RFL
Kigali

Beauty For Ashes yerekeje Hong Kong isigira abakunzi bayo impano y’indirimbo Turashima (Video)

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/04/2015 17:50
0


Itsinda Beauty For Ashes rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock ikunzwe na benshi biganjemo urubyiruko, kuri ubu batatu barigize bari kubarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa mu mujyi wa Hong Kong bakaba barahagurutse kuri uyu wa 3 Mata bagiye muri gahunda zitandukanye zirimo n’ivugabutumwa.



Mu Kiganiro na inyarwanda.com, Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes(B4A)yadutangarije ko aberekeje muri Hong Kong ari Chris,Olivier Kavutse na Amanda Fung bakaba bazamarayo iminsi itanu nyuma yo gukora ibitaramo mu duce dutandukanye.

Iyakaremye

Iyakaremye Christian ni umwe mu bereke muri Hong Kong mu Bushinwa

Mbere yo kwerekeza muri Hong Kong, Kavutse Olivier yabwiye inyarwanda ko basigiye abakunzi babo impano izabashimisha iyo akaba ari amashusho y’indirimbo yabo yitwa Turashima ivuga ahanini byinshi byiza u Rwanda rwagezeho nyuma y’amahano yabaye mu gihugu muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kavutse Olivier ati “Twifuje ko amashusho y’iyi ndirimbo(Turashima) azagaragaza aho abanyarwanda bavuye mu rwego rwo gushima Imana” Yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo bagiye gukora amashusho y’izindi ndirimbo zabo ku buryo uyu mwaka wa 2015 uzasoza barashyize hanze Album DVD y’izo ndirimbo.

Olivier Kavutse

Olivier Kavutse umuyobozi wa B4A akaba numwe mu berekeje mu Bushinwa

Itsinda Beauty For Ashes(Ubwiza mu kimbo cy'ivu) muri iyi minsi riri mu gikorwa ryise Turashima Campaign kigamije gushishikariza abanyarwanda gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo Imana yakoze bityo bakayishima.

Nkuko inyarwanda.com yabitangarijwe na Amanda Fung umwe mu bafatanya na Beauty For Ashes Rwanda kugeza ubu abantu basaga 300 bakoresha instagram gusa nibo bamaze kwifatanya nabo muri iyo kampanye ya Turashima aho uwifatanya nabo yifotozanya urupapuro rwanditseho ijambo Turashima ribanzirizwa n’ikimenyetso benshi bazi nk’urwego cyangwa se akadirishya(#Turashima).

Miss Rwanda Kundwa Doriane

Miss Rwanda 2015 Kundwa Doriane ni umwe mu bifatanije na Beauty For Ashes mu gikorwa cyo gushima Imana

Amanda Fung

Amanda Fung ni umwe mu bagiye Hong Kong

Kavutse Olivier yabwiye inyarwanda ko mu kwezi kwa Nyakanga mu gusoza iyo kampanye “Turashima Campaign” ngo bazatumira abayobozi b’amatorero atandukanye,abayobozi mu nzego za Leta,abantu batandukanye n’abo mu bindi bihugu, hakazabaho gushima Imana kumugaragaro ndetse ngo bifuza no kuzatumira umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame.

 Gideon N.M






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND