RFL
Kigali

Nkusi Arthur wari muri Big Brother ntazongera gukora kuri Radio ahubwo agiye mu mishinga ku rwego rwa Afrika

Yanditswe na: Editor
Taliki:10/11/2014 11:52
3


Nkusi Arthur wamenyekanye cyane nk’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru kuri Radio K FM, nyuma yo kuva mu marushanwa ya Big Brother Africa ntazongera kugira Radio n’imwe akorera ndetse kugeza ubu nta n’imwe afitanye nayo amasezerano, icyo ashyize imbere ubu akaba agiye kwikorera kandi agakora ku rwego rw’umugabane.



Nkusi Arthur ahamya ko afite byinshi yavanye muri aya marushanwa ya Big Brother Africa n’ubwo nta mafaranga yabashije kwegukana, ibyo yakuyemo akaba azabyifashisha mu mishinga ye ku giti cye agiye gutangira mu minsi ya vuba. Uyu musore avuga ko afite mugenzi we bari banari kumwe muri Big Brother Africa, uyu akaba ari Luis wo muri Namibia bazafatanya umushinga bazakora ku rwego rw’Afrika ariko cyane cyane muri Afrika y’Epfo.

Nkusi Arthur yavuye muri Big Brother Africa asezerewe ariko afite byinshi yakuye muri aya marushanwa

Nkusi Arthur yavuye muri Big Brother Africa asezerewe ariko afite byinshi yakuye muri aya marushanwa

Uyu mushinga Nkusi Arthur na Luis bazakora bazaba bawukesha ku kuba baragiye muri aya marushanwa ya Big Brother Africa, uyu mu nya Namibia akaba anateganya kuza mu Rwanda ngo azafatanye na Nkusi Arthur kwiga no gutunganya neza inyigo y’uyu mushinga wabo, kuba baramenyekanye ku rwego rw’Afrika bikaba bizabafasha mu gunoza neza umushinga wabo n’ubwo kugeza ubu hataratangazwa neza uko uzaba uteye.

Nkusi Arthur agiye kwikorera, ubu ashyize imbere imishinga iri ku rwego rw'umuganane

Nkusi Arthur agiye kwikorera, ubu ashyize imbere imishinga iri ku rwego rw'umuganane

Nkusi Arthur wagiye muri aya marushanwa yakoreraga Radio K FM, nyuma yo kugera muri Afrika y’Epfo byatangiye kuvugwa ko nagaruka azahita akorera Radio nshya yitwa Kiss FM agakomeza gukorana na mugenzi we Uncle Austin wahimukiye nawe avuye kuri K FM, ndetse hari n’amakuru yemeza ko Arthur yari yaranaganiriye n’ubuyobozi bw’iyi Radio nshya ariko batarasinya amasezerano, ubu ariko bikaba bitagikozwe kuko Arthur we adashaka kongera gukora kuri Radio.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tonton9 years ago
    Imana izamumuriire muri uwo mushinga ateganya,gusa azitondere gukorana nabantu atazi kuko ntekereza ko uwo munya Namibia nta nukwei bamaranye ngo bagiye gukorana imishinga????Ahhhhaaa!!!,Uwiteka azamugende imbere da!!!
  • 9 years ago
    avanyeyo iki se? nareke kwiyemera ngo imishinga
  • 9 years ago
    avanyeyo iki se? nareke kwiyemera ngo imishinga





Inyarwanda BACKGROUND