Ubwo Isimbi Alliance yari yagize isabukuru y’amavuko, tariki9 Gicurasi ubwo yari yujuje imyaka 26, uyu mubyeyi w’abana 2 yatunguwe n’umugabo we Gakumba Jean Bosco, gusa amafoto Alliance yashyize kuri Facebook ashimangira ko urukundo rwabo rushyushye.

Ku munsi we w'amavuko, n'amagambo yuje urukundo Gakumba Jean Bosco yari yifurije Alliance isabukuru nziza. Ati:"isabukuru nziza mwamikazi wanjye, mubyeyi w'igikomangoma cyanjye Elsie Rhoylle Rowan Senyanzobe Jr."

Alliance yatunguwe n'umugabo we ku munsi we w'amavuko

Alliance n'umugabo we biherereye nta kibasakuriza bizihije isabukuru y'imyaka 26 uyu mugore yujuje
Muri aya mafoto harimo ifoto basomana, umuco utari usanzwe uzwiku banyarwanda gusa Alliance ntiyatinye kwereka isi ko ikimenyetso kigaragaza urukundo akunda Gakumba Jean Bosco ari umukusoma.
Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo y’urukundo, aho Allianceyemeza ko nta wundi mugabo nka Gakumba Jean Bosco.

