RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye kuba imurikwa ry’amafoto agaragaza intambwe rwagezeho mu bumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 21

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/03/2015 13:10
0


Kuri uyu wa mbere tariki 30 werurwe kugeza kuwa 5 tariki 3 Mata, ku kigo cy’abadage gishinzwe guteza imbere umuco n’ubuhanzi Goethe Institute hazabera umuhango w’imurikwa ry’amafoto agaragaza aho u Rwamda rumaze kugera mu kubabarirana n’ubumwe n’ubwiyunge nyuma y’imyaka 21 jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.



Aya mafoto agaragaza uburyo abakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n’abo bayikoreye bagiye batera intambwe mu kwiyunga, yafotowe na ba gafotozi mpuzamahanga Pieter Hugo wo muri Afurika y’epfo n’umuholandikazi Lana Mesić ubwo basuraga u Rwanda umwaka ushize ubwo hibukwaga imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Iri murikwa ryiswe “Portrait of Reconciliation” rizamara iminsi 3, ryateguwe n’umuryango w’abaholandi wa Creative Court, ufatanyije na  Goethe Institut, ku bufatanye na  Association Modeste et Innocent umuryango nyarwanda ukora ibikorwa byo kugarura ikizere n’ubumuntu mu banyarwanda nyuma ya Jenoside, Karekezi Film Production inzu itunganya filime yashinzwe n’umunyarwanda Joel Karekezi, ndetse na Het Nutshuis, ku nkunga ya Mondrian Fund and the Fund for Democracy and Media cyo mu Buholandi.

portrait of Reconciliation

Iyi ni imwe mu mafoto azamurikwa,yasohotse mu kinyamakuru New York Times, agaragaza ubwiyunge hagati ya Francois Ntambara wishe umwana wa Epiphanie Mukamusoni ariko ubu barababariranye.

Iri murika rizibanda kwerekana aya mafoto agaragaza aho abanyarwanda bageze mu bumwe n’ubwiyunge, aya mafoto akaba yaranasohotse mu kinyamakuru New York Times ubwo u Rwanda rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Imurika rizafungurwa ku mugaragaro tariki 30 Werurwe, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku kigo cya Goethe Institute, naho mu yindi minsi rizajya ritangira ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, rirangire ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba buri munsi kugeza tariki 3 Mata, ndetse kwinjira bikaba ari ubuntu.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND