Urukundo rwa Mugiraneza Jean Baptiste na Gisa Fausta rwatangiye ubwo uyu munyamakuru yajyaga kumuha ikiganiro mu rwego rw’ akazi dore ko ari umwe mu banyamakuru bake b’ abakobwa bakora iby’ imikino. Kuva icyo gihe bombi bahanye nimero batangira kujya bavugana bisa nk’ aho bahuzwa n’ akazi
Uko iminsi yagendaga yicuma Miggy yaje kwerura abwira Gisa Fausta ko ubwo yazaga kumuha ikiganiro yahise yumva avuye mu bye, Gisa nawe ntiyazuyaza amwemerera urukundo yari amusabye
Bakaba rero bambikanye impeta y’ urudashira aho basezeranye kuzabana akaramata nk’ umugore n’ umugabo. Muri uyu muhango y’ ubukwe bwirije umunsi wose, harimo abantu b’ ingeri zitandukanye: abanyamakuru, abakinnyi, abatoza abayobozi, inshuti n’ abavandimwe ba Miggy na Gisa
DORE UKO UBUKWE BWAGENZE MU MAFOTO:


Miggy akimara guhabwa umugeni yagiye kumwereka ababyeyi



Gisa nawe ati ngwino nkwereke ababyeyi banjye



Gisa ati Miggy nzakurinda inzara

Miggy nawe ati: "Mugore mwiza nzagutonesha"


Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent De Gaule yari yaje gushyigikira umukinnyi w'Amavubi

Mashami Vincent utoza APR FC yabanje kuza gushyigikira umukinnyi we mbere y' uko yerekeza i Rubavu


Miggy aje gufata umugeni we ngo bajye gusezerana imbere y' Imana

Miggy niwe wagiye atwaye umugore we banjya gusezerana imbere y' Imana kuri paruwasi ya mutagatifu Karoli Lwanga


Bageze ku kiliziya kitiriwe mutagatifu Karoli Rwanga

Giteguraga kwambikana impeta nk' ikimenyetso cy' urukundo rudashira

Gisa ati: " nemeye ko wowe Miggy umbera umugabo nanjye nkakubera umugore, nzagukunda mu bibi no mu byiza

Bati dore birarangiye tuvuye mu rungano rw' abasore

Ifoto y' urwibutso yafatiwe ku ishusho y' igikombe cya UEFA Champions league nk' ikimenyetso cy' uko Miggy na Gisa bahujwe naruhago

Umuryango w' abanyamakuru b' imikino mu Rwanda washyigikiye bikomeye mugenzi wabo Gisa Fausta

Urungano rwakuranye na Miggy ku Mumena by' umuwihariko rufite aho ruhuriye na ruhago cyane ko bamwe ari abakinnyi na Aliane ukora itangazamakuru mu mikino

Inshuti z' abageni nazo zahagiriye ibihe byiza

Umuryango w' abanyamakuru ba siporo babageneye impano

Umuryango wa APR FC urongowe na Afande Kabagamba, umunyamabanga wa APR FC, abakinnyi ndetse n' abatoza bageneye impano Miggy ndetse APR FC imwemerera inka

Kapiteni wa APR FC Nshutinamagara Ismail Kodo

Jean Luc Imfurayacu wa Radio 10

Herve Rugwiro na Fiston abakinira APR FC

Aliane wa RBA
Abafana ba APR FC
Alphonse M.PENDA
