RFL
Kigali

Ubwumvikane buke butumye Didier Kamanzi (Max) atazagaragara muri filime SAKABAKA

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/04/2015 16:54
1


Ubwo habaga ibirori byo gutangaza abakinnyi bashya binjiye mu ikipe nshya y’abakinnyi ba filime y’uruhererekane Sakabaka, umukinnyi wa filime Didier Kamanzi wamenyekanye nka Max yari kuri uru rutonde, none ubu yamaze kurusohokamo.



Kuva muri iyi kipe yari yinjiranyemo n’abakinnyi bashya nka Celestin Gakwaya uzwi nka Nkaka, umuririmbyikazi Charly ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina, Jean Michael Ngabonziza uzwi nka Chris muri filime Catherine, Jackson Mucyo,… byatewe n’ubwumvikane buke yagiranye n’inzu Cinematic Production itegura iyi filime ihagarariwe na Denis Nsanzamahoro.

Nk’uko Didier Kamanzi yabyemeje mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com kuva muri iyi filime yari yatangiye gukina byatewe no kuba: “hari ubwumvikane buke bwabaye, ku bijyanye n’amafaranga, mpitamo kuyivamo hakiri kare hato ntazatinda ugasanga hari byinshi nishe.”

Didier Kamanzi hamwe na bagenzi be bari bagiye kubana muri Sakabaka, aha hari mu birori byo kubakira

Denis Nsanzamahoro, uhagarariye ikorwa ry’iyi filime akaba anayikinamo nk’umukinnyi w’imena, avuga ko koko batumvikanye ku ngingo zimwe na zimwe zirebana n’amafaranga bituma amureka arigendera.

Denis yagize ati: “Didier ntabwo azakomeza gukina muri Sakabaka. Hari ibyo tutumvikanye cyane ku bijyanye n’amafaranga, ndamureka arigendera.”

Ubwo filime Sakabaka yegukanaga igihembo cya filime y'uruhererekane Didier Kamanzi ntiyagaragaye mu bagiye kucyakira

Didier yari yatangiye gukina, ndetse amashusho amwe n’amwe agaragaramo yari yatangiye gufatwa. Aha twabajije Denis niba ntacyo byahungabanyije ku kazi ko gufata amashusho y’iyi filime, ariko Denis ydutangarije ko nta kibazo, aho avuga ko mu buzima ibintu nk’ibyo umuntu agomba guhora abyiteguye akaba yarahise asimbuzwa Mugabe Onesphore wamenyekanye nka Rugwe muri filime Rwasa, ndetse ubu ikorwa ry’iyi filime rikaba rikomeje aho rizarangira mu minsi 5 iri imbere.

Iyi filime iherutse kwegukana igihembo cya filime nziza y’uruhererekane mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2015 (Best TV Series,) itambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda, kuri ubu hakaba hari gufatwa amashusho ya season ya 3, ndetse guhera muri uku kwezi kwa Gicurasi ikaba igiye gutangira gutambutswa no kuri TV 1 na TV 10.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rubebe9 years ago
    Dj Denis ni igisambo akunda cash nk'isiha nta wakorana nawe kabiri kuko aragupyeta mpaka ukumukije.





Inyarwanda BACKGROUND