Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukuboza 2014, mu gihugu cya Uganda hari hitezwe ibitaramo bibiri bikomeye kuburyo hari abatekerezaga ko kimwe muri byo gishobora gutuma ikindi kititabirwa, gusa byose byagenze neza, udushya twagargayemo natwo tukaba ari twinshi.
Igitaramo cya mbere cyabereye muri Uganda ni icy’umuhanzi Jose Chameleone; iki kikaba ari icy’amateka kuko aricyo cya mbere yari yishyujemo amafaranga menshi, kwinjira mu banyacyubahiro bikaba byasabaga miliyoni y’amashilingi ya Uganda, ni ukuvuga akabakaba ibihumbi 300 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Abantu bari benshi mu gitaramo cya Jose Chameleone
Mu byamamare byari bihari harimo na Ragga Dee
Bobie Wine n'umugore we nabo bari bahari
Ku ruhande rumwe hari umuhanzi Big Eye n'umugore we, abandi babiri ni abana ba Chameleone
Iri ni itsinda ryafashije Chameleone gususurutsa abantu
N’ubwo kwinjira byari amafaranga menshi, iki gitaramo kitabiriwe cyane ndetse kinitabirwa n’abantu b’abanyacyubahiro batandukanye barimo n’umufasha wa Perezida wa Uganda Janet Museveni, uyu wanagiranye ibihe byiza n’umuryango wa Jose Chameleone ndetse akanahabwa impano n’uyu muhanzi, ibyishimo bikaba byari byose ku bantu bitabiriye iki gitaramo.
Aha Chameleone yahaga impano umufasha wa Perezida
Janet Museveni, umugore wa Chameleone n'akana ke gato
Urwego rwa muzika ya Chameleone rwashimwe na Janet Museveni
Ku rundi ruhande, ikindi gitaramo cyasaga n’igihanganye n’iki ni icyateguwe n’umukobwa w’umuherwe nawe ujya ukora muzika, uyu akaba ari Zari wari watumiye icyamamare Diamond bamaze igihe bagirana ibihe byiza ndetse ubu bikaba byemezwa na benshi ko urukundo rwabo rugeze kure, iki gitaramo nacyo kikaba kitabiriwe cyane ariko mu dushya twakiranze harimo kuba Diamond yongeye kugaragara asomana cyane n’uyu mukobwa witwa Zari bigaragara ko yamutwaye umutima.
Diamond akigera muri Uganda yakiranywe urugwiro na Zari
Mu gitaramo cya Zari abantu bari benshi bose bambaye ibyera
N'ubwo Diamond yagiye muri Uganda kuririmba, kwishimana na Zari yabigize nyambere
Diamond na Zari bongeye kugaragara bari mu rukundo bikomeye
Ibyabereye muri iki gitaramo bikaba byongeye gushimangira ko Diamond yaba yararetse burundu uwigeze kuba Miss Tanzania akaba n’umukinnyi wa filime muri icyo gihugu; uyu akaba ari Wema Sepetu bakundanaga ndetse banateganyaga kuzabana, ubu iminsi ikaba ibaye myinshi Diamond ntawe umuca iryera ari kumwe na Wema mu gihe ahorana na Zari kandi iteka baba bahuje urugwiro mu buryo bukomeye.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO