwiye inyarwanda.com ko aribwo bwa mbere yari aganiriye na Lauren Richardson ndetse ko adashobora guca inyuma Lionel ukundana n’uyu mukobwa kuko baziranye cyane kandi bakaba ari n’inshuti.

Umuramyi Serge Iyamuremye ni umwe mu bakunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Inyarwanda.com yaganiriye na Lauren Richardson umunyamerikakazi uba mu Rwanda by’umwihariko akaba ari umukunzi wa Lionel Hakizimana, adutangariza ko akimara kubona ibyamwanditsweho ko akundana na Serge, ngo nta gaciro yabihaye kuko ari ibinyoma ndetse akaba ari nabwo bwa mbere yari aganiriye nawe.

Richardson

Lauren Richardson ni umuririmbyikazi ukunze gufasha abahanzi batandukanye bakora umuziki uhimbaza Imana

Lauren Richardson ati

Ndabizi ko atari ukuri, nta mwanya nabihaye kuko buri muntu wese unzi, azi ko ndi kumwe na Lionel,…. ni we nshuti y’umuhungu ngira(Lionel he is my Boyfriend). Nababajwe na Serge kuko ari umuntu uzwi na benshi,…biriya binyoma ntabwo ari byiza ku buhamya bwe.

Lionel Hakizimana

Lionel Hakizimana hamwe n'umukunzi we Lauren Richardson bamaranye imyaka ibiri

Nyuma yo kuganira na Lauren Richardson, inyarwanda.com twegereye umuhanzi akaba n’umukinnyi wa Espoire BBC n’ikipe y’Amavubi, Lionel Hakizimana ukundana n’uyu mukobwa tumubaza uko yakiriye amakuru avuga ko umukunzi we Lauren yaba ari mu rukundo n’umuhanzi mugenzi we Serge Iyamuremye.

Lionel Hakizimana ni umuhanzi akaba n'umukinnyi muri Basketball

Lionel Hakizimana uhamya ko Lauren ari inshuti ye iruta izindi (More than a friend) dore ko bamaranye imyaka ibiri bakundana, yabwiye inyarwanda.com  ko atigeze ababazwa na gato n’ibyatangajwe kuri Serge kuko nta kuri n’ishingiro bifite. Ati “Mu by’ukuri ntibyatubabaje ariko ari njyewe na Serge twarasetse kabisa turumirwa.“

Lionel

Lionel Hakizimana ni umwe mu bantu bifatanyije na Beauty For Ashes mu gikorwa ifite kitwa "Turashima"

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NDIHO YA LIONEL

Lionel Hakizimana abajijwe niba nta mwuka mubi ushobora kuboneka mu mubano we n’umukunzi we Lauren Richardson cyangwa se na Serge, yasubije ko bidashoboka kuko  Serge amufata nk’umuvandimwe we bakaba baziranye kuva cyera I Nyamirambo kuri Assemble de Dieu ndetse Serge nawe ubwe akaba abazi ko Lionel akundana na Lauren Richardson.

Umukinnyi Lionel Hakizimana(ibumoso)

Twashatse kuvugana na Jean Paul Kayitare watangaje y’uko Lauren ari we mukobwa uri mu rukundo na Serge Iyamuremye ariko ntitwamubona kuri telefoni ye ngendanwa. 

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ARAMPAGIJE YA SERGE IYAMUREMYE

Gideon N M


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...