RFL
Kigali

Airtel Rwanda yatangiye ubufatanye mu bucuruzi n'Ijwi rya Bose mu rwego rwo gufasha abantu babana n'ubumuga

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/12/2014 20:29
1


Kuri uyu wa 8 Ukuboza,2014 nibwo Airtel yatangiye ubufatanye n’ Ijwi rya Bose aho yatanze ibikoresho bitandukanye by’ubucuruzi mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga bo mu Rwanda, binyuze mu kigo “Jya mu bandi Mwana”, uyu muhango ukaba wabereye ku cyicaro cy’Inama Nkuru y’Abafite Ubumuga giherereye ku Kacyiru.



Ijwi rya Bose ni itsinda ry’itangazamakuru ryibanda ku kwamamaza uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda. Airtel Rwanda n’Ijwi rya Bose bakaba bahuje imbaraga mu gufatanya kubona ibikoresho bizafasha abafite ubumuga gutangira ubucuruzi.

 airtel

Icyitegetse na Denise mu gikorwa cyo gutanga ibikoresho

Iyi gahunda izafasha abagera kuri 40. Ijwi rya Bose bakaba batanze amafaranga ibihumbi 500 by’amanyarwanda naho Airtel yo ikaba yatanze ibikoresho by’ubucuruzi ndetse ikazanatanga ubufasha mu guhugura abo iyi gahunda igenewe iby’ibanze mu gukora ubucuruzi.

 airtel

Umunyana mu muhango wo gutanga ibikoresho

Muri ibi bikoresho harimo, telefoni, amakarita yo guhamagara, simukadi(simcards) imitaka, imipira yo kwambara ndetse n’utumeza. Buri wese muri aba 40 akazahabwa telefoni, umupira wo kwambara, simukadi 10, akameza, umutaka wa Airtel ndetse n’amafaranga ibihumbi 30.

Bwna Romalis Niyomugabo, umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abafite Ubumuga yagize ati “Ndashimira cyane ibigo bidufasha twe abanyarwanda. Iyi nkunga ya Airtel itugaragarije ko atari ikigo kigamije gukorera inyungu gusa ko ahubwo ari n’ikigo cyita  no ku iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda. Iyi gahunda ndahamya ko izafasha abo yagenewe babashe kwiyubaka ndetse no kubaka ejo habo heza ndetse n’ah’igihugu.”

 airtel

Umunyana aha ingofero ya Airtel umwe mu bagenewe iki kigorwa

Denise Umunyana, ufite itangazamakuru mu nshingano ze muri Airtel yagize ati “Ni inshingano zacu nka Airtel gufasha abanyarwanda binyuze muri gahunda zacu zitandukanye. Turi ikigo gihorana cyishimira cyane gufasha umuryango dukoreramo.  Twizera ko buri wese afite ubushobozi bwo kugira icyo akora. Niba hari icyo uzi gukora neza ni byiza kuko hari aho undi azagukenera.

 airtel

Umwe mu bagenerwabikorwa amaze guhabwa umutaka

Umuyobozi mukuru w’Ijwi rya Bose, JMV Icyitegetse yashimiye cyane Airtel yafatanyije nayo kugira ngo babashe kubaka imibereho myiza ku bantu bafite ubumuga.

Denise IRANZI

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marie Louise9 years ago
    Iyi gahunda ninziza pe.nibyizako nabafite ubumuga bitabwaho kugiranho badsigara inyuma mwiterambere ch bagahera mubwigunge !Airtel Rwanda muri abambere mutwitaho cyane !nifuzako muri promotion ikirenga habonekamo umunyamahirwe ufite ubumuga wegukana nkinzu cg ikindi kuko natwe turi abafatabuguzi banyu kdi tugerageza gushyiramo unites,gukoresha internet,no guhamagara! yewe dukoresha na telefone zikorwa na airtel,natwe ayo mahirwe ntaducike;0738014936





Inyarwanda BACKGROUND