Lucy na Maria Aylmer abakobwa b’imyaka 18 y’amavuko bakomoka mu gihugu cy’ bavutse ari impanga ariko abantu ntibajya bapfa kubyemera ndetse unabarebye ubona nta sano bafitanye kuko umwe ari umuzungukazi undi akaba umwiraburakazi.
Aba bari bombi rero uretse kuba wakwemera ko ari impanga ntibyoroshye ko wakwemera ko bavukana ndetse nabo ubwabo n’ababyeyi babo barabihamya
N'ubwo bakuriye mu ngobyi imwe ntibasa na gato ndetse kwemera ko ari impanga biragoye
Lucy yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora kwemera ko turi impanga. N’iyo twambaye kimwe uretse no kwemera ko turi impanga no kwemera ko twaba tuva inda imwe biragorana cyane. Inshuti zacu zo ku ishuri kugira ngo zibyemere twabanje kubazanira icyemezo cyo kuvuka(Birth Certificate).”
Bakiri abana n'ubwo amabara y'uruhu rwabo atasaga wabonaga bajya gusa
Yakomeje ati “Nishimira cyane kuba mfite impanga y’umwirabura kandi na Maria na we anezezwa no kuba impanga ye ari umuzungu. Abandi bavandimwe bacu ntibasa na njye cyangwa na Maria ahubwo uruhu rwabo rufite ibara riri hagati y’ayacu yombi”
Aha bari kumwe n'abandi bavandimwe babo na nyina ubabyara
Aba bakobwa bavutse muri Mutarama, 1997, bavuka ku mugabo w’umuzungu n’umugore w’umunya Jamaica.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO