RFL
Kigali

Impinduka nto ku matariki y'igitaramo cyo kumurika Album ya Dream Boys - IMPAMVU

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:27/02/2015 16:21
1


Nyuma y’uko byari biteganyijwe ko abasore babiri aribo Platini na TMC bagize itsinda rya Dream Boyz bazakora igitaramo cyo kumurika album yabo ya gatanu bise « Nzibuka n’abandi » tariki 28/03/2015, aba basore baratangaza ko iyi tariki yahindutse bitewe n’impamvu zitabaturutseho.



Ibinyujije mu itangazo yashyize hanze, Dream Boyz bavuze ko bitewe n’indi mirimo yindi izabera muri Kigali Serena Hotel kuri iyi tariki ya 28/03/2015 byabaye ngombwa ko igitaramo cyabo cyigizwa inyuma ho umunsi umwe gusa. Ni ukuvuga tariki 29/03/2015 kuri Kigali Serena Hotel.

DB

Platini na TMC baritegura gushyira hanze album yabo ya gatanu

Mu kiganiro na Platini, umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko usibye iyi tariki yahindutseho gato nta kindi cyahindutse ndetse ubu imyiteguro ikaba irimbanyije. Platini yongeyeho kandi ko yizera neza adashidikanya ko kuba itariki ihindutse ntacyo bizahungabanya ku bakunzi babo dore ko byigiye inyuma ho umunsi umwe gusa.

Platini yagize ati : "Ndabyizeye ntashidikanya ko kuba itariki ihindutse ntacyo bizahungabanya ku bantu bari kuzitabira iki gitaramo dore ko ari umunsi umwe gusa wiyongereyeho. Kandi nk’uko tubimenyereye, abakunzi bacu baduhora inyuma ku buryo bazaza ari benshi kuri uwo munsi(Tariki 29/03/2015)"

DB

Iyi Album yabo bayitiriye indirimbo yabo nshya Nzibuka n'abandi

Twabibutsa ko kuri uwo munsi, Dream Boys izaba imuritse album yayo ya gatanu yitiriye indirimbo yabo nshya « Nzibuka n’abandi » by’umwihariko bakaba bazacuranga mu buryo bw’umwimerere(Live) ijana ku ijana.

Kanda hano wumve indirimbo Nzibuka n'abandi ya Dream Boyz

Reba hano indirimbo Gasopo ya Dream Boyz na Rafiki

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gio9 years ago
    wooowww!!!!!! kwinjira ni angahe?????





Inyarwanda BACKGROUND