Benshi ntibumva ukuntu Mazimpaka wari umuyobozi, umuvugabutumwa akaba n'umujyanama yapfuye yiyahuye

Utuntu nutundi - 05/12/2014 10:12 AM
Share:

Umwanditsi:

Benshi ntibumva ukuntu Mazimpaka wari umuyobozi, umuvugabutumwa akaba n'umujyanama yapfuye yiyahuye

Urupfu rw’umugabo witwa Mazimpaka Richard rukomeje gutera abantu kwibaza byinshi, dore ko benshi bemeza ko yari intangarugero muri byinshi kandi akaba yarafashije benshi mu bujyanama no kubahumuriza mu bikomeye, ikigeretse kuri ibyo akaba yari umuvugabutumwa ariko akaba yarapfuye yiyahuye.

Mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 3 Ukuboza nibwo Mazimpaka Richard yapfuye yimanitse mu mugozi iwe mu cyumba, umugore we akaba yari yagiye mu masengesho hanyuma yataha agasanga umugabo we yamaze kwiyahura, iyi nkuru abantu benshi bakaba bakomeje kwerekana ko itunguranye kandi bigoye kubyumva kuko uyu mugabo yagiye ayobora ibigo n’imiryango itandukanye aho yabaga yigisha benshi uko bakwikemurira ibibazo, uko bakwirwanaho mu bikomeye, uko bakwiteza imbere, uko batura ibibazo byabo Imana n’uko babana neza na bagenzi babo, uretse no mu kazi ibi akaba yarabikoreraga abantu batandukanye bari bamufite nk’umujyanama kandi akaba yari n’umunyamasengesho ukomeye mu itorero rya Zion Temple aho benshi bakunze kwita kwa Gitwaza.

Abantu benshi ntibiyumvisha ukuntu uyu mugabo yaba yariyahuye

Abantu benshi ntibiyumvisha ukuntu uyu mugabo yaba yariyahuye

Uyu mugabo upfuye yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Head of Operations) muri GT Bank yahoze yitwa Finabank, mu kazi yari intangarugero kandi yafashaga abantu batari bacye nk’uko abakoranaga nawe babyemeza, ibi bikanagaragarira mu kuzamurwa mu ntera muri aka kazi yatangiye muri 2009 akaza kugirirwa icyizere akagirwa umuyobozi ushinzwe ibikorwa, abantu bakaba batumva uburyo ashobora kwiyahura kuko uretse n’akazi, yari n’umujyanama mu buzima busanzwe kuburyo abo bakoranaga n’inshuti ze bamwungukiragaho inama nyinshi nziza.

Ibi kandi ntabitangiye ubu kuko mu mwaka wa 1996 yari mu bantu 12 batangije AERG (Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside) ndetse nyuma yaho aza gukomereza muri GAERG aho yari Visi Perezida, aha hose akaba yari umujyanama wahumurizaga abanyeshuri babaga bakomerewe n’ibyababayeho, kuburyo bigoye abamuzi kwakira ko ari we wapfuye yiyahuye.

Umuryango we kandi wari umwe mu miryango bivugwa ko yari ibanye neza kandi bakundaga gusenga cyane kuburyo yari n’umuvugabutumwa ufasha benshi mu kwiragiza Imana mu gihe bari mu bigeragezo, abasenganaga nawe muri Zion Temple ahazwi nko kwa Gitwaza baganiriye na Inyarwanda.com bakaba bashimangiye ko kugeza n’ubu batumva ukuntu yaba yiyahuye mu gihe yafatwaga nk’umuntu ufasha abandi kuba batagera aho ibibazo bibarenga bikabatera kwiyahura.

Mazimpaka n'umugore we babanaga bigaragara ko bishimiranye

Mazimpaka n'umugore we babanaga bigaragara ko bishimiranye

Uyu mugabo yapfuye asize umugore n’abana batatu, amakuru Inyarwanda.com ikesha abo hafi y’umuryango we akaba yemeza ko umugore we kugeza n’ubu atarabasha kwakira ibyamubayeho ahubwo ngo atunzwe n’amarira, inshuti n’abavandimwe bakaba bakomeje kumuba hafi mu rugo ku Kimironko mu mujyi wa Kigali mu gihe gahunda yo gushyingura uyu nyakwigendera itaramenyekana.

Manirakiza Théogène


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...