Mu gihe itsinda rya Beauty For Ashes ririmo kwitegura igitaramo gikomeye rizakora mu mpera z’iki cyumweru, ubu imyiteguro bayigeze kure kandi barizeza buri wese uzabasha kuhagera ko azashimishwa n’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo kubategurira.
Mu kiganiro twagiranye na Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes ubwo twabasuraga aho bakomeje gukorera imyitozo (repetitions), yadutangarije ko mu mpera z’uku kwezi tariki ya 30 Ugushyingo 2014 aribwo bazakora igitaramo kidasanzwe kizabera kuri CLA Nyarutarama aho kwinjira muri icyo gitaramo bizaba ari ibihumbi 2000 by’amafaranga y’u Rwanda ariko uzishyura 5000 akazanahabwa na CD y’indirimbo zabo.
Beauty For Ashes iri mu myiteguro ihambaye y'igitaramo cyabo
Beauty for Ashes igizwe n’abahanzi 5 barimo Maxime Niyomwungeri, Bizimana Alain Christian, Kavutse Olivier, Habiyaremye Olivier na Desire Ukwiye. Beauty For Ashes ni itsinda rikora indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rock, bakaba bamaze gushyira hanze Album yitwa “Siriprize” iriho indirimbo nka ‘Ni Uwa Mbere’, ‘Siriprize’, Ushyizwe Hejuru’ 'Turashima' n’izindi. Aba basore banaherutse gukora indi Album yitwa Wonders of The Son igizwe n'indirimbo ziri mu rurimi rw'icyongereza gusa. Iyi Album bakaba ariyo baherutse kumurikira mu Bushinwa ndetse na hano mu mujyi wa Kigali.
Beauty For Ashes bari mu myiteguro ihambaye y'igitaramo cyabo
Mu myigeguro y'iki gitaramo kizaba ku itariki ya nyuma isoza uku kwezi k'Ukuboza, aba basore bakomeje kwitegura bifashishije ibyuma bya muzika bitandukanye aho bakora ibishoboka byose ngo umuziki mwiza wa Live uzabashe kugera ku bazitabira iki gitaramo umeze neza kandi uri ku rwego rwo hejuru.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO