Mu mudugudu wa Rugarama wo mu kagari ka Kagina mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi, umugore yabyaye igikeri kizima mu gihe iby’inda yari atwite byari bimaze igihe ari amayobera, ibi kandi biravugwa ko byaba bifite aho bihurira n’amarozi yo mu miryango
Mushimiyimana Emmanuel n’umugore we Uwanyirigira, kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Gashyantare bahuye n’akaga gakomeye ubwo babyaraga bakabona babyaye igikeri ariko bakavuga ko ibyababayeho n’ubundi bisa n’aho bitabatunguye cyane kuko iby’inda uyu mugore yari atwite byari bimaze iminsi byarabaye amayobera.
Muri iyi base harimo igikeri ndetse n'ibindi bintu bidasobanutse uyu mugore yabyaye
Mu kiganiro urubuga Umuryango.rw rwagiranye n’uyu mugabo Mushimiyimana Emmanuel, yavuze ko mu minsi ishize ubwo babonaga uyu mugore atwite bagiye kwipimisha kwa muganga nk’uko bisanzwe bigenda ku mugore utwite, ariko bagerayo bakababwira ko nta nda babona. Nyuma y’ibyo ariko, ngo inda yajyaga igenda ubundi bakabona yagarutse, kugeza ubwo muri iyi minsi umugore yatangiye kugira ibise by’umugore ugiye kubyara ariko agiye kubyara abyara igikeri kikiri kizima. Uyu mugabo avuga ko ibi atari ubwa mbere kuko n’ubundi bajya bahura n’ibisa nabyo, ngo Imana yonyine niyo izi ibyo aribyo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kagina; Nzaramba Jean Bosco, nawe yashimangiye iby’ayo makuru y’ishyano ryaguye mu kagari ayobora. Yagize ati: “Nibyo koko, mu gitondo nibwo byabaye ariko n’ubundi mu minsi ishize umugore yari yagiye kwipimisha kwa muganga inda arayibura kandi igaragara, gusa uwo muryango ibyo si ubwa mbere byaba, iyo yari inda ya karindwi ariko umwana bafite ni umwe, izindi zagendaga zivamo cyangwa hakaba ibindi bintu bidasobanutse. Bivugwa ko umuryango w’umugabo ari wo ngo waba ubarogera, havugwamo ibintu by’amarozi utamenya”.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO