Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Salus Relax agiye kurushingana n’ uwahoze ari umukunzi wa Ziggy 55

Imyidagaduro - 26/05/2015 7:04 PM
Share:
Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu kiganiro Salus Relax agiye kurushingana n’ uwahoze ari umukunzi wa Ziggy 55

Eddie Claude Mudenge wamenyekanye mu biganiro by’ imikino n’ imyidagaduro hano mu Rwanda agiye kurongora umukobwa witwa Uwamahoro Marie Jose wahoze ari umukunzi w’ umuhanzi akaba n’ umunyamakuru Ziggy 55 ndetse bakaba bamaze no gushyiraho amatariki ubukwe bwabo buzabera.

Claude Hakizimana Mudenge ni umunyamakuru wamenyekanye ku izina rya Eddie Claude Mudenge, hano mu Rwanda ku maradiyo atandukanye yagiye akoraho ibiganiro bya siporo ndetse n’ imyidagaduro muri rusange. Cyane cyane yamenyekanye ubwo yakoraga kuri Radiyo Salus akora ikiganiro cyitwa Salus Relax ndetse aza no kongera gukora ibiganiro bya siporo n’ imyidagaduro kuri Cantact FM. Kuri ubu akaba ari gukora kuri radiyo Flash.

Uwamahoro Marie Josee bagiye kurushinga nawe yigeze kugaruka mu bitangazamakuru ubwo yakundanaga bikomeye n’ umuhanzi ndetse akaba n’ umunyamakuru Ziggy 55 wamenyekanye mu itsinda rya The Brothers, ryari rigizwe na Danny usigaye wiyita Danny Vumbi ndetse na Vicky ariko nyuma baza gutandukana buri umwe ajya gukora gahunda ze bwite.

Eddie Claude Mudenge ugiye kurushinga

Nk’ uko urupapuro rutumira inshuti n’bavandimwe kwifatanya n’ aba bombi muri ibi birori by’ ubukwe bwabo rubigaragaza, ubu bukwe buteganijwe kuzaba mu minsi ibiri itandukanye.

Urupapuro rw’ ubutumire rugira ruti: “ Hamwe n’ imiryango yacu, twebwe Claude Hakizimana Mudenge na Uwamahoro Marie Josee, twishimiye kubatumira mu bukwe bwacu buzaba ku matariki akurikira: Tariki ya 3 Nyakanga 2015, saa cyenda: Gusaba no gukwa I Nyamirambo,

Tariki ya 4 Nyakanga 2015, Saa munani: Gusezerana muri Eglise Universelle mu mujyi. Nyuma y’ imihango abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwo ku mashuri ya SOS Kacyiru. Kuza kwanyu bizadushimisha.”


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...