RFL
Kigali

Filime yigisha abashakanye kubana neza yamaze gushyirwa mu Kinyarwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/02/2015 11:18
0


Filime yamenyekanye cyane ndetse ikanakundwa hirya no hino ku isi, kubera uburyo ifasha abashakanye cyangwa abagiye kubana kurushaho kumenya imiterere y’abagabo n’aho batandukaniye n’abagore, ubu nayo yashyizwe mu kinyarwanda n’ikigo Dubbing Rwanda Industries.



‘Les Hommes viennent de Mars, Femmes de Venus’ ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga  ngo « Abagabo bakomoka ku mugabane wa Mars, Abagore bagakomoka kuri VENUS »

Ubwa mbere iyi ngingo yanditsweho n’umunyamerika John Gray, ari nawe wanditse icyo gitabo. Nyuma akajya ahamagara abantu akabakoranyiriza ahantu hamwe akabigisha imibanire n’itandukaniro ry’umugabo n’umugore.

Film

Ubu iyi filime iraboneka ikinnye mu rurimi rw'ikinyarwanda

“Ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo, na za divorce ziri hanze aha, bigaragaza ko abanyarwanda nabo, cyane cyane abashakanye bakeneye kureba iyi filime” Dan Iraguha umuyobozi wa RDI asobanura impamvu iyi filime yashyizwe mu Kinyarwanda.

Yakomeje agira ati “Hirya no hino ku isi, abarebye iyi filime, batanze ubuhamya ko yabafashije mu mibanire yabo n’abo bashakanye, kuko icya mbere iyi filime igufasha, ni ukumenya ko umugore atandukanye n’umugabo, ariko iryo tandukaniro rikaba ari ryo shingiro ry’imibanire myiza”.

RDI

Richard Dan Iraguha umuyobozi w'iki kigo avuga ko yizeye ko iyi filime izafasha benshi kubera ubutumwa buyikubiyemo

Iyi filime ifite iminota 104 ikaba ikozwe mu buryo bw’ibarankuru (Documentaire) izaba yageze ku isoko kuri uyu wa mbere tariki ya 23/2/2015.

Ni ibiki umugabo akunda mu buzima bwe bwa buri munsi ?

Ni ibiki bishimisha umugore?

Ni gute wakwitwara igihe mugenzi wawe yarakaye? Ni ayahe makosa umugabo atajya yihanganira na rimwe mu buzima?

Ibi bibazo n’ibindi byose bikomereye abashakanye, bisubizwa n’inama zikubiye muri filime.

 Iyi filime yigisha imibanire myiza mu bashakanye, ije ikurikira iherutse gushyirwa mu Kinyarwanda, isobanura umuhango wo gusiramura abagore, yiswe “URURABO RWO MU BUTAYU” ndetse n'izindi iki kigo cyagiye gikora.

Reba hano agace k'iyi filime

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND