Nyuma y’uko abantu benshi bari bakunze filime Rwasibo mu bice bine byayo byabanje ndetse bagasigarana amatsiko, ubu hari inkuru nziza y’uko igice cya gatanu ari nacyo cya nyuma cy’iyi filime cyageze hanze.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Theo Bizimana ukuriye ikigo cya Silver Film Production ari nacyo cyakoze iyi filime kuva igitangira yavuze ko guhera kuri uyu wa mbere igice cya gatanu cy’iyi filime yakunzwe na benshi kizaba cyageze ku isoko.
Ibice byabanje by'iyi filime byarakunzwe cyane ndetse bitera na benshi amatsiko
Theo Bizimana yagize ati: “Iki gice cya gatanu ari nacyo cya nyuma kije cyuzuza inkuru yose ikubiyemo ndetse no kumara amatsiko abantu batari bacye bari bayikunze. Nk’uko bisanzwe iyi filime izasohokera mu gikari cyo kwarubangura aho igurishwa na African Movie market. Iyi filime iri ku giciro cy’amafaranga 1000 ndetse no hirya no hino mu ntara izabagezwaho byihuse”
Theo Bizimana avuga ko amatsiko yatewe n'ibice bine bya mbere azashirira muri iki gice cya gatanu ari nacyo cya nyuma
Theo Bizimana yakomeje avuga ko muri iki gihe Silver Film Production yabaye nk’ifata akaruhuko kugira ngo irebe neza icyatumye isoko rya filime mu Rwanda rimanuka muri rusange ariko bakaba banateganya gushyira hanze filime nshya yitwa” Divorce”.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO