Mu gihe umunyamakuru w’ibiganiro by’imyidagaduro kuri radio Contact FM, Mc P Wamamaye, akomeje kuvuga ko afite gihamya y’uko Jay Polly ariwe ntandaro yo gutuma Green P asezera muri Touch Record kubera akagambane, Jay Polly we aravuga ko uyu munyamakuru atunzwe no kumuvuga ibyo yishakiye, akamugereranya n’umunyabwenge buke.
Hashize iminsi mike Mc Wamamaye atangaje mu kiganiro cye route 66 ko afite amakuru y’uko Green P agiye kuva muri Touch record. Imbarutso akaba ari ubwumvikane buke arimo agirana naba nyiri iyi nzu ariko ubyihishe inyuma akaba ari mugenzi we Jay Polly basanzwe baturuka mu itsinda rimwe rya Tuff Gangs.
Bamwe bakimara kumva aya makuru yatambutse mu kiganiro cy’uyu munyamakuru, ntibahise babyemera ako kanya, ariko ntibyatinze, nyuma y’iminsi mike cyane hahita hasohoka amakuru avuga ko Green P yavuye muri Touch rcord. Ibi byatumye bamwe mu bari batahaye agaciro ibyo uyu munyamakuru yari yatangaje iminsi mike mbere ko bishobora kuba birimo ukuri.
Green P na Jay Polly barakuranye, binjirana mu muziki, ariko muri iyi minsi umubano wabo ukomeje kuzamo urujijo
Green P na Jay Polly bakoranye indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Kwicuma"
Nyuma y’ibi byatangiye kwibazwaho na benshi, aho benshi batiyumvisha uburyo Jay Polly yagambanira Green P bakuranye mu Gatenga bahuje urukundo rwa muzika ndetse bagashingana itsinda rya Tuff Gangs. Mu gushaka kumenya aho ibi byose biri kuva n’ukuri kwabyo, twagerageje kuvugisha impande zose zirebwa n’iki kibazo harimo Mc Wamamaye watangaje aya makuru bwa mbere, Green P, Jay Polly ndetse na Touch record.
MC P Wamamaye, mbere gato y'uko Green P asezera muri Touch yari yabitangaje, ahamiriza abari bamukurikiranye ko Jay Polly ariwe ubiri inyuma byose
Tuganira na Mc Wamamaye usanzwe uzwiho gukurikiranira hafi no kwibanda ku makuru y’abaraperi mu biganiro bye, yongeye gushimangira ibyo yatangarije mu kiganiro cye, ndetse anenga cyane Jay Polly ku bw’iyo myitwarire yo kutifuriza mugenzi we gutera imbere.
Mc Wamamaye yagize ati “ Ni ukuvuga ngo njyewe, niba narabitangaje mbere, none koko Green akaba yamaze kuvamo, ubwo ibyo navugaga bifite aho byaturukaga. Si ibintu byumvikana se?Aho byaturukaga rero bambwiraga ko hari inama Jay Polly yahaye Mutesa nyiri iriya label kugirango ananize Green P.”
Tumubajije ibyo aribyo neza. Mc Wamamaye yagize ati “ Ibyo rero bikaba bituruka ahantu henshi, niba ujya wumva indirimbo za bariya baraperi bagira ihangana hagati yabo, hari indirimbo ya Green P, avuga ngo naragarutse benshi barahungabana,ati n’ubu twicaranye ndabizi hari aba..kuri swagger zanjye. Ibyo byose ni ubushotoranyi. Uwitwa Jay Polly we yararebye arabona n’ubundi, hip hop arasa nkurimo kugenda ayisezera,yinjira muri afrobeat kandi arabizi ko abanyarwanda bamaze gukunda hip hop batagira umubare, akareba akavuga ngo ntabwo nava muri hip hop ngo nsigemo Green P, azi neza ko ari element(inkingi)ikomeye cyane muri iyo njyana.”
Akomeza agira ati “ Amakuru yangeragaho yabwiraga ko yagiye akabwira nyiri iriya label(Touch record), ati niba ushaka kuzacuruza Green P, niba udashaka ko azaguhombya, mubwire ahindure injyana, iyi njyana aririmba nta muntu ukiyumva, mubwire akore afrobeat ubu niyo isigaye icuruza, nta bintu byo gukora hip hop, abantu benshi babifata nk’ibintu by’abarara. Ibyo nibyo mfata(Mc Wamamaye) nk’ubugambanyi kuko ni excuse itariyo kuko iyi njyana yita iy’abarara niyo yatumye nawe amenyekana.”
Green P na Jay Polly, no mu itsinda ryabo rya Tuff Gangs iteka babaga begeranye ndetse bamwe bari baziko aho kuvukana na The Ben, Green P yaba avukana na Jay Polly bahoranaga. Ubu ikitumvikana ni uburyo Jay yagambanira Green!
Tumubajije gihamya y’ibi ndetse niba ibi bitaba ari ugushaka guharabika Jay Polly na Touch record. Mc Wamamaye yagize ati “ Nkibivuga(mu kiganiro cye kuri radio),hari abantu benshi cyane babifashe nk’uko ng’uko uri kubwira, ariko niba bimaze kugaragara ko yasezeye, birumvikana ko ibyo navugaga mfite aho nabikuraga.Urwo nirwo rugero naguhaye. Ikindi ntabwo Jay Polly cyangwa Mutesa bagarara hariya bavuge ngo byarabaye kuko ntibyari official”
Jay aramaganira kure ibimuvugwaho, agahamya ko Mc P atunzwe no kumuvugavuga. Ese nibyo koko? Dore uko Jay Polly abivuga:
Jay Polly ati “ Mc P rero ikintu nakubwira ni uko kuri ubu ng’ubu akazi afite ni njyewe.You know? Kuva mbere, hashize igihe kinini cyane abamwumva, bake basigaye bamwumva, bake nyine bagikurikira ibitekerezo bye bitoya. You know?! Ikiganiro cye gisigaye ari njyewe njyewe, Jay Polly, Jay Polly, Jay Polly…. Kabisa izina ryanjye ritariho ntabwo yakora akazi. Ndibaza, icyo kibazo nanjye ndagifite ku giti cyanjye, ariko ni ikibazo narangije guhamba rwose. Ni umuntu nawe narangije kubwira ko simukeneye, nawe ntazankenere. Ibyo ni njyewe uri kubikubwira n’amagambo yanjye.Ntawe nkeneye rwose mbisubiyemo, gukorana n’umunyamakuru utari umunyamwuga, umunyamakuru utazi icyo akora, uri kuri radio atazi icyo akora ari ukuvuga umuntu gusa.”
Jay Polly yongeye guhangamura undi munyamakuru, nyuma y'uwitwa Jean Paul Ibambe yise 'IDEBE', Uwitwa Mc Wamamaye we ngo ni 'Umuvuza nduru, umunyabwenge buke'
Jay Polly wari ufite uburakari bwinshi akomeza agira ati “ Nkawe uri umunyamakuru urabona urambajije kuri telephone, ndi kugusubiza, ariko Mc P ujya kuvuga amagambo nkayo ngayo. Tekereza kugambanira umuvandimwe wanjye Green P! Ubwo se namugambanira ndamushakaho iki? Nta mafaranga mushakaho, nta ki,…Mbese nta kintu mukeneyeho kindi, uretse kuba turi abavandimwe gusa. Ntacyo ambangamiyeho muri Touch record, ntacyo ambangamiyeho mu buzima, nanjye ntaho mubangamiyeho nawe yabikubwira. So, Mc P ujya kwifata akavuga nkayo magambo ntabwo ari umunyamwuga reka mbisubiremo. Umunyamwuga agira inkuru ifatika ifite gihamya, dufite umuntu w’umuyobozi wacu witwa Mutesa, ni umugabo ufite business ze, nanjye ndi umuntu w’umugabo, wamuhamagara akakubwira ibyo bintu. Ntiyigeze amuhamagara ngo avuge ngo wenda hari ikibazo afitanye na Green P. Agiye kuri radiyo agiye kuvuza induru gusa.You know? Ntabwo rero ibyo mbyitayeho!”
Jay Polly yemeza ko ariwe wahoraga ahwitura abo muri Touch record kugirango bakora, akavuga ko uyu munyamakuru ibyo akora bisa nko kuvuza induru
Ati “ Ni nanjye mu buzima ahubwo wirirwa rwana mvuga nti bite bite bana ko tutari gukora. Abantu bo muri Touch record bite? N’iki n’iki! Ariko sinibaza impamvu uriyaaa(abanza kwiyumvira mo gato), ntabwo namutuka ariko byakabaye ngombwa kuko nanjye yirirwa antuka kuri radio, amazina ya fake, atukana kuri radio,ntabwo ari umunyamwuga pee(arabitsindagira)na gatoya, njyewe sinanamwemera kandi bizagaragara nyuma, bizarangira aguye ku giti cye kuko ntabwo ari umunyamwuga.”
Mu gihe Mc Wamamaye yemerwa n'umuyobozi we, (umunyamakuru w'inzobere mu bya politike Albert Rudatsimburwa nyiri Contact Fm) wamugiriye ikizere akamuha akazi, uyu munyamakuru Jay we yemeza ko ari umuvuza nduru, akemeza ko bizarangira aguye...
Tumubajije niba atarigeze na rimwe aha inama Mutesa yo kubwira Green guhindura injyana akava muri Hip hop akajya muri afrobeat, nk’uko Mc P Wamamaye abyemeza. Aha Jay Polly yagize ati “ Yampayinka data, yampayinka data!(aseka). Ubwo urumvaaa, ubwo urumva, oyaa wapi. Ok reka tubigire simple(tubyoroshye), ntabyo nigeze nkora, sinshobora no kubitekereza. Green afite ibyo akora n’undi wese azakore ibyo ashaka, ariko still njyewe nkora ibyanjye, njyewe ndi umuntu w’umusaza, sinafata umwanya wo gutekereza kubakira abacitse ku icumu b’inshike, mbone n’umwanya wo kumva uwo muntu utari umunyamwuga w’ubwenge buke kuri radio. Ntabwo ibyo nabikora! Green anytime ngiranye ikibazo nawe ndamuhamagara, nawe ubwe yampamagara nk’abavandimwe. Uwo Mc P rero i don’t care(simwitayeho). Ikiganiro cye gisigaye ari Jay Polly yahereye kera amvuga nabi ariko nawe bizarangira aguye kuko njyewe ndi umuntu w’umusaza.”
Twanavuganye na Green P, wahamije ko yasezeye mu Touch record kuberako yabonaga nta gahunda bamufitiye iby’ubugambanyi byo yirinze kugira byinshi abivugaho ndetse we akaba atanashakaga ko byagarukwaho cyane.
Green P ukunze kwiyita 'MPOZE NZI', benshi mu bamukurikiranira hafi bavuga ko akunze kurenzaho ubundi agahinda akagatura microphone
Ati “ Njyewe narabasezereye, ndababwira kabisa ndi kubona nta gahunda mumfitiye,birakwiye ko nabareka mukamenya ibyanyu nanjye nkamenya ibyanjye. Bahise bancinja miliyoni umunani ngo mbarimo ariko njyewe nabo tuziranye kuri miliyoni imwe ni nayo nzabishyura, ubwo nibagaragaza aho izo zindi zanditse nzazibaha, ariko nyine naragiye. Iby’ubugambanyi ntabwo aribyo nifuzaga kugarukaho cyane, gusa nabyo ntibyabura ariko ntabwo aribyo umuntu yakwitaho, ibyo kungambana se ko biba ari ibintu bidafite gihamya, biba ari ibintu biri aho ngaho utakwerekana, ariko igihari ni uko nta kazi kakorwaga ,nta kintu bigeze bamarira , igihe namazemo n’ibikorwa byose nakoze nta musaruro byigeze bitanga.”
Ku ruhande rwa Muteza nyiri Touch record twifuje nawe kuba twaganira, ariko ntiyafata telephone yacu, twongeye dusanga imironge ye ibiri y’itumanaho asanzwe abonekeraho ihise iviraho icya rimwe. Gusa Clesse J Mark usanzwe avugira Touch record akaba asanzwe anahagarariye inyugu za Jay Polly nawe ntiyavuze ibitandukanye nibyo Jay Polly yagarutseho, ashimangira ko nta kibazo Jay Polly afitanye na Green P, ahubwo ikibazo gikomeye kiri hagati ya Jay Polly na Mc P Wamamaye.
Jay Polly avuga ko hari byinshi bimuraje ishinga kurusha amagambo y'abantu
Ese nyuma y’ibi byose, uremeranya n’uruhe ruhande?Ese koko Jay Polly yagambaniye Green P arananizwa muri Touch Record? Waba se uhamanya na Jay Polly ko Mc P ibyo yavuze yabitewe n’ubunyamwuga buke n’ubwenge buke?
Reba 'kwicuma' ya Green P na Jay Polly bakiri kurwana no kuzamura hip hop yabo
Reba amashusho y'indirimbo 'Inkongoro y'umushimusi' ya Tuff Gangs mu myaka ishize
Reba amashusho y'indirimbo 'Amaganya'
Urugendo rwari rurerure. Jay Polly na Green P, cyo kimwe n'abandi ba Tuff Gangs batangiye barwana no kuzamura injyana yabo, banyura mu buzima butari bworoshye. Ese koko Jay niwe wagambanira Green? Byaba bibabaje. Nonese Mc P we yaba mu by'ukuri hari inyungu afite mu kuryanisha aba baraperi bakuranye? Ikizwi ni uko hashize iminsi higaragaza ibibazo bya hato na hato hagati y'aba baraperi, urugero rwa hafi akaba ari uburyo Jay atabashije kumvikana n'aba baraperi ngo bitabire igitaramo cyo kumurika album ye 'IKISORA' mu mpera z'umwaka ushize, Nyuma Green P akaba yaraje kumvikana muri Sunday Night avuga ko Jay hari amakosa yakoze bituma bagenzi be batitabira icyo gitaramo.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO