Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com umuhanzi Sintex yadutangarije ko kuri ubu ari gushyiramo imbaraga nyinshi muri muzika ye kuburyo inzozi afite zo kuba isura ya Afrika yazayikabya. Yagize ati” Mfite intego y’uko umunyamahanga wese uzajya ugera muri Afurika azajya aba azi izina ryanjye. Nzabigeraho kubera gukora cyane ariko ahanini nkazabifashwamo na company y’abanyamerika yitwa U5 kugeza ubu turi gukorana ikabazajya imfasha mu bikorwa byanjye byose bya muzika kugeza no ku bitaramo”
Umuhanzi Sintex
Indi turufu Sintex avuga ko izamufasha kumenyekana mu Rwanda Afrika ndetse no ku isi muri rusange, ni ukuba abasha kuririmba indirimbo ze mu ndimi zitandukanye bityo n’abanyamahanga bakaba babasha kumva ubutumwa bwe anyuza mu ndirimbo.
Kanda hano wumve indirimbo Money y'umuhanzi Sintex
Sintex yatangiye muzika mu mwaka wa 2012. Aririmba injyana ya Afro music. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo 6: Indoro, akabazo, Blessed, Chocolate, African Beauty na Money ariyo aheruka gukora. Umuhanzi Sintex akaba amaze kwitabira ibitaramo binyuranye harimo na Kigali Up 2014. Ibitaramo aheruka kwitabira abifashijwemo na Company imutera inkunga ya U5, harimo igitaramo cyabereye mu kabyiniro ka Le Must yahuriyemo n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda ndetse n’igitaramo yakoreye I Rubavu cyari kigamije gususurutsa ba mukerarugendo bari baturutse mu bihugu bya Kenya n'Ubugande.
Sintex aririmba muri Kigali Up 2014
Umuhanzi Sintex avuga ko inganzo ye ayikomora m muryango we. Yagize ati” Impano yanjye nyikomora mu muryango wacu. Data umbyara afite impano muri sinema , niwe utoza abakinnyi banyuranye ba sinema hano mu Rwanda ariko yigeze no kuririmba. Undi ni mukuru wanjye , Nkusi Arthur akina amakomedi ariko anyuzamo akanaririmba. Urumva ko impano ari iy’umuryango wose”
Reba hano amashusho y'indirimbo Chocolate ya Sintex
Mu migabo n’imigambi Sintex afite harimo gukorana imbaraga muri uyu mwaka wa 2015 ndetse no kurushaho kumenyekisha ibihangano bye kurushaho.
R.Christophe