Nkuko basanzwe babikora buri wa Gatandatu wanyuma w’ukwezi , aba basore bakazataramira abanyarwanda guhera I saa kumi n’ebyiri(6PM). Kwinjira muri iki gitaramo bikazaba ari amafaranga 5000 ku muntu umwe.
Abagize itsinda Comedy Knights
Budandi Nice akaba n’umujyanama w’iri tsinda(Manager), yatangarije inyarwanda.com ko bazagaruka ku kuntu igikorwa cyo gutora abahanzi binjira mu irushanwa rya Guma Guma ku nshuro ya 5 cyagenze, itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2015 . Kubera ko uku kwezi kujyanye n’ibintu byo gukunda, Budandi avuga ko urwenya rwinshi ariho ruzaba rushingiye.
Weya Viatora
Muri iki gitaramo umuhanzi Weya Viatora ufite ijwi ryiza n’ubuhanga mu kuririmba muzika y’umwimerere (Live music)ndetse na 4sign Royal nibo bazafatanya n’itsinda rya Comedy Knights gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo.
Avuga ku mwihariko w’iki gitaramo, Budandi Nice yagize ati”Buri gitaramo kiba gifite umwihariko. Ubusanzwe hari igihe twateguraga igitaramo abanyarwenya bose badahari, hari abagiye hanze y’igihugu ariko muri iki gitaramo bose bazaba bahari , abazitabira iki gitaramo bazanyurwa. “
Amatike azacururizwa ku munsi w’igitaramo nyirizina guhera I saa kumi n’ebyiri.
R.Christophe