RFL
Kigali

Yarokoye abarenga 150 muri Jenoside akoresheje imitsindo

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:16/04/2015 12:40
10


Yifashishije ubuvuzi gakondo n’imitsindo y’abakurambere, umukecuru Zura Karuhimbi, w’imyaka 96, yabashije kurokora abantu barenga 150.



Avuga ko muri abo bantu yarokoye, harimo Abatutsi barenga 100, abahutu barenga 50, Abarundi 17, Abatwa 3 n’abazungu b’Abataliyani 3.Karuhimbi, benshi bita Mama Domitila, aheruka kugororerwa na Perezida Kagame, yambikwa umudali w’ishimwe.

Afite n’indi midali ibiri yambitswe; umwe yahawe n’Abataliyani bamwitura ko yarokoye bene wabo, n’undi yahawe n’Abarundi na bo bamwituye ineza yabagiriye.

umukecuru

Umukecuru Zura Karuhimbi warokoye Abatutsi basaga 100 muri Jenoside akoresheje imitsindo

Atuye mu cyaro cyo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, ukiva gato ku muhanda mukuru wa kaburimbo ugana i Kinazi. Abaho wenyine, yitabwaho gusa n’umwisengeneza we n’utwana duto.

Uko uyu mukecuru yarokoye aba bantu muri Jenoside

Karuhimbi avuga ko yakuze abona nyina ahora arokora abantu mu bihe by’intambara n’ubwicanyi byakunze kuranga u Rwanda, bityo na we yumva ko akwiye gukomeza uwo muco.

Uko u Rwanda rwagiye rugira imvururu, Karuhimbi avuga ko byose abyibuka neza, atondekanya izina ku rindi avuga abishwe bose, agushushanyiriza uko byabaga byagenze ngo bicwe.

 Mu gace atuyemo, abantu benshi ngo batinyaga Kwa Karuhimbi, kuko yagiraga imiti gakondo bavuga ko yirukana abanzi. Bigeze muri Jenoside, abantu babonye nta bundi buhungiro, biyemeza kujya mu rugo kwa Karuhimbi bizeye ko nibura ho Interahamwe ziri buhatinye, ari na ko byaje kugenda.

Gusa uyu mukecuru yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe  dukesha iyi nkuru ko bitamworoheye, kuko rimwe na rimwe byamusabaga kuzitekera zamara guhaga akazirukana, akazihanangiriza azibuza kwinjira mu nzu ye, ati "nimwinjira murahandwa! Zikagenda ntizigaruke” Karuhimbi avuga ko bamwe mu bo yarokoye na bo yabasigaga imwe mu miti gakondo, na bo ngo badasohoka bakicwa.

Ati, "Nabahaga ku muti ngo badasohoka. Hepfo aha hari hari igiti nari narateye nteraho imiti, ndayibatwikiriza, mu rugo muri iriya nzu, n’aha no mu cyumba hose.”

Bamwe mu bo yarokoye bavuga ko Interahamwe Karuhimbi yazibwiraga ko nizinjira mu ndaro, Nyabingi izimerera nabi, ibyo bigahora bizitera ubwoba, bityo iminsi ikicuma.

Karuhimbi avuga ko Interahamwe zabaga ziri ku muharuro, ariko ko zatinyaga kugera iwe, kubera iyi miti yahateraga.

Ngo hari Interahamwe zigeze kumutera, ziza zikamubwira ziti ‘ukatwereka Abatutsi’, na we azisubiza agira ati ‘niko ye Abatutsi se mushaka ni abagize bate? Ni ababiciye?’ Ziti ‘Oya, turashaka kubica ngo abe ari twe dutegeka, abe ari twe dutwara u Rwanda’ Karuhimbi azisubiza agira ati ‘Ubundi se hari icyo bababujije? Nimujya munzu murahanwa.”

Karuhimbi akomeza avuga ko yaje kubwira izo nterahamwe ati, "mfungure!” azitera ubwoba agira ati "Kandi nimfungura ntimubonemo abantu nanjye ndabatema”, ati "Ubwo muraba munteye, umuntu uri aha niyicariye ndi umukecuru?” nuko izo nterahamwe ziza kumutinya ngo zishya ubwoba zisubirayo nyamukecuru abasha kurokora abo bantu bose bari baje iwe atyo.

inzu

Ngiyi inzu Karuhimbi atuyemo, ni na yo yifashishije cyane ngo arokore abantu bamuhungiyeho, kuko Interahamwe zatinyaga kuyinjiramo

Karuhimbi asubije amaso inyuma, akomeza atanga ubuhamya bwe muri aya magambo: "Oya abicanyi hano ntibahazaga, basubiragayo nabatererezaga ibyo bintu (imiti y’abakurambere Karuhimbi yatambagizaga mu nzira igana iwe agereranya na maji) byarabafataga bagasubirayo bakaribwa umubiri wose bagasubirayo.”

Abo yarokoye bamusabye kumwubakira arabyanga

bamwambika umudali

Iburyo: Karuhimbi yahabwaga igihembo mu Butaliyani, naho ibumoso Karuhimbi yerekanaga umudari yambitswe na Perezida Kagame, mu 2013

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Butaliyani witwa Bene Rwanda na wo washyize uyu mukecuru Zura Karuhimbi, hamwe na Yolande Mukagasana na Pierantonio Costa ku rutonde rw’abantu b’Intwari wasabiraga ko bahabwe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel, mu 2010.

Bamwe mu barokowe na Karuhimbi, bo bashatse kumwubakira, ngo nibura bamwiture bamuha gutura mu nzu nziza yubatse aho atuye yabarokoreye, ariko we arabyanga.

 Aganira n’Izuba Rirashe dukesha, Karuhimbi yagize ati "abashatse kunyubakira narababwiye nti icyo nshaka ni amahoro, nashakaga indinganire ngo ibihugu byacu bigaruke.”

Karuhimbi yabonye uko bahungishije Kagame

Ntaganira Wellars w’imyaka 59, ni umwe mu bari bahungiye kwa Karuhimbi, wahamaze ukwezi, akaza no kuharokokera.Karuhimbi avuga ko uyu Ntaganira ari umwe mu bantu bahigwaga cyane, kandi Interahamwe nyinshi zagiye ziza kumureba ngo zihamutsinde, ariko ku bw’Imana akarokoka.

Aganira n’Izuba Rirashe, Ntaganira avuga ko koko Interahamwe n’abandi bantu batinyaga uru rugo, ariko ko atakwemeza neza ko ari imbaraga zidasanzwe yakoreshaga, ahubwo ko ari amayeri menshi uyu mukecuru yifashishaga ngo atinyishe abicanyi.

Agira ati, "Yarabakangaga ababeshya ngo hagire uwinjira apfe, ariko mbona yarafatanyije n’Imana, aratwihanganira aduha ibiryo bye, urumva we icyo yakoze yashize ubwoba, akajya akanga abicanyi ababwira ngo injira Nyabingi zikwice icyumba nari ndimo ariko sinabashaga kwinjira ariko byo baramutinyaga. Njye nageze iwe kuwa 23 Mata mpava kuwa 22 Gicurasi, Inkotanyi zigeze mu Ruhango.”

Uyu mugabo asobanura ko abari bahungiye kuri uyu mukecuru hafi ya bose batamenyaga ko hari abantu benshi, ati "Abo nzi twari batandatu twari kumwe, nabonye abandi ari uko bavuze ngo baje gusaka, numva ikiriri cy’abantu kiragiye twese tunyura muri za soya zari zihari Karuhimbi aratubwira ngo navugiriza tumenye ko bamaze gusaka tugaruke, mbese yari afite amayeri menshi.”

Ntaganira, ubu atuye Kinazi, ni kure y’aho uyu mukecuru atuye, uhagenda na moto iminota irenga 40, ariko avuga ko bakomeje ubucuti ku buryo uyu mukecuru ajya aza kumusura akahamara kabiri. Ubundi iyo yagiraga ikibazo yarananyarukaga akaza iwanjye buriya no kumwubakira naramubwiye ngo mwubakire arambwira ngo ntuzanyubakire ahubwo uzampambe.”

Muri byinshi yanyuzemo, Ntaganira avuga ko adateze kuzibagirwa "umuntu wandokoye” akamurokorera ubuzima. 

Karuhimbi utuye mu Murenge wa Ruhango, ari nawo Perezida Kagame avukamo,  avuga ko agace atuyemo kegeranye n’aho imiryango ya Perezida Kagame yari ituyemo, kandi ko yabonye uko bamuhungishije.

Avuga ko icyo gihe na we yatanze urunigi bamwambitse kugira ngo hatazagira umwica: "Nyina yamujyanye ari uruhinja aramuhungana, hariya byose narabibonye kuko natanze urunigi rumufungira imisatsi yo mu mutwe ngo abe umukobwa noneho bamujyanye kuko mu ntambara zo muri icyo gihe bicaga abahungu ntibicaga abakobwa.”

Yongeraho ati "bishe iwabo wa Kagame, bica ba sekuru, bica ba sewabo bica abo mu miryango ya nyina”.  

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • denise8 years ago
    yewe mukecu, Imana izaguhe umugisha kabisa!
  • gish8 years ago
    mucecu uruwagaciro imana izabiguhembereee ubwitangebwawe siko benshi babugira
  • ana8 years ago
    nobel uyu mukecuru arayikwiye pe pe imana ibane nawe kandi ihe abandi banyarwanda umutima nkuwawe
  • inkotanyi cyane8 years ago
    Uri intwari ikibigaragaza nuko wanze guhembwa nkuko babigusabye. Nanjye nkugize intwari ku mugaragaro.
  • freddy8 years ago
    imana imuhezagire kandi igume imuba hafi ivyo yakoze ni bintu bitazibagirwa mumateka y urwanda
  • Irumva 8 years ago
    Mukecu warakoze cyane!!!!!!!!!!
  • 8 years ago
    uyu mukecuru yagize ubutwari
  • umulisa8 years ago
    Murebe intwari ni bene izi zidatinya aho rukomeye. Mwa rubyiruko mwe namwe ba nyapolitike mujye murebera kuri aba batubanjirije, batatinyaga gupfa aho rukomeye cg bakitangira abari mukaga batitaye ko nabo babigiriramo ingaruka. Sinzi Tharcisse nawe wari umukarateka ukomeye yahunganye abantu benshi i Burundi, yagera kuri bariyeri interahamwe akazibwira ngo hagire utema umwe muraba ndamwereka, kuko bari bazi ko ari umukarateka ukomeye. Yarabahungishije paka abageza i Burundi, nawe akwiye umudari.
  • ngabochristian8 years ago
    nibyizape akwiye kuba intanga rugero
  • h8 years ago
    intwari tuba tuzifite n uko zidakunda kwigaragaza cg kwimenyekanisha





Inyarwanda BACKGROUND