Shadrack Kabango umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakomeye ubarizwa mu gihugu cya Canada, kuri ubu yamaze kubona akazi k’ubunyamakuru kuri Radiyo ya CBC yo mu gihugu cya Canada. Kabango azajya akora ikiganiro cyitwa Q kivuga ku bugeni n’umuco aje asimburaho Jian Ghomeshi wirukanywe mu kwezi k’Ukwakira 2014 ashinjwa ubusambanyi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2015 nibwo Shad yatangajwe nk'umunyamakuru mushya wa radiyo CBC.
Shadrack Kabango uzwi ku izina rya Shad abonye aka kazi nyuma y’amezi ane radiyo ya CBC imwe mu zikomeye muri Canada ishakisha umunyamakuru ubikwiriye wasimbura Jian Ghomeshi. Shadrack Kabango yavukiye mu gihugu cya Kenya tariki 18 Nyakanga 1982, avukira ku babyeyi b’abanyarwanda. Kubera akazi k’ababyeyi be, Shadrack Kabango n’umuryango we bimukiye mu gihugu cy’Ubwongereza ,nyuma baza kwimukira muri Canada ari naho yakuriye.
Kabango yize muri Kaminuza ya Wilfrid Laurier University , ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Yize kandi no muri kaminuza ya Simon Fraser University, ahakura impamyabushobozi yo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza(Master’s Degree).
Umuraperi Shadrack Kabango
Cindy Witten, umuyobozi mukuru wa CBC yatangarije urubuga rw’iyi radiyo ko bashakishije mu bantu bagera kuri 200, gusa baza gusanga Shadrack Kabango ariwe wujuje ibisabwa kandi w’umuhanga. Yagize ati” Twashakaga umuntu ufite imitekerereze karemano (original thinker), ugira amatsiko kandi ufite ubwenge”.
Shad ubwo yegukanaga igihembo muri Juno awards 2011
Shad Kabango akaba yitezweho kongera gusubiza isura ikiganiro cya Q , nyuma y’ibibazo byakurikiye ibirego bya Jian Ghomeshi aje asimbuye , washinjijwe ibyaha byo gufata ku ngufu byabaye mu mwaka wa 2002 kugeza muri 2008, nubwo bitigeze bimuhama.
Reba hano amashusho y'indirimbo Rose Garden ya Shad
Shadrack Kabango kuri ubu akaba amaze kugira album 4 kandi zose zikaba zaragiye zigurwa cyane : This Is Over yo muri 2005, The Old Prince yo muri 2007, TSOL ya 2010 na Flying Colours yasohoye muri 2013 . Shadrack Kabango kandi asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo, akaba akunze no kwandikira mugenzi we w'umuraperi Drake umwe mu bakomeye ku isi na we ukomoka mu gihugu cya Canada.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO