RFL
Kigali

Urusenda rufite akamaro gakomeye mu buzima bwa buri munsi bwa muntu – Menya byinshi kuri rwo

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/05/2015 18:08
3


Urusenda rubamo akantu gatuma ruryana kitwa “capsaïcine”. Aka kantu niko gatuma urusenda rudakunda kononwa n’udukoko tubonetse twose.



Capsaïcine yavumbuwe mu rusenda mu mwaka 1816 itangira gukoreshwa mu miti imwe n’imwe muri 1930. Capsaïcine ishonga iyo iri mu bintu birimo amavuta cyane kurenza uko ishonga iyangwa rumutarukiye mu maso cyangwa ahandi rutera kuryana biba byiza iyo hifashishijwe ibintu birimo amavuta nk’amata cyangwa amavuta y’inka  kurenzauko hakoreshwa amazi mu kuhahanagura .


Akamaro k’urusenda mu buvuzi

-Iyi capsaicine iva mu rusenda ikunze guvangwa mu miti ivura ububabare basiga ku mubiri ahantu hababara cg hari uburyaryate.mu gihe cyo gusiga bene iyi miti umuntu ashobora kwifashisha urubura(barafu) mu kugabanya kwokerwa.Capsaïcine kandi ikoreshwa mu miti y’imitsi ndetse na rubagimpande.

-Capsaicine iboneka no mu miti umwe n’imwe y’ibinya.

-Capsaïcine ikora ku ndwara z’umutima ndetse ifashano gusukura umubiri  ikarinda uburozi mumubiri(anti oxidant) ibi bituma inarinda iminkanyari ku ruhu.

-Urusenda ruseye rushobora kukurinda imvuvu (rusige ahantu hari umvuvu rumareho iminota 30 ,ubundi uhite uhoza n’amazi ashyushye.)

-Urusenda rukoreshwa ku bantu bategetswe na mugangakugabanya umubwibuho ukabije. “capsaïcine” iboneka mu rusenda ituma umubiri uvubura imisemburo

yitwa adrenaline na noradrenaline ,iyi misemburo ifasha umubiri mu gucagagura ibinura bitera umubwibuho.

-Ubushakashatsi bukorwa butangiye kwemeza ko urusenda rushobora no kuba rwarinda zimwe muri za kanseri,nka kanseri y’amara,iy’igifu ndetse n’uruhu.


Akandi kamaro k’urusenda 

-Mu bwirinzi, ibyuka biryana mu maso bikunze kwifashishwa mu guhosha imvururu zirimo abantu benshi burya habonekamo iyi capsaïcine iva mu rusenda.

-Urusenda rwongera ubushyuhe bw’umubiri.

-Mu mirire ,urusenda rukoreshwa mu kongera ubushakebwo kurya ndetse no kuryoherwa.

-Capsaïcine ikoreshwa mu ikorwa ry’imiti yicaudukoko (insecticide &pesticide)


Ingaruka zo kurya urusenda rwinshi


Kurya urusenda rwinshi bishobora gutera kubabuka mu bice by’urwungano ngogozi(mu kanwa,mu muhogo ,mu gifu,mu mara,hemoroide,…) rimwe na rimwe ntibinavurwe ngo bikire.

Urusenda rwinshi rutuma mu kanwa hagabanura uburyohumva  ubushyuhe(sensation de la chaleur)ndetse n’icyanga(gout).

Kurya urusenda rwinshi bituma umuntu agiraibyiyumviro bidasanzwe mu mubiri,akumva arishimye(euphorie).gukarata ku rusenda rutuma ubwonko buvubura imisemburo yitwa “endorphine”,iyi misemburo akaba ari nayo itera kugira ibyishimo.


Abantu batemerewe kurya urusenda.

-Umuntu ugira arerigi (allergie) ku rusenda

-Umuntu ufite ibisebe mu gifu

-Umuntu urwara indwara zo mu mara

-Umuntu urwayehemoroyide(hemoroides=indwara iterwa no kudatembera neza kw’amaraso mu bice by’urwicariro ikagaragazwa no kubyimba iruhande cg mu mwenge w’ikibuno).


Bakunzi ba inyarwanda.com, muribonera ko urusenda ari ingirakamaro ndetse kuburyo bamwe tutanabikekaga,abenshi twari tuzi ko ari ukurushyira mu biryo gusa bigatuma biryoha ariko ngirengo mwiboneye ko ruvamo n’imiti myinshi. Ku barurya, iyo rukoresheshwe nabi rutera ingaruka, iyo rukoreshejwe neza rwubaka umubiri.


By Phn N.Marcel Baudouin

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Joonas Tuyizere4 years ago
    Ego Kweli Ivyo Mwakorey Ubushakashatsi Nivyo Peee.Kimw Ntimwatubwiy Kwishukwisha Bigatuma Umuntu Ashaka Igitsina?
  • Emmanuel2 years ago
    Nonese abarwaye umuvuduko nibyiza ko barukoresha
  • Musirikare Jean Claude1 year ago
    Agasenda nisawa.





Inyarwanda BACKGROUND