RFL
Kigali

Abanyamakuru b’ imikino bakomeye hano mu Rwanda batangaje abakinnyi bakwiye gukora ikipe ya shampiyona y' ikiciro cya mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:19/05/2015 17:25
3


Nyuma y’uko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda igeze ku musozo, abanyamakuru batandukanye batangaje abakinnyi babona bakora ikipe ya shampiyona bakurikije uko babonyebitwaye muri iyi mikino.



Rutamu Elie Joe ni umwe mu banyamakuru bafite izina rikomeye cyane hano mu Rwanda, yamenyekanye cyane ubwo yogezaga imipira yo ku mugabane w’ uburayi akora kuri Radio Flash FM. Azwiho kandi kuba ari we wazanye amwe mu magambo akunze gukoreshwa muri iki gihe nk’ ijambo inyatsi, shuwadilo (sure deal) n’ andi kuri ubu asigaye akorera ikigo k’ igihugu cy’ itangazamakuru.  We na Patrick Habarugira nk’uko bakunze gukorana mu biganiro bya siporo nabo bashyize hanze abakinnyi babona bakwiye gukora ikipe igizwe n’ abakinnyi bitwaye neza.

 KWIZERA Olivier (APR), Emery Bayisenge(APR), Rucogoza Aimable uzwi nka MAMBO (GICUMBI FC), Mutijima,  Mugiraneza Jean Baptiste Miggy(APR), Yanick Mukunzi(APR) na Bizimana Djihad(RAYON SPORT). ISAIE Songa(AS KIGALI), Mugenzi Bienvenu (MARINES FC) , Muhindo Jean(AMAGAJU)  Umutoza: Emmanuel Ruremesha(GICUMBI FC) , Abafana b’umwaka: RAYON SPORT , Ikipe y’umwaka: SUNRISE FC

Rutamu

Rutamu Elia Joe na mugenzi we Hbarugira Patrick(Paty)

Rigoga Ruth ni umwe mu banyamakuru bake b’ abakobwa bakora ibiganiro bya siporo, azwi cya ne kuri KM mu biganiro by’ imikino. Azwiho gukurikiranira hafi imikino y’ umupira w’ amaguru mu Rwanda. Kuri we asaga aba aribo 11 bakinnyi bakwiye gukora ikipe ya shampiyona, umwaka wa 2014-2015.

Rigoga Ruth

Umunyamakuru Rigoga Ruth ukorera  Radiyo ya KFM

Ikipe ya Rigoga Ruth: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Nshutinamagara Ismael (Kodo), Emery Bayisenge,  Ndayishimiye Celestin, MugiraneJean Baptiste (Miggy), Yannick Mukunzi, Ndayisenga Fuadi, Isae Songa, Muhindo Jean Pierre, Tuyisenge Jacques

Happy Bunani ni umunyamakuru ukomeye cyane mu biganiro by’ imikino kuri radiyo Isango Star, azwi cyane n’ abaturage ku busesenguzi akora ku mikino itandukanye bukanyura benshi. Nyuma yo gukurikirana imigendekere y’ imikino ya shampiyona ku makipe yose yagaragaje abakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona ndetse ashobora no gushyira mu ikipe ye abaye umutoza. 

Bunani Happy ukorera Isango Star

Ikipe ya Bunani Happy: Kwizera Olivier, Nshutinamagara Ismael (Kodo), Emery Bayisenge, Janvier Mutijima, Michel Rusheshangoga, Mugirane Jean Baptiste (Miggy), Ndayisenga Fuadi, Iranzi Jean Claude, Isae Songa, Tuyisenge Jacques

Sam Karenzi akorera radiyo Salus ndetse akaba n’ umuyobozi w’ ibiganiro bya siporo kuri iyi radiyo ya kaminuza y’ u Rwanda. Ni umwe mu banyamakuru b’ abahanga muri siporo u Rwanda rufite bitewe n’ ubushishozi mu gusesengura imikino no kugeza amakuru y’ imikino ku banyarwanda. Azwiho kudacainyuma ukuri dore ko yabigagaraje ubwo yatangazaga ubuzima bukomeye Rayon Sports yari ibayeho ubwo yajyaga gukina mu Misiri na Zamalek.

Sam Karenzi

Sam Karenzi ukorera Radiyo Salus

Ikipe ya Sam Karenzi: Olivier Kwizera, Rusheshangoga Michel, Emery Bayisenge, Nshutinamagara Ismael (Kodo), Ndayishimiye Celestin, Bizimana Djihad, Nsengiyumva Shadad, Sekamana Maxime, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Muhindo Jean Pierre na Songa Isae

Bigirimana Augustin (Guss) nawe ni umunyamakuru umaze kubaka izina mu biganiro by’ imikino aorera kuri Radiyo Isango Star ndetse n’ inkuru yagiye yandika kuri ruhagoyacu. Nyuma yo gukirikirana imikino ya shampiyona asanga aramutse abaye umutoza yakwifuza gukinisha aba bakinni 11 bakurikira bitwaye neza muri shampiyona y’ ikiciro cyambere mu Rwanda.

Guss

Guss ukorera Isango star

Ikipe ya Guss: Kwizera Olivier, Rusheshangoga Michel, Mutijima Janvier, Bayisenge Emery, Mugabo Gabriel, Mugiraneza Jean Baptiste (Miggy), Yannick Mukunzi, Habyarimana Innocent Ndayisenga Fuadi, Muhindo Jean Pierre na Songa Isae.

Niringiyimana Egide nawe n’ umunyamakuru w’ imikino wamenyekanye cyane kuri Radiyo Inkoramutima. Kuri we asanga aba ari bo bakinnyi bakwiye kujya muri 11 bakora ikipe ya shampiyona ya 2014/2015

Egide Niringiyimana

Ikipe ya Egide: Olivier Kwizera, Rusheshangoga Michel, Emery Bayisenge, Usengimana Faustin, Ngabo Albert, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Ndayisenga Fuadi, Danny Usengimana na Issa Bigirimana

Aba banyamakuru kandi bagiye bemeza ko umutoza wa Gicumbi ari we Ruremesha Emmanuel ariwe mutoza ukwiye gutoza aba bose cyane ko ikipe ye yagiye itsinda anakipe akomeye hano muri shampiyona y’ ikiciro cya mbere.

Alphonse M.PENDA & Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndabitondeye jean d'Amour8 years ago
    Gusa harimo gushishoza nababwirango courage.
  • NDACYAYISENGA jean damascene4 years ago
    Ikipe nyayo ni yabunani happy, iyokipe yabikora kabisa.
  • UWIMANA PLACIDE3 years ago
    BAVANDIMWE BACUDUKUNDA UBWOBUSESE NGUZIMUKOZE NINYAMIBWA KANDIBWARIBU CYENEWE GUSA ABOBACYINNYI MUVUZE NANJYE NTAKOMANTERER NAKIRIRWAMBA TERAHO MURAKOZE NIPLACIDE MUTSITSI WIGIKUNDAMVURA IMANA IBARINDE





Inyarwanda BACKGROUND