RFL
Kigali

Umubyeyi Rica Rwigamba wahoze ayobora ubukerarugendo muri RDB, yashyize hanze igitabo yise “Kibuno mpa amaguru”.

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:27/03/2015 10:59
2


Rica Rwigamba wamenyekanye cyane ubwo yayoboraga ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, ubu yagejeje ku isoko igitabo yise “Kibuno mpa amaguru”. Iki gitabo kiri mu bwoko bw’ibitabo byo gufasha abana kwidagadura hakoreshejwe ibishushanyo byinshi n’amagambo make.



Rica Rwigamba akaba yaracyanditse afatanyije na Fiston Mudacumura, uhererutse kwandika igitabo “Fora ndi nde?” kigakundwa kandi kikagurwa ku buryo butangaje. Igitabo “Kibuno mpa amaguru”cyatangajwe na Bloo Books, ifite ikicaro mu mujyi wa Kigali ahahoze ari kuri Eto Muhima.

Igitabo Kibuno mpa amaguru kigizwe n'ibishushanyo

Igitabo Kibuno mpa amaguru kigizwe n'ibishushanyo

Mu kiganiro twagiranye n’aba banditsi bombi batubwiye ko bagize iki gitekerezo cyo kwandika iki gitabo kugirango bafashe abanyarwanda cyane cyane abana kumva ko ibitabo ari kimwe mu bikoresho bishobora kugufasha kwidagadura kandi urimo uriga. Tubabajije icyatumye bakorana igitabo ari babiri, ibintu bitari bisanzwe mu itangazabitabo ry’imidagaduro hano mu Rwanda, Rica Rwigamba yadusubije muri aya magambo ati: “Twese turacyari abanditsi bakeneye kuzamura impano zabo mu kwandika. Twahuje imbaraga kugirango tuzamurane”.

Rica Rwaigamba na Fiston Mudacumura

Rica Rwaigamba na Fiston Mudacumura   bafatanyije kwandika igitabo                             

Tubabajije aho bakuye igitekerezo cyo kwandika iki gitabo, Fiston Mudacumura yadusubije agira ati: “Twahuriye mu mahugurwa y’abanditsi, yari yateguwe na Rwanda Children Book Initiative, baduha umwitozo wo kwandika inkuru hagati y’imbwa n’impyisi. Twakoze uwo mwitozo, amahugurwa arangiye dufata icyemezo cyo kuwubyazamo igitabo.”

Twarangije tubaza Rica Rwigamba inama yagira abandi babyeyi, aratubwira ati: “Mu rwego rwo guteza imbere gusoma, biba byiza guhera ku bana. Nk’umubyeyi, nsanga uruhare rwacu ari gukundisha abana gusoma, tugura ibitabo, tugasomera inkuru abana, yewe n’ababishoboye bakandika.”

Seif Bizimana

Seif Bizimana washushanyije  inkuru'Kibuno mpa amaguru'

Ibishushanyo byo muri iki gitabo byakozwe na Seif Bizimana. Kikaba cyatangiye kugurishwa kuri Bloo Books, SBD Bookshop (KBC), Arise Bookshop (Kimironko), Drakkar (Gacuriro) ku mafaranga 2000 by’amanyarwanda (2000 Frw).

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Elle9 years ago
    Vraiment!!!Dukeneye benshi nk'aba kabisa! congz
  • che9 years ago
    Deja ntangiye guseka juste ndebye cover, I bet the content must so interesting.





Inyarwanda BACKGROUND