Ese umugabo n’umugore bashobora kugena ubwabo igitsina cy’umwana bashaka kubyara?- UBUSHAKASHATSI

Utuntu nutundi - 12/05/2015 10:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Ese umugabo n’umugore bashobora kugena ubwabo igitsina cy’umwana bashaka kubyara?- UBUSHAKASHATSI

Guhitamo igitsina cy’umwana byagiye byifuzwa kuva na kera mu bakurambere bacu ndetse no mu bihugu bimwe na bimwe hakabaho imyemerere imwe n’imwe ariko uburyo bwose bwagiye bukoreshwa mu gutuma abantu bihitiramo igitsina cy’umwana ntabwo bwagiye buhura n’ikifuzo 100%.

 

Ubundi mu busanzwe amahirwe yo kubyara umuhungu cyangwa umukobwa arangana ariko tugendeye ku mikorere y’umubiri dushobora kongera amahirwe yo kuba twabyara umwana w’igitsina twifuza mu gihe tubisobanukiwe neza.

Uburyo bwo guhitamo igitsina cy’umwana.

Bumwe mu buryo bukoreshwa ni uburyo bugendeye ku kwezi k’umugore(The Shettles method).
Intangangabo(spermatozoides) zibamo ubwoko bubiri:
-Intangangabo yitwa Y:ni ntoya ugereranyije n’indi,iranyaruka cyane,ariko ipfa vuba.
-Intangangabo ya X:ni nini,ipfa itinze ariko ikagendagahoro.

Intangangore yo ni ubwoko bumwe (X) buhoraho,niyompamvu umugabo ariwe igitsina cy’umwana ariwe giturukaho.Iyo intangangabo ya Y ariyo ibashije guhura n’intangangore X umwana avuka ari umuhungu (XY) naho intangangabo yaba X yahura na X y’umugore, umwana agahita aba umukobwa(XX).

Kubonana kw’abashakanye mbere y’umunsi  w’uburumbuke (umunsi wa ovulation=umunsi intanga ngore irekurwa n’imirerantanga)byongera amahirwe yo kubona umukobwa naho kubonana ku munsi w’uburumbuke cyangwa nyuma yawo, amahirwe aba arayo kubyara umuhungu.

Ku bagore bagira ukwezi guhwanye n’iminsi 28, intangangoreiboneka ku munsi wa 14 ni ukuvuga ko gukora imibonano mpuzabitsina ku munsi wa 11,12 ndetse na 13 amahirwe aba ari ukubyara umukobwa naho ku munsi wa 14,15 na 16 amahirwe yerekeza ku kubyara umuhungu.

Ibibishoboka bite?

Intangangabo zijya mu mugore twabonye ko ziba ari ubwoko bubiri(X na Y) ,ariko imwe y’inkwakuzi niyo iba igomba guhura n’intangangore.Kubonana mbere y’umunsi w’uburumbuke ,bituma ntanga ngabo  zimara iminsi myinshi mu mugore zitegereje ko zabona intanga ngore ,bityo intanga ngore ijya kuboneka igasanga Intangangabo zo mu bwoko bwa Y zaramaze gupfa ubundi X zisigaye,hakavamo imwe ihurura na X y’umugore aribyo bikora XX ariwe mukobwa.
Ku munsi w’uburumbuke ndetse na nyuma yaho amahirwe aba ari ay’umuhungu kubera ko mu gihe intangangabo  ziba zigeze mu mugore, iza Y zisiga X bityo akaba arizo zibasha kugera ku ntangangore X iba yaramaze kuboneka noneho imwe muri za Y igahita ihura na X hagakorwa urusoro ruzavamo umwana w’umuhungu.
Ibi byorohera abashakanye igihe bazi neza umunsi w’uburumbuke(ovulation)ndetse n’igihe cy’uburumbuke.


Urugero:ukwezi ku mugore kugira iminsi 28 idahindagurika.

Ibindi bitarenzwa ingohe mu kugena igitsina cy’umwana.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe kuri iyi ngingo ni uko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina iyo umugabo arangirije mu mugore igitsina kinjiye cyose byongera amahirwe yo kubyara umuhungu kuko intangangabo zikora urugendo ruto kugirango zigere ahantu intangangore ziri, bityo Y zinyaruka cyane nizo zigerayo mbere,ariko iyo igitsina cy’umugabo kinjiyemo gato usanga intangangabo zikora urugendo rurerure bityo Y (moins resistants)zikaba zapfira mu nzira iba yabaye ndende naho X(Plus resistants) zikabasha kuba arizo zigerayo, umwana agahita aba umukobwa.

Ibindi bishobora kugira aho bihurira n’igitsina cy’umwana ni imirire y’umugore amezi make mbere y’uko asama.Imirire y’umugore mbere ho amezi make yuko asama,ituma ububobere bwe bwo mu gitsina bubasha kuba bwakorohera gutambuka kw’intangangabo cyangwa bikayigora. Indyo itarimo umunyu mwinshi,ikungahaye mo karisiyumu(calcium) na Manyeziyumu(magnesium),ituma ubu bubobere bugira ibipimo bya aside(acide) bikorohera gutambuka kw’intangangabo ya X bityo umwana akaba yaba umukobwa.

Bimwe muri ibi biribwa ni imboga rwatsi,amafi,amagi,…Naho indyo ikungahayemo sodiyumu(sodium) na potasiyumu(potassium) yorohera gutambuka kw’intanga ngabo Y bityo umwana akaba umuhungu.Ibi tubisanga nko mu nyama,mu binyampeke,….
Ikindi imwe mu miti ishobora nayo guhindagura ubukomere cyangwa ubworohere bw’ururenda rw’umugore.

Ikindi cyagaragaye ni uko gukora imibonano mpuzabitsina kenshi mu gihe cy’uburumbuke bitumaumubare w’intangangabo zo mu bwoko bwa Y ugabanuka uko umugabo agenda arangiza,amasohoro yo ku nshuro ya mbere byagaragaye ko aba arimo intanga ngabo Y nyinshi ugereranyije naza mu nshuro za nyuma ibi bishatse kuvuga ko kubonana kw’abashakanye inshuro nyinshi mu gihe cy’uburumbuke byongera amahirwe yo kubyara umukobwa naho kubonana inshuro nke zishoboka byongera amahirwe y’umwana w’umuhungu.

Bakunzi bacu ,nubwo umunyarwanda yavuze ngo“hagenimana”,abahanga mu bijyanye n’imyororokere y’abantu bakomeje ubushakashatsi ku bijyanye no kuba umuntu ariwe wakwihitiramo igitsina cy’umwana azabyara ndetse ubu hagezweho no kuba babasha gutandukanya intangangabo za Y ukwazo ndetse na X ukwazo,ndetse no guhuriza intanga hanze ubundi urusoro bakarutera nyuma mu mugore.

Ese koko ubu buryobwo kubara ukwezi k’umugore bwatuma umuntu agena igitsina cy’umwana?Mu nkuru yacu itaha tubararikiye ko tuzabakusanyiriza uburyo wakoresha ubara iminsi umugore yasamiraho haba ku bagore bagira ukwezi guhindagurika cyangwa kudahindagurika.



By Phn N.Marcel Baudouin


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...