Comedy Knights bateguye igitaramo cy'urwenya kizagaruka kuri Guma Guma,itorwa rya Nyampinga ndetse n'uko umunsi wa St Valentin wagenze

Imyidagaduro - 25/02/2015 9:51 PM
Share:

Umwanditsi:

Comedy Knights bateguye igitaramo cy'urwenya kizagaruka kuri Guma Guma,itorwa rya Nyampinga ndetse n'uko umunsi wa St Valentin wagenze

Kuri uyu wa Gatangatu tariki 28/02/2014 muri Serena Hotel , itsinda Comedy Knights ryateguriye abakunda urwenya igitaramo gishingiye ku bikorwa by’ingenzi byaranze ukwezi kwa Gashyantare 2015, harimo Guma Guma, itorwa rya nyampinga, by’umwihariko bakazaruka ku munsi w’abakundana wa St Valentin n’uko wagenze.

Nkuko basanzwe babikora buri wa Gatandatu wanyuma w’ukwezi , aba basore bakazataramira abanyarwanda guhera I saa kumi n’ebyiri(6PM). Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari amafaranga 5000 ku muntu umwe.

 Affiche

CK

Abagize itsinda Comedy Knights

Budandi Nice akaba n’umujyanama w’iri tsinda(Manager), yatangarije inyarwanda.com ko bazagaruka ku kuntu igikorwa cyo gutora  abahanzi binjira mu irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya 5 cyagenze, itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015 . Kubera ko uku kwezi kujyanye n’ibintu byo gukunda, Budandi avuga ko urwenya rwinshi ariho ruzaba rushingiye.

Weya

Weya Viatora

Muri iki gitaramo umuhanzi Weya Viatora  ufite ijwi ryiza n’ubuhanga mu kuririmba muzika y’umwimerere  (Live music)ndetse na 4sign Royal nibo bazafatanya n’itsinda rya Comedy Knights gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Avuga ku mwihariko w’iki gitaramo, Budandi Nice yagize ati”Buri gitaramo kiba gifite umwihariko. Ubusanzwe hari igihe twateguraga igitaramo abanyarwenya bose badahari, hari abagiye hanze y’igihugu ariko muri iki gitaramo bose bazaba bahari , abazitabira iki gitaramo bazanyurwa.

Amatike azacururizwa ku munsi w’igitaramo nyirizina guhera I saa kumi n’ebyiri.

R.Christophe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...